Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Musanze : Umunyururu yiyambitse ubusa imbere y’umucamanza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2016 mu rukiko rukuru rwa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, habaye agashya ubwo umwe mu banyururu Nzigaruye Gaspard wari ukatiwe ku cyaha cy’ubwicanyi imyaka icumi wari waje kuhaburanira yiyamburaga imyenda yose agasohoka mu rukiko akiruka, bigateza imvururu n’abandi bagashaka gucika kugeza ubwo abacungagereza barashe hejuru.

Hillary Sengabo, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yavuze ko uwashatse kwambara ubusa ngo atoroke ari umunyururu wari waje kuburanira i Musanze aturutse i Rubavu.

JPEG - 26.3 kb
CIP Hillary Sengabo

CIP Hillary ati : "Ni umunyururu witwa Nzigaruye Gaspard wari ukatiwe ku cyaha cy’ubwicanyi imyaka icumi, yabarizwaga muri gereza ya Rubavu niho yari afungiye. Uyu munsi hagati ya saa yine na saa tanu, ubwo yari mu rukiko rukuru rwa Musanze, yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubusa asohoka mu rukiko yirukanka ndetse n’abandi bagororwa bari kumwe bashaka guporofita (profiter) icyo cyuho ngo birukanke, ariko abacungagereza barasa hejuru barabagarura babasubiza mu rukiko."

CIP Sengabo Hillary, yakomeje avuga ko uyu Gaspard we atasubijwe mu rukiko nka bagenzi be, ahubwo ngo yahise asubizwa i Rubavu muri gereza kuko ukuntu yari ameze atari gukomeza kuburana. Avuga kandi ko asanzwe yarakatiwe cyera aho yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, akaba yari yarajuriye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mutangana - 18/06/2016 saa 15:54

ubuse koko ibyo bintu ko bitaribisanzwe mu Rwanda ewana uwo si umuco rwose
Kanda hano umusubize

faustin - 17/06/2016 saa 12:49

umunyururu ni iki? ni imfungwa ntabwo ari umunyururu. bavuga imfungwa kubera ko atarakatirwa,bakavuga umugororwa kuwarangije gukatirwa n'urukiko.
Kanda hano umusubize

Kirego - 19/06/2016 saa 13:45

Byose ni 1930.
Kanda hano umusubize

jaennette - 20/06/2016 saa 10:32

wari ushatsekuvucyi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X