Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Bosenibamwe yashyizeho nyirantarengwa ku kugaruza inka zanyerejwe muri Girinka

Mu rwego rwo kubahiriza ndetse no guha agaciro amabwiriza agenga gahunda ya Girinka Munyarwanda, Guverineri w’intara y’Amajyaruguruguru, Bosenibamwe Aime yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba kutarenza ukwezi kwa 12 uyu mwaka bataragaruza inka zagenewe abatishoboye nyuma zigahabwa abo zitari zigenewe.

Guverineri Bosenibamwe Aime, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze ko inka zanyerejwe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ n’izahawe abo zitari zigenewe zigomba kugarurwa bitarenze mu Ukuboza k’uyu mwaka, ndetse anababwira ko bagomba guha agaciro gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ igamije koroza abaturage ikwiye guhabwa agaciro. Yavuze ko inka zanyerejwe muri iyi gahunda n’izahawe abo zitagenewe zikwiye kugaruzwa mu buryo bwihuse kandi bigakorwa bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka.

Yasabye aba bayobozi kujya bafata inshingano bakava mu biro bakajya ahakorerwa ubuhinzi n’ubworozi bakareba ibibazo biri muri ibi bikorwa.

Mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda, gahunda ya Girinka Munyarwanda yakunze kuvugwamo uburiganya burimo kwaka ruswa (Ibyo bita kugura ikiziriko) ku bo yabaga igenewe. Iyi gahunda kandi yavuzwemo ibibazo by’uko inka zagiye zihabwa abo zitari zikwiriye ndetse izindi abayobozi bamwe barazikubira.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

girinka mumyarwanda ikwiye guhabwa umuntu ubikwiye kuko haruduce tumwenatumwe twurwanda twandu bwacyi imajine kubura amta
Kanda hano umusubize

cyane - 9/08/2016 saa 21:02

Kandi abenshi muri abo bajura barize, barasenga, barabyaye, kandi baratojwe! Ibyo bivuze ko uburezi bwapfuye rero, bikaba bitera impungenge z'ahazaza h'igihugu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X