Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

New Delhi: Umunyarwandakazi yafashwe akekwaho ibikorwa rw’urugomo

Umunyarwandakazi w’imyaka 25 biravugwa ko ari mu maboko ya police mu Majyepfo y’Umujyi wa New Delhi, mu gace ka Mehrauli, akekwaho kuba mu gatsiko kakubise kakaniba imodoka y’ikigo gitwara abagenzi cya ‘Ola Cabs’.

JPEG - 111.8 kb
Umujyi wa New Delhi wo mu Buhinde

Ibi byabereye muri metero nka 500 uvuye mu gace ka Rajpur Khurd, ahaherutse kubera urugomo rwibasiye abanyafurika barindwi, bikekwa ko Abahinde ari bo bakoze urwo rugomo.

Amakuru avuga ko uyu mugore wamenyekanye ku izina rya Kefa, aherutse gufatirwa muri Bangalore akekwaho kwinjira mu Buhinde akoresheje impapuro mpimbano.

Polisi mu Majyepfo ya Dehli yatangaje ko itsinda ry’abagabo bane n’abagore babiri bose b’abanyafurika bari babanje gukodesha imodoka ya Ola cab, babicishije kuri internet.

Nooruddin, umushoferi w’imyaka 51 wari ubatwaye avuga ko umwe mu bagore ngo yamufashe mu mashati atangira kumubwira byinshi amukangara, noneho umugabo umwe amukubitagura ibipfunsi mu maso.

Kuri ubu Kefa wahise atabwa muri yombi arakekwaho ibyaha byo gukomeretsa, ubugizi bwa nabi, n’ubujura bukoresheje ingufu, kandi ngo n’abo bafatanyije bamaze kumenyekana, igisigaye ni ukubakurikirana bagatabwa muri yombi.

J.Pierre

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

EMMY GAHONZIRE - 2/06/2016 saa 16:38

URIKO UBWO NTIBABESHYA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X