Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

MUSANZE: hateganyijwe gutangirwa amahugurwa y’uburyo abasivile bagomba kurindwa mu gihe cy’intambara.

“Rwanda peace academy” ishuri rikuru rya gisirikare riri mu karere ka Musanze, hagiye gutangirwa amahugurwa y’uburyo abasirikare bashinzwe kugarura amahoro ku isi bagomba kurinda abasivile.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara n’ igisirikare cy’ u Rwanda riravugako mu Rwanda hagiye gutangirwa amasomo azibanda ku mahame yo kurinda abasivili yiswe “Kigali Principles”.

Munama iheruka mpuzamahanga yo kurinda abasivile yabereye i Kigali ku ri 28na 29 Gicurasi 2015 nibwo u Rwanda rwamurikiye ibyo bihugu ku ijyanye n’ayo mahame.

Aya masezerano kuva yamara gusinywa mu mwaka umwe gusa amaze gushyigikirwa ni ibihugu bigera kuri 40.

ibihugu bigera kuri 40 aribyo Australia, Austria, Bangladesh, Belgium, Burkina Faso, Canada, Djibouti, Estonia, Ethiopia, Finland, Republic of Macedonia, France, Germany, Ghana, Guinea, Ireland, Italy, Latvia, Malawi, Montenegro, Netherlands, Niger, Norway, Poland, Romania, Rwanda, Senegal, Slovenia, Sri Lanka, Sweden, Tanzania, Togo, Ukraine, Uganda, United Kingdom, United States, Uruguay and Zambia.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko nubwo hari intambwe Umuryango w’Abibumbye wateye mu kubungabunga amahoro hirya nohino kwisi ahari amakimbirane usanga bamwe mu basivile ba kaba batarindwa neza uko bikwiye.

Aya mahame ya Kigali akomeza asaba ibihugu byohereza abapolisi n’ abasirikare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya nohino ku isi kujya byohereza abantu bahawe imyitozo ihagije.

Ikindi asaba abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kujya batabara abasivili bikiri mu maguru mashya , akavuga ko iyo batabaye batinze ubuzima bw’ abasivile buharenganire.

Muri iri tangazo hatangwa urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakavuga ko kuba harishwe abarenga Miliyoni byatewe n’ uko ingabo za UN zitabaye bitinze .

Aya masomo akaba ari butangire uyu munsi kuwa gatatu tariki ya 9 akazasozwa 16 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko abasirikare, abapolisi n’ abasivile baturutse mu bihugu 14 birimo 12 byo muri Afurika aribo bazitabira aya masomo azabera mu karere ka Musanze.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

barahirwa erneste - 10/11/2016 saa 06:03

KOBADASHYIRAMO DASSO
Kanda hano umusubize

Mashilingi TV - 9/11/2016 saa 13:25

igihe twarenganiye nkabanya Rwanda turagenda duhishurirwa uburyo bwokwirinda tukabisangiza nabandi ,turabanyamugisha mwenimukunde gihugu ubundi urebe uburyo Imana igihe kudushyira hejuru ya mahanga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X