Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ngororero : Barasaba kubakirwa ikiraro

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kageyo mu karere Ngororero, barasaba ubuyobozi kububakira ibiraro bihuza Uyu murenge n’indi mirenge bihana imbibi, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bishingiye ku kutabasha guhahirana,ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye byabafasha kwiteza imbere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari gahunda yo kubaka ibibiraro hirya no hino muri karere ,harimo n’ibyo aba baturage basaba, ku buryo ngo mu bihe biri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse.\

JPEG - 100.4 kb
Henshi mu karere ka Ngororero haracyari ibibazo by’ibiraro bikomeye

Ikibazo cy’ibiraro bihuza umurenge wa Kageyo ndetse n’imwe mu mirenge bituranye mu karere ka Ngororero, abaturage bavuga ko ari imbogamizi kuri bo, kuko bimwe muri ibyo biraro babyifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bambuka imigezi ya Satinsyi, mudunduri na Muhemba.

Bigendanye no kuba ibyo biraro bidakoze neza, kuri ubu ngo biragoye kuba muri uwo murenge wa Kageyo by’umwihariko mu kagari ka Rwamamara,hashobora kugera imodoka ngo ibe yaza kuhakura imyaka cyangwa se kuhazana ibikoresho byifashishwa mu kubaka, nubwo ngo n’abanyamaguru bitaborohera kuhanyura.

Kuba nta modoka ibasha kugera muri aka gace, ngo bisaba ko mu gihe cyo kubaka inzu, abantu bikorera imicanga mu mifuka.

Ikibazo cy’ibiraro bishaje, ntago kihariwe n’abatuye mu murenge wa kageyo gusa, kuko ngo hirya no hino mu karere ka Ngororero hari ibiraro bitameze neza.
Gusa Ndayambaje Godfrey uyobora aka karere, avuga ko ibyo biraro bigiye kubakwa.

Uretse ikibazo cy’ibiraro akarere kavuga ko kagiye kubaka, hari n’ibibazo by’imihanda idakoze neza ,nayo aka karere kavuga ko iri mu mishinga ku buryo mu gihe kiri imbere nta kibazo aba baturage bazaba bafite kirebana nabyo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X