Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze: mu mirenge ya Cyuve na Muhoza ngo ubwambuzi bukorwa n’insoresore buravuza ubuhuha

Bamwe mu baturage batuye iyi mirenge bavuga ko abibasirwa cyane ari abagore n’abana by’umwihariko mu masaha y’umugoroba.

Inzego z’umutekano mu mujyaruguru ntizemera ko iki kibazo gihari kuko ngo nta muturage urakimenyesha izi nzego.

Abaturage bavuga ko bahura n’iki kibazo cy’ubwambuzi, ni abakoresha inzira ihuza utugali twa Bucyinanyana na Gacaca.

Aba baturage bavuga ko ubu bwambuzi bukorwa n’abasore batazwi bihisha mu ishyamba ry’inturusi ryitiriwe umugabo witwa NEMEYE.

Kubera ubu bwambuzi aba baturage bavuga ko bukorerwa muri aka gace, kuri ubu ngo ntibyorohera abakoresha iyi nzira.

Inzego z’umutekano mu ntara y’amajyaruguru, ntizemera ko iri shyamba riteje umutekano muke kandi ngo nta muturage urajyana iki kibazo mu buyobozi nk’uko IP GASASIRA Innocent, umuvugizi wa police mu ntara y’amajyaruguru yabibwiye abanyamakuru.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru aravuga ibi mu gihe abaturage bo bavuga ko iki kibazo kimaze igihe Uyu muvugizi ntiyatwemereye niba inzego z’umutekano zigiye kugisuzuma.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/11/2016 saa 07:43

FAUSTIN HAKIZA :NIBA UBUYOBOZI BUTARI BUZI IKI KIBAZO ,KUGIKEMURA BIROROSHE UBWO KIMENYEKANYE.ABA BATURAGE BATABARWE
Kanda hano umusubize

provide - 16/11/2016 saa 00:14

Nidanjenukuri bakwiyegufataibyezope bagacuabobantu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X