Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Icyatumye umuganga yicwa arashwe cyatangiye kunugwanugwa

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 4 Nzeri 2016 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro uwitwa Christian Maniriho wari umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyange yishwe arashwe isasu mu gituza n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu. Gusa hari abatangiye kugira ibyo bavuga.

Ibi bikaba byabereye Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugesera byabereyemo Bizumuremyi Jean Damascene, yavuze ko Maniriho Christian wakoraga muri Laboratwari y’ikigo nderabuzima yarasiwe hafi yaho avuye gucuruza, ahagana saa tatu n’igice z’ijoro avuye ku kazi.

Amakuru akomeza avuga ko uyu wishwe yari asanzwe akora muri Laboratoire y’iki kigo ndetse ko yarashwe ubwo bari kumwe n’abagenzi be bakorana barimo gufata kamwe muri Bar iri muri Santire ya Nyange.

Gitifu Bizumuremyi avuga ko nyuma y’urupfu rwa Maniriho Christian abaturage bo mu murenge wa Mugesera batumijwe mu nama bahanahana amakuru, muribo habonekamo abavuga ko nyakwigendera yajyaga avuga ko atabanye neza n’abo bakoranaga ku kigo nderabuzima cya Nyange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba ,IP Emmanuel Kayigi yavuze ko harigukorwa iperereza ku rupfu rwa Christian ko kugeza ubu nta muntu urakekwaho kwihisha inyuma y’ubu bwicanyi ndetse avuga ko hagikusanywa ibimenyetso..

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

QUANDMEME - 7/09/2016 saa 10:48

Ndumiwe pe, kuvuga ngo impamvu zatumye yicwa ziranugwanugwa ubu se muri iyi nkuru haranugwanugwa iki ? Mudutesheje umwanya
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 08:40

bitujijisha nibamushake kuko ntiyirashe ngo tuvuge ko yiyahuye none abo bari kumwe araswa tuvuge ko bo batabonye uwo mintu wamurashe cg baramuhishira?
Kanda hano umusubize

The Sage - 7/09/2016 saa 05:32

yewe na mwe nta bunyamwuga mufite pe!!umutwe w'inkuru yanyu ntaho uhuriye n'ibiri muri detail.
Kanda hano umusubize

Mub - 7/09/2016 saa 03:09

Nange ntyo
Kanda hano umusubize

patyzo - 6/09/2016 saa 12:27

ubwo se mutubwiye iki?
Kanda hano umusubize

Kwizera Cecile - 6/09/2016 saa 15:27

Nanjye ndakibuzee!!! Ntacyo bavuze
Kanda hano umusubize

Mub - 7/09/2016 saa 03:11

Nange ntyo
Kanda hano umusubize

jadi - 7/09/2016 saa 12:11

muduhe amafoto yuwo wishwe
Kanda hano umusubize

Prriz - 6/09/2016 saa 11:07

Nge ndumiwe inyarwanda iratubeshye Ngo icyatumye araswa cyamenyekanye police Ngo yarashwe arikumwe nabandi none Ngo uwamurashe ntawe none c yamurashe Ari mundake
Kanda hano umusubize

mazina - 6/09/2016 saa 10:44

Ibi bituma tutabizera kandi tubita abashukanyi na babeshyi mwebwe mu bwandika mwibaza ko ari ku dukurura
Kanda hano umusubize

nsabimana theoneste - 5/09/2016 saa 20:25

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

umusomyi - 5/09/2016 saa 19:15

Muraduhamije.ubuse koko icyo mwavuze cyanugwanugwaga ni ikihe muvuze? Mubuze no kibuga ikibazo cya Microscopie yibwe ikazana umwuka mubi mu bakoze ndetse na Nyakwigendera akaba yavugaga ko azi abayibye,none mudipdunyikiye amazi.
Kanda hano umusubize

eva - 5/09/2016 saa 19:00

Ngo umuntu bamurashe ari kumwe n'abandi? mu kabali?ntihagira ufatwa koko?
Kanda hano umusubize

john - 5/09/2016 saa 18:53

ibi bintu police ibikurikirane yitonze kuko ntibyumvikana, kurasira umuntu mukabari bakakubura ntibisobanutse rwose, nta moto cg igare wagiyeho ntabandi bantu wakomerekeje nibura ngo abandi birukanke hashobora kuba harimo tena rwose. twajya ga tuvyumava za bujumbura na somaliya.
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 20:37

namwe ibyo muvuze wagira ngo ninkirigito kandi birababaje nukuri ndababaye pe ariko nawe urababaje iyinkuru yakagombye kuba itomoye.
Kanda hano umusubize

- 7/09/2016 saa 20:37

namwe ibyo muvuze wagira ngo ninkirigito kandi birababaje nukuri ndababaye pe ariko nawe urababaje iyinkuru yakagombye kuba itomoye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X