Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngo hari bamwe bayobozi mu bakingirana ikibaba ngo badakurikiranwaho kurya ibyagenewe abatishoboye

Mu nama yahurije abayobozi mu nzego zitandukanye za guverinoma barimo aba Minisitiri, abasenateri, abadepite abayobozi b’intara ndetse n’uturere muri Sena y’u Rwanda, bigiye hamwe mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta zo kurandura ubukene mu banyarwanda.

Muri iyi nama buri muyobozi yagiye avuga uburyo abona iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa ndetse akanerekana impamvu abona hari zimwe muri gahunda zigenerwa abaturage zitabagezwaho uko bikwiye.

JPEG - 39.8 kb
Abarya ibyagenewe abatishoboye ni ibisambo " Minisitiri Kaboneka Francis"

Ibi bikaba ari bimwe mu intandaro yo kugira umubare munini w’abaturage bakigaragara munsi y’umrongo w’ubukene.

Aha niho Minisitiri Kaboneka avugako buri wese akwiye kwimakaza umuco wo kwishakamo igisubizo, aha Kaboneka avugako bibabaje kubona hari n’umuntu warangije kaminuza ushaka kujya mu kiciro cya 1 n’icya 2 ku mpamvu z’uko adafite akazi

Minisiti Kaboneka avugako abantu badakwiriye kwitiranya ko ibyiciro by’ubudehe ari igisubizo cyo gukemura ibibazo by’ abantu badafite akazi.

Ati “ubundi iyo warangije kwiga ufite impamyabumenyi ibyo biguha ubushobozi bushoboka butuma utongera gutekereza gufashwa ahubwo wagaheraho ukoresha mu gufasha abandi kubumenyi wakuye mu ishuri.

Mu bindi byagarutseho na Minisitiri Kaboneka naho yavuzeko bamwe mu bayobozi barya ibyagenewe abatishoboye ari ibisambo, aho bahitamo kurya ibyagenewe abatishoboye kandi aribo bagafashe iyambere mu kubafasha ahubwo akaba aribo bafata iyambere mu kurya utwabo, ariko Kaboneka avugako zo kubakurikirana bakaryozwa ibyo bakoze.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba Gasana Richard , yavuze ko gahunda zo kuzamura abakene mu Rwanda zishyizwe mu bikorwa neza byatanga umusaruro mwiza kandi byihuse mu iterambere ry’igihugu
Yakomeje avuga ko ibi bitagerwaho mu gihe hakiri barusahurira mu nduru batanyurwa n’ibyo bafite bakarya n’utw’abandi ngo kuko ibihano byabashyiriweho bidakanganye.

Mayor Gasana yasabye ko byaba byiza hazamuwe ibigenerwa abaturage ariko ariko nanone hakanazamurwa ibihano bikaze bigenerwa abantu bafite umuco mubi wo kurya ibigenewe abaturage by’umwihariko abaturage batishoboye.

Gasana kandi yanagarutse kugukingirana ikibaba byabaye ku bayobozi b’imirenge bamaze iminsi begura, aho abenshi babaga hari ibimenyetso ko bariye iby’abaturage ariko ugasanga umuntu arababuriye bakandika begura bikaba birangiye bityo badahanwe.

Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye iyi nama bagarutse ku kuba hakwiye kubaho ukwikosora mu gucunga ibigenewe rubanda cyane ko ari abo bagarukwaho mu kudakurikirana iyi gahunda neza.

JOHN Bagabo

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

LAURENT - 20/11/2016 saa 19:00

Ariko abantu bajyabicecekera ko byose bizwi aho bipfira,on est autorité quand on est autorisé,umwanyase gitife wumurenge atakora nuwuhe baramutse bawumuhaye A0,ikibazo sibagitife bimirenge nabo bayobora niwo muco,ubuse nibo bahamagarwa munteko ishinga amategeko,nibo banga gukemura ibibazo byabaturage kugezaho buri muturage yifuza kubona nu mukuru wigihu,nibo baca imanza zidakurikije amategeko bahuza ibihabanye nayo,nibobo ba bloka inzandiko zabasaba kurenganurwa,ikibazo nuko bavuga ibigoramye hakaba imisumirano,leta ifite gahunda nziza nyinshi ariko ifite nabayibangamira, nibande nifi nini irya into,hakorwa iki? Nuko haba sensibilisation abaturage bakamenye ibibareba ntibivange mubyimiyoborere bakareka ababishyinzwe babihemberwa bakabyivugira,imvugo ikaba ingiro.
Kanda hano umusubize

usanase - 19/11/2016 saa 21:40

Bwana Minister murakoze kandi ukobiri kose murashoboye gusa turabasaba imbabazi ntimukadutoneke twebwe abarangije Kaminuza tukaba tumaze imyaka8 ntanakaraka turabona guhingabyo keretse mpinze munsi yishyiga ryiwacu niryo risigaye kuko isambu yo yagiye ngo nishyirirwe nzazamure abiwacu. Ikindi mu Rwanda hakunze kuvugwa ngo ba runaka bariye ibyabaturage ariko niba iyo gahunda mubona arimbi mwagafashe in gamba zicyo mwakorera ababikoze naho kubatangaza mwitangazamakuru mba numva ari nko kubaha igikombe. Murakoze kandi nuko arubukene nahubundi muruta benshi bayoboye murwanda rwo hamberaha.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X