Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Inkuba yivuganye umukobwa warekaga amazi.

Mukamanzi w’imyaka 20 utuye mu kagari ka Nyabigoma umurenge wa Kinigi umudugudu za Gasizi, yahitanywe n’inkuba yamukubise mu mvura idasanzwe yaguye mu ijro ryakeye ubwo yari kureka amazi y’imvura.

Iyi mvura yaguye mu ngihe cya sa moya z’ijoro ryo ku wa gatandatu kuwa tariki 14 Kanama 2016 yarimo umuyaga mwinshi n’inkuba.

Nyina wa Mukamanzi witwa Euphrasie Nyiramakuba yabwiye itangazamakuru ko Mukamanzi yafashe isafuriye kugira ngo arebe ko yabona amazi y’imvura ku mureko mu kanya abona inkuba iramukubise.

Ati “Ubwo Mukamanzi yafashe isafuriya kugira ngo arebe ko yabona amazi y’imvura ku mureko, mu kanya gato nk’ako guhumbya nagiye kubona mbona ibishirira ubwo nahise nikubita hasi ntazi iyo ndi, aho nazazanzamukiye nasanze umwana wanjye yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge w’akagari ka Nyabigoma, Ngendahimana Donat, yagize ati “ Ni byo koko uriya mwana w’umukobwa inkuba yamukubise mu gihe yarekaga amazi, ndetse na nyina yaguye igihumura, ahembutse asanga umwana we yapfuye”.

Mukamanzi yashyinguwe uyu munsi mu masaha ya sa yine zo za mu gitondo .
Ngendahimana akomeza asaba abaturage kwirinda kujya hanze igihe imvura irimo igwa, kutugama mu nsi y’ibiti , no kwirinda gucomeka ibikoresho by’umuriro w’amashanyarazi nka radiyo, televiziyo , firigo n’ibindi.

Uyu murenge ni umwe muri Musanze, ukunze kwibasirwa n’inkuba mu bihe by’imvura. Ibi bibaye kandi mu gihe abana batatu bo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba ku cyumweru, babiri muri bo bagapfa umwe agakomereka.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsabimana emmy - 17/08/2016 saa 22:09

Umuryango wasigaye wihangane Imana niyo irinda
Kanda hano umusubize

MASENGESHO DANIEL - 17/08/2016 saa 05:00

UMNTU ARARUGENDANA USHOBORA KUTAJYAKUREKA AMAZI IKAGUKUBITA URIMUNZIRA UGENDA!?
Kanda hano umusubize

Anaclet Bimenyimana - 16/08/2016 saa 18:48

Imana imwakire mu bayo.impuguke za ministere y'ibiza zirebe icyakorwa hakiri kare n'impamvu kuko umugwagasi(inkuba)yariyongereye birakabije.
Kanda hano umusubize

NSENGIYUMVA Maurice - 16/08/2016 saa 23:13

KWIHANGANA BIJYABISHOBOKA ARIKOTUBEMASO TWEGUKOMEZA GAFATWA NUWOMUTEGO WASATANI TWUBAHIRIZE AMABWIRIZA BADUHA.
Kanda hano umusubize

ernest - 16/08/2016 saa 17:54

ntakundi twese ntago tuzi igihe tuzapfira gusa imana imwacyire mubayo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X