Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

NGOMA: Imyaka igiye kuba 5 Mayor yitanze Ventilateur mu rusengero ariko ntiyahigura uwo muhigo

Ubwo bari mugikorwa cyo kwitanga mu rusengero, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Namabaje Aphrodice yitanze Ventilateur nkumwe mu ba bayoboke bitorero rya ADEPR Kibungo Ville, ariko hakaba hashyize imyaka itanu atarahigura uwo muhigo.

Icyo gikorwa cyo kwitanga mu itorerero rya ADEPER Kibungo Ville, cyabaye mu 2012. Icyo gihe hari hakenewe bimwe mu bikoresho harimo nk’intebe zo kwicaraho, ibikoresho byo gucuranga mu rusengero harimo indangururamajwi nibindi bikoresho bitandukanye.

JPEG - 19.9 kb
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice

Muri icyo gikorwa cyo kwitanga umuyobozi wa karere ka Ngoma akaba n’umuyoboke w’itorero ry’ADEPER Kibungo Ville, yaje kwitanga igikoresho kigabanya ubushyuhe kizwi nka Ventilateur, ariko kuva icyo gihe imyaka igiye kugera muri itanu iyo Ventilateur itaraboneka mu rusengero.

Bamwe mu bakristo baganiriye ni Imirasire.com bavuzeko ubwo bari mu gikorwa cyo kwitanga umuyobozi wa Karere yitanze Vandrateur ariko bibaza niba yarabuze ubushobozi bwo kuyigura cyangwa yarabikoze kugirango atere abandi umwete wo kwitanga.

Twashatse ku menya niba koko abakristo ibyo ba vuga ku muyobozi wabo ariko akaba by’umwihariko ari n’umwe mu bayoboke b’itorero ry’ADEPER Kibungo Ville niba bifite ishingiro tugerageza ku muhamagara kuri terefone ariko ntiyigeze atwitaba ndetse tunamwandikira ubutumwa bugufi ntiyadusubiza.

Bamwe mu bakritso bakunze kumvikana bavugako hari bamwe mu bayobozi bakuru usanga hari aho bitanga ikintu runaka cyangwa amafaranga mu matorero basengeramo ariko bikarangira batabikoze.

Gusa abahanga mu byiyoboka mana bavugako ijambo ry ‘Imana mu gitabo cy’umubwiriza ibice 5:4 rivuga ko guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kudawuhiga.

JOHN Bagabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuyisenge - 30/11/2016 saa 18:47

Nonese ko mubyitiriye ADEPR mwigeze musoma ko hari umwe mu bayobozi b'itorero wabitangaje!? Niba atari ishyari menya ari urwango mufitiye iri torero.Niba umunyamakuru yarabitangarijwe numuntu umwe Pourquoi globalisation?
Kanda hano umusubize

muhire - 30/11/2016 saa 14:19

Njye nakuriye ingofero abanyamakuru ba hano iwacu ku nkuru y,urugendo rwa Padiri Nahimana,biriwe batubeshya ngo yaje nta byangombwa ngo Kenya imusubizayo!????abantu babeshywa nibyo bibonera n,amaso?ninde muntu utaha iwabo usubizwayo ko nta byagombwa afite?Ko twavuye muri Uganda,Kongo,Burundi,Kenya ninde watubajije ibyangombwa?Twavuzeko dutinya Demokarasi no guhangana mu bitekerezo.
Kanda hano umusubize

ON - 29/11/2016 saa 10:50

KATOLIKA NDAGUKUNDA NZAKUGWINYUMA NAHO ADPR AMATIKUYARABARENZE NINDANINI BUMUNTU ASABA ITURU IMPANOKUMBARAGA NONESE IYO UMUNTU AVUZENGO NGUHAYE INKA NINAWEWIBWIRIZAKUYIZANA
Kanda hano umusubize

venuste - 29/11/2016 saa 09:35

Yenda arashaka kububakira urusengero none bararambiwe
Kanda hano umusubize

Aimee claudine Mukampeta - 29/11/2016 saa 07:52

Uyu muyobozi yahohotewe kwitanga Ni uburenganzira bwe kandi nabonye insengero zose zifite system yo gutumira abayobozi bagirango bitange ntarundi rukundo.
Kanda hano umusubize

Kanamugire - 28/11/2016 saa 23:08

Niba atari itiku uyu muyobozi niwe wenyine wahize ntahigure?Kuki mutashyizemo andi mazina yabatarahiguye?Yarafite igihe ntarengwa ?cg murashaka kumuca mu rusengero?aya ni amatiku ya ba pene.
Kanda hano umusubize

Kanamugire - 28/11/2016 saa 22:55

Umuhigo ni ideni hagati y'Imana n'uwahize.Gusa sinzi niba hari igihe ntarengwa cyo gutanga umuhigo.Uyu watanze amakuru n,umunyamakuru wayanditse haba harikindi mwaba mugamije keretse niba uwatanze amakuru ari avocat uhagarariye inyungu z'Imana murusengero!Imana ntikeneye uyihagararira mu nyungu zayo kuko irihagije muri byose.Ntimukivange mu buzima bw,umuntu.
Kanda hano umusubize

ASUMANI NZITATIRA - 29/11/2016 saa 15:33

NGEWE NTAKIBAZO MBONA UMUYOBOZI AFITE KUKO NIBA YARAYEMEYE IGIHE KPIZAGERA AYIBAHE, NONE SE NINAMWE MUSHYIRAHO IGIHE AZAYIBAHERA , NONE SE KUMUSHYIRA MOU ITANGAZAMAKURU BIRABAFASHA IKI? KANDI NGO BABA BAKIJIJWE RAAAAAAAA UBWO SE MWABANJE MUGAKIZWA KWANDAGAZA ABAYOZI;KUTAGIRA IKINOYABUPFURA; KUMENA AMABANGA.
Kanda hano umusubize

kamatari - 28/11/2016 saa 19:58

tujye tuba abantu bakuru
Kanda hano umusubize

lala - 28/11/2016 saa 19:07

hhhhh Amatiku ,indanini byo muri ADPR ni dange kbs! niba hashize imyaka5 si ikibazo niyohashira 10 ntagihe Nambaje yabahaye ndabona musigaye mwishyuza nibyo abantu bahize Mayor wacu ninyangamugayo rwose ,turamwemera naho ibyo kumusebya murimo kwirushya
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 28/11/2016 saa 18:34

ARIKO MWAGIYE MWITONDA. PROMESSE N'EST PAS NECESSAIREMENT UNE DETTE.HARIGIHE WABA WIBESHYE, CYANGWA UWO USHAKA KUKUGABIRA UGASANGA AGUSUZUGURA AKABIREKA, CYANGWA UKO YABITEKEREZAGA AGASANGA ABA YAHAYE ESCROT.KOMBONA ADPR IKUNZE AYATUBUTSE DA BAVUYE MUBAKRISTO BABO NONE BAGIYE KWA MEYA.BIRARENZE, UKUNUGUSEBANYA.MUMENYE GUTANDUKANYA DROIT NA FAVEUR,NA DONATION,NA PROMESSE NA DETTE.
Kanda hano umusubize

lala - 28/11/2016 saa 18:14

Egoko ariko kuki mukunda gusebya abantu ? ibyo muvuga si ukuri kuko Nambaje ndamuzi cyane n'inyangamugayo rwose ibyo gushaka kumuharabika twese abaturage abereye umuyobozi turamwemera cyane ,ndacyo mwamuvugaho ngotugihe agaciro rwose murimo kwanjwa ibya ADPR byo ni urujijo mbona ibyo kogeza ubutumwa bwiza batabikanzwa bibera muri busness no guhangana nabayoboke bayo none ndabona mwadukiriye moyer wa ngoma ushobora gusanga yabasabye gukora usuku impande z'urusengero doreko hari umwanda ukabije ubundi mukerekeza mw'itangazamakuru
Kanda hano umusubize

GASORE James - 28/11/2016 saa 17:44

Gutanga ni ubushake.Erega aya madini mubona,ntakindi aba yishakira uretse amaturo.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abiyita abakozi b'imana,ahubwo ali abakozi b'inda zabo (Romans 16:18).Hari umuyobozi ukomeye abanyamadini bajyaga bicaza imbere.Noneho Pastor aza kumusaba ngo azamugurire suit (costume).Wa muyobozi abonye ko baba bishakira ubutunzi,yahise ajya gusengera ahandi badasaba amaturo ya pastor.Ubu ni umuhamya wa Yehova.Nubwo akomeye,nawe ajya mu nzira akabwiriza kimwe n'abandi bahamya.
Kanda hano umusubize

dggdgdg - 28/11/2016 saa 16:38

Ntimukajye mwivanga mu buzima bw'umuntu. niba abakristo muterateranya mukagura imdoka ya Pasitoro, ni gute mwishyuza akantu nk'ako koko? Muzajya mwirirwa mutumira abayobozi ba Leta ngo baze gusengera iwanyu, nta kindi mugamije uretse kubavanamo amafranga? Mayo rntuzayibahe, keretse nuzenguruka amadini yose yo mu Karere ugira icyo ubaha. bose n abana kandi umubyeyi agomba gukunda abana bose kimwe.
Kanda hano umusubize

tftfamilly@gmail.com - 28/11/2016 saa 14:39

Arikose uyu muyobozi ko mwamusagariye ntacyo yakoze? Mwinjiye mubuzimabwe bwite bitemewe.Gutanga nubushake bwe no kudatanga nubushakebwe.Ese ariko Ikanisa ryari rinaniwe kugura ventilateur nikanisa nyabaki,iyinkuru igaragazako iby'Amadini byabaye Busnes.
Kanda hano umusubize

ALEX - 28/11/2016 saa 20:06

OYA SUKO BIGOMBA KUGENDA KUKO UMUGABO AHINDUKIRA KUBURIRI NTAHINDUKIRA KU IJAMBO,YAGOMBAGA GUSOHOZA IBYO YEMEREYE IMBERE Y,IMBAGA Y,ABANTU
Kanda hano umusubize

nzirumbanje - 28/11/2016 saa 14:08

Ntawe atabeshya! Ascog ongera ibigage a karebe nki kanya.
Kanda hano umusubize

malumanga - 28/11/2016 saa 13:36

Ayitanga!! Ntayo tuzabonana abeshya kubi, Iyaba ari umugore ari uyihe ngo urebe ko atari kurara ayimuhaye. Uzarebe uko araza yikatisha hano mu mudugudu wacu. Narimutsunze ku mugore wanjye. Hhhhhh.
Kanda hano umusubize

bitwenge - 28/11/2016 saa 13:26

IMANA YAREMYE ABANTU MWISHUSHO YAYO MURIYO SHUSHO HARIMO URUKUNDO ABANTU BAGOMBAGA. GUKUNDANA NKUKO IMANA IDUKUNNDA , IMANA YAREMYE NNIBINTU KUGIRANGO BIBE. IBIKORESHO ABANTU BAKORESHA! HANYUMA SHITANI. IGEZE MUBANTU IRABICURIKA. ABANTU BAHINDUKA. IBIKORESHO. MAZE. URUKUNDO RUBA URWO GUKUNDA IBINTU. BIRABABAJE. KWISHYYUZA. UMUNTU KUNGUFU. ICYO UTIGEZE. UMUGURIZA!!!!
Kanda hano umusubize

bitwenge - 28/11/2016 saa 13:26

IMANA YAREMYE ABANTU MWISHUSHO YAYO MURIYO SHUSHO HARIMO URUKUNDO ABANTU BAGOMBAGA. GUKUNDANA NKUKO IMANA IDUKUNNDA , IMANA YAREMYE NNIBINTU KUGIRANGO BIBE. IBIKORESHO ABANTU BAKORESHA! HANYUMA SHITANI. IGEZE MUBANTU IRABICURIKA. ABANTU BAHINDUKA. IBIKORESHO. MAZE. URUKUNDO RUBA URWO GUKUNDA IBINTU. BIRABABAJE. KWISHYYUZA. UMUNTU KUNGUFU. ICYO UTIGEZE. UMUGURIZA!!!!
Kanda hano umusubize

jean - 28/11/2016 saa 13:25

Ibi byitwa kwivanga mubuzima bwumuntu. Imana izamwibariza
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 28/11/2016 saa 12:46

Ubwesikoro Buba Ahitwa Munzu Zimana Ku Bakristo Buteye Ishozi Niba Uwo Muyobozi Yarasanze Mwaramushyirishijemo Se Niki Gituma Mwamutuburira Asobanutse? Kwitanga Ni Ubushake Bwumuntu Nokwemera Nyuma Akisubira Nabwo Nuburenganzira Bwe. Impamvu Mvuga Ko Amadini Yiyita Aya Kristo Yose Akorera Umubi Nuko Nkiri Rihise Rijyana Uyu Munyacyubahiro Muri Media Gusa Uwo Muyobozi Atandukane Nizo Ndyarya Zabashumba Zikama Zigakama Nayo Mwihembe
Kanda hano umusubize

noel - 28/11/2016 saa 12:44

Ubwitange bushobora kubura kubera impamvu,ntabwo byakabaye ngombwa kujyanwa mw'itangazamakuru,ntabwo ari banki yafashemo umwenda,umwuka w'Imana namugenderera azitanga,umuhigo nubwobyaba imyaka 10 yawuhigura,ntekereza ko yahize abivanye k'umutima, naho ubundi ibi bisa n'sebanya,niba arin'umuyobozi mw'itorero watanze aya makuru ndamunenze,mugire amahoro
Kanda hano umusubize

KAYIHURA Michel - 28/11/2016 saa 12:39

Umuntu yakwibaza niba abakristu bagomba gutanga ibintu mu matorero.Yego rwose biremewe kuba watanga amafranga yo kugura ibikoresho by'urusengero.Ariko rimwe na rimwe,ba pastors barabifata bikaba ibyabo,cyangwa bakabigurisha bagashyira mu mifuka yabo.Ikitemewe,ni ugutanga amafranga y'umushahara wa Pastor binyuze ku cyacumi.Abantu benshi ntabwo bazi ko icyacumi cyari kigenewe gusa Abarewi bo muli ISRAELI kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24.Hari amategeko menshi yarebaga Abisirayeri,atareba Abakrisitu.Urugero,kera imana yategetse Abisirayeri "Gukebwa" (gusiramurwa).Ndetse imana itegeka ko Abisirayeri batazakebwa,bagombaga kwicwa.Bisome muli Intangiriro 17:14.Ni muli ubwo buryo itegeko ryo gutanga icyacumi ritareba Abakristu.Ahubwo YESU yadusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Ndetse na PAWULO yadusabye kubwiriza ku buntu nkuko nawe yabigenzaga.Bisome muli Ibyakozwe 20:33.Bible idusaba kwitanga,ntitugire abo turemerera,ahubwo ko tugomba gukora tukitunga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X