Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Ababuza imvura kugwa bagateza inzara bakomeje gukubitwa iz’akabwana

Mu mirenge ya Kazo, Rukira, Rurenge abaturage bakomeje gukubita bagenzi babo inkoni zitagira ingano babaziza ko babujije imvura kugwa. Hamwe na hamwe babakangisha kubakubita imvura ikagwa abandi bakayibura burundu bagakubitwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko nta muntu ukwiye guhohoterwa azizwa ko abuza imvura kugwa, kuko ngo nta muntu ushobora kubuza imvura kugwa, ahubwo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabutanze mu gihe hashize icyumweru mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Birenga, abaturage badukiriye mugenzi wabo bita umuvubyi baramuhondagura bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa.

Aba baturage bari bariye karungu bavuga ko uyu mugabo bakubise afite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, ndetse bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa by’umwihariko mu gace batuyemo.

Bamwe mu batuye mu kagari byabereyemo babwiye abanyamakuru ko bumvise ko abaturage bagiye umugambi wo kujya mu rugo rw’uyu mugabo bavuga ko ari umuvubyi, bakamutegeka kureka imvura ikagwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Numvise bavuga ko bikoze bajya iwe, baramubwira ngo nabahe imvura…bagiye kumukubita imvura ihita iragwa, imvura irabanyagira.Bari bagiye kumukubita ahita ababwira ati nimundeke iraje iboneke, hanyuma ihita igwa.”

Nubwo imvura yaguye ariko ntibyabujije bamwe gusiga bamukubise.
Abatuye Birenga bibajije niba kujya kuri uwo mugabo hari aho bihuriye
n’imyumvire ya bamwe y’uko hari abantu bafite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, bibabera urujijo.

Bushayija Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, avuga ko abaturage bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa.

Yagize ati "Twarabyamaganye, tujyayo mu mudugudu, tubwira abaturage ko nta bimenyetso bigaragaza ko umuntu afite ububasha bwo kubuza imvura kugwa. Iyo ni imyemerere y’abantu, itari yo! Turimo no gukangurira abantu ko babyumva, imvura niba ibuze hari iteganyagihe, abo mu itaganyagihe bajya banavivuga mbere.Kandi n’ubu bari barabivuze ko tuzagira imvura nke.”

Uyu muyobozi yamaganira kure abagifite imyumvire yuko hari ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa.Anavuga ko uzafatwa agerageza guhohotera umuntu amwita ‘umuvubyi’ azashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Umuntu nta bubasha afite bwo kubuza imvura kugwa n’ubitekereza atyo, iyo ni imyumvire tutemera.Ibyo nk’ubuyobozi turabyamagana, kandi dusaba ko iyo myumvire bakwiye kuyirinda. N’uwagerageje kumuhohotera n’ubu dufatanyije n’inzego z’umutekano turi kumushakisha, ntabwo tubishyigikiye kandi nafatwa azashyikirizwa ubutabera.”

Si mu murenge wa Kazo gusa havuzwe ibibazo by’abo abaturage bita ‘abavubyi’ ngo babuza imvura kugwa, kuko mu ntangiro z’iki cyumweru humvikanye n’ahandi mu mirenge ya Rurenge na Rukira, abaturage bakubise abantu babaziza ko ‘babuza imvura kugwa’.

Kuwa mbere w’iki cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2016, umuturage witwa Nyirangaruye Daforoza w’imyaka 71 utuye mu kagari k’Akagarama, umurenge wa Rurenge, akarere ka Ngoma, yagejeje ku buyobozi bw’akarere ikibazo cy’uko atotezwa ndetse akaba yaranakubiswe yitwa ‘umuvubyi’ ubuza imvura kugwa mu k’Akagarama, kandi ahandi ihagwa.

Uyu mukecuru we ahakana yivuye inyuma ko nta bubasha afite bwo kubuza imvura kugwa.

Nubwo mu karere ka Ngoma hari abafite imyumvire yuko hari abo bita ‘abavubyi’ babuza imvura kugwa, kugeza ubu hirya no hino mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma, amakuru agaragaza ko imvura yamaze kugwa hose.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

eriab twumvikane - 28/11/2016 saa 22:35

twebwe m'umurenge wa rurenge mukagari ka rujambara inzara iratuzengereje cyane ko hari abaturage bamwe na bamwe bari gusambura amazu bakagurisha amabati abandi bakagerageza kujya hirya no hino basabiriza ndetse abagabo bamwe bata abagore mungo zabo kuko ikibazo kirahari gikomeye cyane insina zarashize bazitemera inka ndetse ibihingwa byose byarumye kubera izuba \reta nidufashe mwisi kuko mwijuru tuzirwariza / cyane cyane m'umudugudu w'urusagara
Kanda hano umusubize

Amarozi,ndayeyemera,100%,arabaho.Akoko.Abicimvura,ndavyase,barazoyicamukwakane,ndabemere.Canke,bayigwishemuci,ndabeme
Kanda hano umusubize

basile - 15/11/2016 saa 15:49

biranze bibaye ihame ko iburasirazuba arintara yabanyabifindo kubijyanye namarozi
Kanda hano umusubize

ruganzu nyamuheshera - 15/11/2016 saa 11:01

Abavubyi babaho birashoboka cyane rwose ko umuntu yagarika invura ntigwe mugihe runaka ndetse akaba yanayigusha kuko na Elia yarabikoze knd: yarumuntu nkatwe ayihagarika imyaka 3nigice.
Kanda hano umusubize

callixte - 14/11/2016 saa 12:44

ariko birashoboka kuko nakera kubwabami ngo byabagaho cyane. nonese murashaka guhakana ko abarozi batabaho?
Kanda hano umusubize

SULTAN - 14/11/2016 saa 07:58

IBYABAPFU BIRIBWA NABAPFUMU.SAHO GUSA BYAGEZE NAHANDI BIRIRWA BABATERANYA ABATURAGE NABAGENZI BABO INSHUTI NA BAVANDIMWE, NDETSE BO BABABESHYA KO BABASHIKA BAKAMENYA ABO BABAROZE, NTIBIGARUKIRAHO GUSA BYAGEZE NO KUBAKIRISITO BITWAJE BIBILIYA BABESHYA KO BEREKWA.IYO BATAGUTEYE UBWOBA BWIBIBI BIGIYE KUKUBAHO BAKUBWIRA IBYIZA BIRIMBERE.UKABA USABWA IMYITWARIRE YO WAKWITWARARIKA NGO BITAKUGERAHO IBIBI CYANGWA BIKUGEREHO IBYIZA, KO ARIMANA YABIBERETSE NGABO ABAHANUZI BIBINYOMA. BAGAMIJE KUYOBYA GUSENYA KURYA IBYO BATARUHIYE.MUBE MASO MUKURUKIRE UBUYOBOZI.
Kanda hano umusubize

uwimana saidati - 15/11/2016 saa 07:32

Turi mu bihe bya nyuma Pawulo yavuze nukuba maso
Kanda hano umusubize

vision 2020 - 13/11/2016 saa 23:04

Iyo niyo vision 2020
Kanda hano umusubize

Husna - 13/11/2016 saa 22:05

hhhhhhh Allah akbalu!!!! dusigaye tumeze nka nigeria Wallah! aho abantu babuza imvura kugwa hhh biratangaje!!
Kanda hano umusubize

Musinga - 13/11/2016 saa 20:54

Nuko Mutazi Ahobita Igahima.
Kanda hano umusubize

zouzou - 13/11/2016 saa 16:31

Imvura n'izuba byose bigenwa n'Uwiteka ntabwo ari umuntu.
Kanda hano umusubize

Manishimwe - 13/11/2016 saa 13:14

Kuberiki habaho imyuka mibi? Byose birashoboka ubihakana ubwo ntamarozi abaho? Icyampa bakazaroga se cg nyina nibwo yakwemera
Kanda hano umusubize

juju - 13/11/2016 saa 12:08

I gihugu cyateyimbere koko ...naho haba bene ibi bintu kweli?
Kanda hano umusubize

kz - 13/11/2016 saa 11:40

ubuyobozi nibuhagurukire icyo kibazo ntamuntu numwe wabuza imvura kugwa
Kanda hano umusubize

senyonga - 13/11/2016 saa 20:22

ntuyemuri,uganda,mukwezigushize,imvura,yariyarabuze,Mugace,dutuyemo,Ahand"imvura,ikagwa,arikotwebwe,ntayotubona umugabo utuyemurakogace,babonaga,imvura aza iwacu,abaza chairman wacu,ati,nimukusanye,isene,mbahe,imvura,abataka,bacanze isene uwomwanya imvura iragwa nyinshi cyanne abavubyibariho kuva icyogihe nubu imvura,ninyinshi,inka,baribarazijyanye aho ,imvura igwa kuko ubwatsi cyar"icyibazo
Kanda hano umusubize

senyonga - 13/11/2016 saa 20:22

ntuyemuri,uganda,mukwezigushize,imvura,yariyarabuze,Mugace,dutuyemo,Ahand"imvura,ikagwa,arikotwebwe,ntayotubona umugabo utuyemurakogace,babonaga,imvura aza iwacu,abaza chairman wacu,ati,nimukusanye,isene,mbahe,imvura,abataka,bacanze isene uwomwanya imvura iragwa nyinshi cyanne abavubyibariho kuva icyogihe nubu imvura,ninyinshi,inka,baribarazijyanye aho ,imvura igwa kuko ubwatsi cyar"icyibazo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X