Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngo ntibumva impamvu batemererwa gukoresha ikiraro gihuza u Rwanda na RDC

Abakoresha ikiraro gihuza u Rwanda na RDC, giherereye ku mupaka wa Rusizi ya mbere, barasaba ko bahabwa uburenganzira bwo gukoresha ikiraro gishya cyubatse kuri uwo mupaka bitewe nuko icyo bari basanzwe bakoresha ngo gishaje ndetse kibateza impanuka za hato na hato.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko idindira ryo gutangira gukoresha iki kiraro ryatewe nuko RDC itakoze ibyo yasabwe gusa ngo mu gihe bikiri mu nzira yo gukorwa ngo hari gahunda yo gusana igisanzwe.
Iyo ugeze kuri uyu mupaka wa Rusizi ya mbere, uhasanga ibiraro bibiri byegeranye.

PNG - 610.8 kb
Ntibariyumvisha impamvu iki kiraro gishya kidakoreshwa hagakomeza gukoreshwa kariya gato gashobora guteza impanuka

Mu bigaragara; ikiraro kimwe kirashaje ariko icyo byegeranye cyo ni gishya ariko nta kinyabiziga cyemerewe kugicaho yewe n’umunyamaguru. Bivuze ko ukeneye
kwambuka ajya muri Kongo bimusaba gukoresha ikiraro gishaje.

Bamwe mu bakoresha uyu mupaka baganiriye na Imirasire.com bavuze binubira iki kiraro kuko ngo kibateza impanuka za hato na hato ndetse n’ibinyabiziga byaho bikahangirikira.

Kubw’abaturage; bo barasaba ko niba hari n’ikibura ngo iki kiraro batangire kugikoresha cyakorwa ariko bakagendera ahantu heza.

Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko cyatewe nuko ngo ku ruhande rwa RDC, batarangije inshingano zabo zirebana n’iyubakwa ry’iki kiraro, cyane ko ngo ibyasabwagwa ku ruhande rw’u Rwanda ngo byarangiye.

Nubwo nta gihe ntarengwa kigaragazwa ko iki kiraro gishya cyazaba cyatangiye gukoreshwa, ngo hari ibikorwa byo gusana igishaje biteganijwe mu gihe igishya kitaratangira gukoreshwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Benga - 26/09/2016 saa 00:25

Ni kimwe n'uburundi...ndabona bitazoroha na gato...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X