Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Imvura itunguranye yahitanye amazu arenga 20

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Ugushyingo 2016 mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze haguye imvura idasanzwe yaguye isenya inzu zirenga 20 yangiza n’imyaka iri kuri hegitari zirenga eshanu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko uretse n’amazu n’imyaka yari kuri hegitari eshatu z’ibigori n’ebyiri z’ibishyimbo zangijwe n’iyi mvura idasanzwe.

JPEG - 64.6 kb
Imwe mu nzu zasenywe n’imvura ku munsi w’ejo

Abenshi mu baturage baganiriye na Imirasire.com ku murongo wa telefoni bavuze ko amazu yabo yasigaye ari ibirangarizwa bigoye kongera gusana, bakaba basaba inzego zishinzwe imibereho myiza y’abaturage gukoresha uko zishoboye zikababonera isakaro.

Kamanzi Jean wo mu murenge wa Muhoza aganira n’imirasire.com yagize ati “Imvura irimo umuyaga ukaze yatangiye kugwa mu gihe cya sa cyenda, nari nicaye muri salo umugore n’abana bari mu cyumba ngiye kubona mbona igisenge kivuyeho igikuta cy’inyuma yange na cyo mbona kiguye kerekeza hanze, mbura icyo nkora n’icyo nareka gusa ninjiye mu cyumba nsohora abana n’umugore, tujya kugama mu baturanyi, nta kintu na kimwe nakuyemo, ari ibiribwa ndetse n’ibikoresho byangiritse…”

Aho Imirasire.com yageze mu mirenge inyuranye yasanze abaturage bagerageza kurwana kuri bagenzi babo kugira ngo barebe ko babona aho bikinga, ariko bagasaba Leta kubonera bagenzi babo isakaro kugira ngo nabo bazatange umuganda wo gusana no gusakara.

Mukamana Claudine wo mu murenge wa Musanze yagize ati “Aba bahuye n’ibiza bari mu bihe bikomeye cyane, ariko ikibazo dufite nk’abaturanyi, uwabaha isakaro ubundi umuganda twiteguye kuwutanga kuko urabona amabati yose yatobaguritse.”

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze akaba n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habyarimana Jean Damascene yemeje ko amakuru bahise babona ari ayo mu mirenge ya Muhoza,Musanze, Kimonyi na Cyuve ariko bishoboka ko no mu yindi mirenge bagezweho n’ibi byago.

Yagize ati “N’ahandi mu yindi mirenge iki kibazo kirahari, tugiye gukora ubuvugizi nyuma yo kubarura ibyangijwe byose kugira ngo haboneke inkunga y’ingoboka nyuma yo kugeza raporo ku babishinzwe.”

Yakomeje asaba abaturage kujya bubaka ibisenge bikomeye, bakabizirika kandi bakagira n’ubwishingizi bw’inyubako zabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

VUNINGOMA - 3/11/2016 saa 16:04

MUZATUGEZEHO AMAKURU Y'UMUHANZI DAVID WARIRIMBYE IMPANGA Y'UMUTIMA. ABONEKA KURI 0786860191
Kanda hano umusubize

sibomana ari tire - 3/11/2016 saa 08:37

abobaturage bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

muzehe - 2/11/2016 saa 22:38

Bambi birakwiye ko leta ibaha Amabati ubwo abaturanyi biyemeje kubaha umusanzu wo gusana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X