Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Muyumbu: ubwiyongere bw’abahatuye ntiburahuzwa n’ibikorwaremezo

Kuva aho abimukira benshi batangiriye gutura umurenge wa Muyumbu wo mu Karere ka Rwamagana, baturutse mu duce dutandukanye harimo n’umujyi wa Kigali, umubare w’abayituye wariyongereye cyane, gusa ibikorwaremezo nk’imihanda, amazi, amashuri amasoko n’amavuriro byo biracyari bicye ugereranije n’abaturage babikeneye.

Imibare y’ibarura ry’abaturage riheruka yatangajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare NISR mu 2012, yagaragazaga ko Muyumbu ituwe n’abaturage 24,428. Iyi mibare ikaba yarakomeje kwiyongera muri iyi myaka ine ishize bitewe n’umubare w’abimukira bagendaga bava hirya no hino baza gutura muri uyu murenge uherereye mu marembo ya Kigali.

N’ubwo hubatswe amazu ajyanye n’icyerecyezo 2020, hagakatwa n’imihanda mu ma karitsiye, ariko umuhanda munini uhuza uyu murenge n’indi bihana imbibi nturatunganwa. Urangwamo ivumbi ryinshi mu gihe cy’izuba n’ibyondo byinshi n’ubunyereri mu gihe hagwa imvura. Ibi bikaba bibangamira cyane abakoresha uyu muhanda haba mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’abasura uyu murenge.

Amazi nayo aracyari ikibazo, gahunda ya Leta y’icyerecyezo 2020 iteganya ko nta muturage uzaba avoma kure harenze metero 500 ku batuye mu byaro na metero 200 ku batuye mu mujyi. Gusa muri Muyumbu siko bimeze, mu midugudu 35 igize uyu murenge, 2 yonyine niyo byitwa ko ifite amazi, naho ntago ahahora.

Indi midugudu yose babona amazi rimwe mu cyumweru cyangwa ntibayabone, abandi bakavoma mu gishanga cya Rugende nacyo kiri kure ugereranije n’aho batuye, kandi amazi yaho nayo aba asa nabi cyane. Ku batabasha kwigira kuvoma amazi barayagura, ijerekani imwe y’amazi meza igura 300 frw, naho andi y’igishanga akagura kuva ku 100 frw kugeza kuri 200frw.

Mu murenge wose harimo ikigo nderabuzima kimwe cyakira nibura abarwayi 150 ku munsi, icyumba cyakirirwamo ababyeyi ni gito (3m*5m) nta n’ibikoresho bihagije gifite, mu gihe nibura ku munsi havukira impinja zigera ku 8. Bafite na poste de santé imwe, nyamara gahunda ya leta y’icyerecyezo 2020 iteganya nibura ikigo nderabuzima muri buri murenge na poste de santé muri buri kagari.

JPEG - 51.3 kb
Amazi aracyari ingume muri Muyumbu

Mu burezi naho ibikorwaremezo ni bike

Amashuri nayo aracyari macye ugereranije n’umubare w’abanyeshuri bayigamo. Mu murenge wose habarurwa amashuri 17 y’incuke. Hari ibigo 5 by’amashuri abanza (3 ya leta na 2 yigenga), ibigo 3 by’amashuri yisumbuye y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, aya mashuri nayo afite umubare munini w’abanyeshuri, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge.

Bwana Ruhingubugi George ni umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Muyumbu, atangaza ko GS Muyumbu muri gahunda y’uburezi y’imyaka 12, ifite abanyeshuri 2929 bigira mu byumba 25 mu cyiciro cy’abanza, nibura buri cyumba kirimo abanyeshuri 117 biga mu byiciro bibiri. Nibura mu cyiciro kimwe haba harimo abanyeshuri 59 mu gihe gahunda ya Unesco iteganya ko icyumba kimwe kitakagombye kurenza abanyeshuri 40 kugirango bige bisanzuye.

Bwana Ruhingubugi akomeza atangaza ko bakora uko bashoboye ngo bongere ibyumba uko ubushobozi bugenda buboneka. Umwaka ushize wa 2015 ngo bubatse ibyumba 2, naho 2016 barateganya kubaka ibindi byumba 3.

Uyu murenge nta soko na rimwe ugira, abaturage bawo bajya kurema isoko rya Kabuga cyangwa irya Karenge. Umuyobozi w’Umurenge Bwana Muhigirwa David atangaza ko hagikorwa ubuvugizi ngo abashoramari babe bakitabira kubaka bimwe mu bikorwaremezo bikenewe muri uyu murenge.

Umurenge wa Muyumbu uhana imbibi n’uturere twa Kicukiro na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu baturage bawutuye ni abimukira bagiye baturuka muri utu turere, bari bamenyereye kugira ibikorwaremezo bimeze neza, bakaba bifuza ko byashyirwamo imbaraga bakava mu bwigunge.

Andrew Francine Mukase

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwimana Antoine - 25/08/2016 saa 09:18

Hariya hantu ni heza hateye neza kandi hari n'amazu meza. Rwamagana nigerageze ibagezeho ibikorwa remezo bitabaye ibyo ni akajagari kazakurikiraho. Ibi ndabona bisa n'ibyo mu ntara y'amajyepfo mu murenge wa runda (Ruyenzi) aho abaturage bubatse amazu meza ariko ukaba utabona imihanda yo muri quartiers ndetse n'umuhanda ujya i Gihara ukabona rwose utazanakorwa vuba kdi ariya nayo ari amarembo ya Kigali. Imvura iguye wasuye abantu bo ku Ruyenzi waba uhagiriye ibyago. Akarere nigashyiremo imbaraga kikubite agashyi. Iyo umanutse urenze ku Ruyenzi ugera ahantu bubatse agakiriro ukabona n'ind misozi myiza abaturage batangiye kubakaho ariko nta muhanda nta mazi nta bindi bikorwa remezo usibye amashanyarazi. Nyabuneka Rwamagana na Kamonyi nimugerageze mutunganye ama quartiers mashya mudatuma utujagari tuva ku Muhima, Gitega, Nyakabanda na Biryogo twimukira mu turere twanyu! Mukanguke mwese iriya mihigo iwanyu hagaragare neza!
Kanda hano umusubize

Jean Marie Hategekimana - 25/08/2016 saa 08:22

Ibi uvuze ni ukuri. Nyamara uwakubwira ukuntu abaturage ba Muyumbu bakunze iwabo bifuza no kuba bakwinjirana ubwitange mu guteza imbere no kugira neza umusozi wabo uteye neza cyane kandi uhana amarembo n'umugi wa Kigali. Gusa, bakeneye gusurwa no kuganira n'abayobozi b'akarere ka Rwamagana, ab'Intera yewe n'ab'Igihugu. N'iyo baje baza mu minsi y'imibyizi benshi bakora bafite ibitekerezo bagiye mu mirimo. Dukeneye guteze imbere umurenge wacu, ariko Leta nidufashe idukorere umuhanda mukuru neza. Murakoze.
Kanda hano umusubize

kabera gilberf - 24/08/2016 saa 22:01

uyu murenge ukeneye ubuvugizi buruseho.naho twararenganye pe kandi dusa naho twegereye kigali capital.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X