Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we

kuri sitasiyo ya polisi ya Rukira hafungiye Umugabo witwa Hagenimana Sylvain ashinjwa icyaha cyo kwica umugore we witwa Mukanumviyubusa Annociata batuye mu kagari ka Nyaruvumu, mu murenge wa Rukira, ho mu karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukira Ngenda Mathias, yatangaje ko Annonciata witabye Imana yari afite imyaka 35 n’abana 3.

Imvano y’uru rupfu, ngo ni uko umugore yategereje umgabo we wari wagejeje mu masaha akuze y’ijoro umugore afata umwanzuro wo kujya gushaka umugabo we, bahurira mu nzira amuhirikira hasi, amererwa nabi mu gitondo arapfa.

Yagize ati “ Ngo bahuriye mu nzira aramubaza ati ese ko wirije cyane ( watinze), umugabo ngo aramusubiza ati’ ese ushinzwe kugenda unshakisha? Urumva bari banyoye, bombi bari basinze, aramusunika, umugore agwa hasi, hanyuma arahaguruka, ibindi nta wamenye uko byagenze.”

Gitifu Ngenda yongeyeho ko bageze mu rugo muri iryo joro umugore agakomeza kumera nabi, umugabo agira ubwoba, afata moto, amujyana ku kigo nderabuzima cya Rukira, abaturanyi batabizi mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri umugore agapfa.

Igiteye urujijo ngo ni uko ubwo uyu murambo bawujyanaga ku bitaro bikuru bya Kibungo ngo uyu mugore nta gikomore na kimwe yari afite ku mubiri we ngo bibe byagaragara ko hari ikintu yaba yaramukubise.

Gitifu wavuze ibi yagize ati “burya iyo unyoye ukarenza igipimo, uyoborwa n’ibyo wanyoye, ku buryo ubusinzi aribwo dukeka bwatumye ibi bibaho, kuko njyana umurambo ku bitaro nta bikomere wari ufite.”

Umurambo wa nyakwigendera Mukanumviyubusa Annociatta wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bikuru bya Kibungo.

Hagenimana Sylvain wiyiciye umugore we, aracyakorwaho iperereza n’inzego zishinzwe umutenako nyuma akazashyikirizwa ubutabera.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira bwasabye abaturage kwirinda ubusinzi, amakimbirane no kutagorobereza mu tubari, nibura ntibarenze saa moya z’umugoroba bakiri mu tubari.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ateganya igifungo cya burundu k’uwahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe .

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

erneste nsanzimana - 19/07/2016 saa 19:32

imanimwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Rucogoza - 19/07/2016 saa 09:24

Uyu mugabo utinyuka kwiyicira uwo bashakanye ni igitangaza, ntanagirira impuhwe abana koko. Amategeko azubahirizwe bityo bitange isomo kubafite umutima mubi nkuwo, intumbero yigihugu cyacu harimo kugira ubuzima buzira umuze.
Kanda hano umusubize

Rucogoza - 19/07/2016 saa 09:23

Uyu mugabo utinyuka kwiyicira uwo bashakanye ni igitangaza, ntanagirira impuhwe abana koko. Amategeko azubahirizwe bityo bitange isomo kubafite umutima mubi nkuwo, intumbero yigihugu cyacu harimo kugira ubuzima buzira umuze.
Kanda hano umusubize

RUGERO JOSEPH - 18/07/2016 saa 23:57

Uwomudamu imana imuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

vava - 19/07/2016 saa 17:46

hahirwa abapfa bapfira mu mwami.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X