Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Mweru na Muhima mu mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragara neza mu iterambere ku rwego mpuzamahanga. Cyokora, uyu mujyi ufite ibice byawo bimwe na bimwe, aho ubuzima bukigoranye. bimwe mu bice bya Kigali biri kure y’imihanda idahuriraho urujya n’uruza ababituye bitoroshye kubona Imibereho ndetse n’amazu babamo asa n’ayenda kubagwaho.

Ibyegeranyo bikorwa mu rwego rw’iterambere ry’imijyi bikunze gushyira umujyi wa Kigali ku isonga mu mijyi isukuye.

Umujyi wa Kigali kandi ushyirwa mu myanya y’imbere mu mijyi itekanye aho abenegihugu n’abagana kigali bashobora kugenda nijoro ntacyo bikanga. Ibi ariko bishingira ku ngufu ubutegetsi bw’u Rwanda bushyize mu isuku , mu mutekano no mu bikorwaremezo.

JPEG - 85.3 kb
Kigali ikomeje gutera imbere bidasubirwaho, ariko iracyafite igice kinini kimeze nabi

Ubusitani bugaragara ku mihanda buruhirwa amanwa n’ijoro mu bihe by’impeshyi ngo butuma. Imihanda inyura ku nyubako ziteye amabengeza na yo yarafunzwe mu rwego rwo kuzirindira umutekano. Aha hiyongeraho n’umutekano bigaragarira amaso ko wakajijwe no kuba nta bucuruzi bw’akajagari buzwi nko Kuzunguza bwemewe I Kigali.

N’ubwo biri uko hari bimwe mu bice biri kure y’imihanda idahuriraho urujya n’uruza ababituye bitoroshye kubona imibereho.

Urugero ni ahitwa Bannyahe I Nyarutarama na De Bandit mu cyahafi hose mu mujyi wa Kigali aho bitoroshye gucukura ubwiherero. Ibice nk’ibyo ahanini byiganjemo abaturuka mu ntara zitandukanye z’igihugu baza gushaka imibereho mu mujyi wa Kigali.

Impamvu itungwa agatoki yo kuba Kigali ikomeje kurabagirana ariko hagakomeza kugaragara ibice bigoye kwemeza ko biri muri Kigali, ni ingufu z’umurengera ubutegetsi bushyira mu bikorwaremezo. Ibi bifatwa nka nyirabayazana yo kuba abavantara bumva ko bakesha imibereho Kigali.

Ubutegetsi bw’igihugu bwizeza ko bushyize ingufu mu guteza imbere indi mijyi mito yunganira Kigali.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoze ibarura ku mazu ari mu bice by’amanegeka busobanura ko impamvu ari ugushaka gukura abaturage ahantu habagiraho ingaruka.

J.P-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyo - 22/07/2016 saa 07:40

Yirangize uratubeshye
Kanda hano umusubize

- 21/07/2016 saa 20:17

Bavuga "Muyiru (Mwiru) na Muhima, ntabwo bavuga Mweru na Muhjima dore ko Abanyarwanda dusa n'abasaze! Ururimi n'umuco biducitseho ndakurahiye! Uzabaze ANtabwo bavuga
Kanda hano umusubize

bitwenge - 21/07/2016 saa 14:15

UTWERETSE. UUMUNYAMAKURU ARADUSONDETSE, ATWERETSE MWERU NTIYATWEREKA. MUHIMA,CAMP ZAIRE,BANNYAHE ?? BIRYOGO NAHANDI NAHANDI !!!!!!!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 21/07/2016 saa 14:15

UTWERETSE. UUMUNYAMAKURU ARADUSONDETSE, ATWERETSE MWERU NTIYATWEREKA. MUHIMA,CAMP ZAIRE,BANNYAHE ?? BIRYOGO NAHANDI NAHANDI !!!!!!!
Kanda hano umusubize

Pingpong - 21/07/2016 saa 10:54

Umwanditsi w'iyi nkuru yaje gukangwa n'iki ko bigaragara ko atayirangije?
Kanda hano umusubize

Bahinga - 23/07/2016 saa 20:53

Wakwitonze koburya udatinya ijoro ahubwo utinya....abanyamakuru bamaze kwicwa nibangahe mu Rwanda sha?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X