Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngororero: Abaturage bategetswe kurandura ibirayi byabo

Abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku ngingo yo kubaranduza imyaka itarera. Abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’ibanze bwabategetse kurandura imyaka yabo itarera kubera yegeranye n’igihingwa cy’Icyayi.

Abaturage basobanura ko bamaze imyaka itari mike bahinga hafi y’icyayi ariko ko ubutegetsi bwabategetse hutihuti kurandura ibirayi kuko ngo byangiza icyayi.

JPEG - 51.8 kb
Abaturage ngo bategetswe kurandurirwa ibirayi bikiri uruyange

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Bwana Godefroid Ndayambaje yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iki gikorwa bwari bwacyemeranyijeho n’abaturage mbere kimwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya.

Ngo ikibazo cyaba ari ikibazo niba aba baturage barategetswe n’uruganda kurandura ibirayi byabo batabahaye ingurane.

Iki kibazo cyo kurandurirwa ibirayi cyatumye bamwe baturage inzara ibica hamwe na hamwe abana bahagarika ishuri bagiye gusaba ibyo kurya nk’uko bamwe muribo babibwiye abanyamakuru.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nshimyumuremyi - 27/09/2016 saa 15:01

muri comments tujye twirinda gusebanya. dore ukuri uko guteye: ubusanzwe ntabwo byemewe kuvanga icyayi n'indi myaka kuko ishobora kugabanya quality yacyo bityo kigatakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga. bariya bahinzi bari bazi neza ko bibujijwe kuvanga icayi n'ibirayi kuko bari barabibwiwe kenshi. ikindi nabo ubwabo bahinga icyayi kuburyo amabawiriza yerekeye uko kigomba gufatwa neza bayazi. tureke gufata ibintu uko bitari ngo abayobozi nibo babategetse kurandura ibirayi. gusa icyavugwa ni uburangare bwa agronome (niba yarabimenye ariko!) utarababujije guhinga biriya birayi bikagera ubwo bizana uruyange.
Kanda hano umusubize

Ibyahanuwe - 27/09/2016 saa 10:20

Erega shahu mureke ibyahanuwe bisore!! Muzumva n'ibindi!
Kanda hano umusubize

Ibyahanuwe - 27/09/2016 saa 10:18

Erega shahu mureke ibyahanuwe bisore!! Muzumva n'ibindi!
Kanda hano umusubize

RUHARABU - 27/09/2016 saa 09:12

Mbonye icyatumye tugenda tubura ibirayi bikaba bisigaye bihenda kurusha akaboga! Abo bayobozi barandura ibirayi koko ubu ntibabona ikibazo cy'inzara n'ubukene abaturage bamwe twifitiye. Ariko n'ubundi ngo uwijuse ntamenya ko undi ashonje!
Kanda hano umusubize

aka - 27/09/2016 saa 06:57

turi guta ubumuntu pe!
Kanda hano umusubize

Abdul Akhim Al Islam - 28/09/2016 saa 11:08

Vug'uti turiguta ibitabapfu twapfuye kera nakare ibizaba kumuhinzi wo mungororero bizaba no kumucuruzi wikigali ni mwmva ngo. Nabo bayobozi batangiye kurwaza bwaki muzahungire mumisozi miremire kuko ariho ugucungurwa kwa mwene ngofero kwegereje
Kanda hano umusubize

aka - 27/09/2016 saa 06:44

jye mbona ubuyobozi aribwo buduteza inzara kuko bwita kunyungu zabo butitaye kuri rubanda rugufi, mbese agafaranga mwagasize imbere kubera mukabona buri kwezi ,gusa jye mbona umukoloni wagirango yaragarutse pee! gusa gucisha nake niko gushobora ubuzima tubayemo jye ndu umushomeri nasize ballon hasi.
Kanda hano umusubize

petee - 27/09/2016 saa 05:14

abaturage bagomba kujya bubahiriza ibyo basezeranye n' ubuyobozi aho kwishinga ababashuka kuko ari ukubayobya cyane nzi neza babibwiwe mu nama nyinshi. Abashaka kwereka abaturage ko babafitiye impuhwe kurusha Leta rero mubitondere.
Kanda hano umusubize

Sibomana Innocent - 26/09/2016 saa 19:26

Ikigaragara nuko ubuyobozi butafata kiriya cyemezo ntampamvu! Niba koko bariya baturage barabarishye ndavuga uruganda rw icyayi;bakabyemeranyaho ko ntakindi kizahakorerwa usibye icyayi! Aba baturage bari mu makosa! Ibitari ibyo aba bayobozi bakwiye guhanwa! Icyaba cyiza nuko bakwihangana ibirayi ubwo birabya bisigaje amezi 2 bikera! Babone kubabuza kongera guhinga!
Kanda hano umusubize

gashugi - 26/09/2016 saa 19:25

ibirayi bidufitiye akamaro twe nk abaturage, icyayi kigafitiye abayobozi bakigurisha mu mahanga bagashyira mu bifu byabo kandi turabibona ko l'etat yacu itatwitayeho ubwo rero ntibibatangaze
Kanda hano umusubize

Jimmy - 26/09/2016 saa 19:10

Iciza sugupfunga umuhanda; iyo noyita igesombi. Ahubwo jyew kubwajye ,nokumvako bokumvikana Bose baraba ikikenewe.
Kanda hano umusubize

kubaho - 26/09/2016 saa 14:59

Abaturage ntibakabeshye babanje gukorerwa inama bagaragarizwa ikibazo cyagaragara icyayi kiburiwe isoko kubera kukivanga n'ibirayi bahita nabo ubwabo bumvako umwanzuro ari uko ibirayi byavamo inama yakozwe kuwa 20/09/2016
Kanda hano umusubize

moni - 26/09/2016 saa 14:58

Makweruye kwo ntabuhinzi mbwemewe murwanda hakabaho ubworozi sebahinzi yaragowe kurandura imyaka niko umena amata muzabona ingaruka nabyo
Kanda hano umusubize

moni - 26/09/2016 saa 14:23

Makweruye kwo ntabuhinzi mbwemewe murwanda hakabaho ubworozi sebahinzi yaragowe kurandura imyaka niko umena amata muzabona ingaruka nabyo
Kanda hano umusubize

ukuri - 26/09/2016 saa 14:04

Sha muravuga iki? Nyabihu na Ngororero inzara igiye kubamara abandi basuhukira Uganda kubera icyayi.Mwicecekere
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin - 26/09/2016 saa 12:59

Abayobozi,nkaba'nabanzi,b'igihugu,cyacu,kukobangishareta,abaturage,.Akogace,kagira,ingengabitekerezo.
Kanda hano umusubize

ayisha - 26/09/2016 saa 12:21

inzara ntiyoroheye abaturage none icyo abo bategetsi bakora nukurandura ibirayi no gutembera muri Rwanda day hazavugwa byinshi
Kanda hano umusubize

EEEE - 26/09/2016 saa 11:49

Uwomuyobozi President Abanze Amujyane Iwawa Abaturajyebabanze Basarure Imyakayabo Nibarangiza Azagaruke Bamwakiriza Ibiryo Ahokuza Bamwakiriza Amazi Kuko Ntabwo Icyayi Aricyo Cyirikwisongamuricyigihugu
Kanda hano umusubize

keza - 26/09/2016 saa 11:39

mujye mukoma urusyo mukome ningasire !!! ese ntanama zabayeho ngo bumvishe abaturage ko aho hantu hakuwe guhinga ibirayi kubera impamvu izi nizi?? abaturage nabo harubwo bakomeza umutwe bikaba ngombwa ko hakoreshwa ingufu ntimukajye murengera abantu mutazi uko bimeze
Kanda hano umusubize

tete - 26/09/2016 saa 13:03

hariya ni mugishanga se tuvugeko bari guhuza ubutaka ????????? barajagaraye
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 26/09/2016 saa 17:40

Keza! !!! Kandi wowe Keza!!! Ntangazwa nibitekerezo byawe uratinyuka ukandika ibintu nkibi wagirango ntuba hanze aha!!!!kurandura ibyahinzwe ugashyigikira koko!!!!!!Keza. Nkubyire!!!!!!Abo baturage inzara nibica ejo.ejobundi niwowe uzakurikira amafranga nibipapuro ntuzashyira kuisahani cisha make warezwe nisuka!!!wigeze wumva aho barandura imyaka yashoye uretse ubukunguzi bwanzikora kwibya mbiswa raa nzaba mbarirwa abatekereza nka KEZA bagafata imyanzuro yubugome .Keza urazi ko umugani baca ngo USURANA UMUJINYA UKINERA? Abo baturage kwica ninzara kwabo kuri kurimwe mutekerezanya ubugome ariko nibo bakurikira
Kanda hano umusubize

koko - 27/09/2016 saa 08:27

Wibyita gufunga umutwe,ni kangahe abaturage bavuguruza ibyo umuyobozi ntibyitwe kwiganda kwigaragambya gufunga umutwe as you are saying , abo bayobozi bavangira HE bajye bakosorwa..none se icyayi si icy'umuturage nkabo ko privatisation yaje Ahubwo vuga umuyobozi yariye ruswa y'umukire ngo amukureho umwanda w'abakene.. Gusa imvugo nkizo sizo gufunga umutwe.....
Kanda hano umusubize

koko - 27/09/2016 saa 08:27

Wibyita gufunga umutwe,ni kangahe abaturage bavuguruza ibyo umuyobozi ntibyitwe kwiganda kwigaragambya gufunga umutwe as you are saying , abo bayobozi bavangira HE bajye bakosorwa..none se icyayi si icy'umuturage nkabo ko privatisation yaje Ahubwo vuga umuyobozi yariye ruswa y'umukire ngo amukureho umwanda w'abakene.. Gusa imvugo nkizo sizo gufunga umutwe.....
Kanda hano umusubize

uwayo - 26/09/2016 saa 10:58

ariko hari ibyo ntari kumva ko bategetswe kurandura ibirayi hakaba nta cyumweru kirashira kandi bakaba bemeza ko byari bitarera ni gute muvuga ko byateje inzara abana bakaba baraje gusabiriza,...aha ndumva hari ikindi kibyihishe inyuma kuko harimo kwivuguruza
Kanda hano umusubize

Mgt - 26/09/2016 saa 16:06

Ariko Wagiye Ureka Gukinira Abantu Ku Mubyimba . Ngo Ntacyumweru Gishize Ngo Nne Ngo Bari Gutaka Inzara ? Ubwo Nuko Atari Woe . Ubwo C Mubyukuri Uvuze Iki ? Urutwa Nu Muntu Us....
Kanda hano umusubize

cobra - 26/09/2016 saa 09:43

ariko nkubwo abo bayobozi bajya kurangura ibirayi byaturage baba batekereza ubwo se ari icyayi nibirayi Niki gitunze cyane umuturage. abaturage banywa icyayi murwanda ni bangahe kuburyo barandura ibintu bitunze abaturage burimunsi . no mumugi wa kigali abaturage bahutuye banywa icyayi ni bangahe % ariko abarya ibirayi buri munsi 98% nibyo biryo biciriritse bigura makeya ahubwo nkAho aribyo bateje imbere NGO ni babirandure njyewe sinzi aho tugana
Kanda hano umusubize

- 26/09/2016 saa 11:04

NJYENDIBUGANDENKUNDAIMIRASIRE.NKASOMA,INZARA,ILIRWANDA.NZARAMBA,AHANDI,NGONI,WARWAYELYALI,IGISUBIZO,NUKURANDURA,IBIRAYI?ALIHANO,UGANDA,TWAFUNG'UMUHANDA,NAMUSEVENI,AKABIMENYA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X