Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ni iki u Rwanda na ONU bigiye gukorera u Burundi nyuma yo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi?

Umujyanama wihariye w’Umuryango mpuzamahanga ONU ku byerekeye kurwanga Jenoside, Adama Dieng, yagaragaje impungenge ku magambo yise ko akongeza urwango, yavuzwe n’umutegetsi ukomeye mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, Pascal Nyabenda.

Adama Dieng, Umujyanama wa Loni mu gukumira Jenoside asanga amagambo ateye ubwoba yavugiwe i Bujumbura n’umuyobozi mukuru mu ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ashobora guteza imvururu mbi cyane.

JPEG - 26.2 kb
Umujyanama wihariye w’Umuryango mpuzamahanga ONU ku byerekeye kurwanga Jenoside, Adama Dieng

Mu mvugo ye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Pascal Nyabenda wari na Perezida wa CNDD-FDD yavuze ko Jenoside ivugwa mu Rwanda ari ibihimbano by’imiryango mpuzamahanga.

Adama Dieng avuga ko imvugo nk’iyi ishobora gufatwa nko guhakana Jenoside, yongeraho ko ishobora no guteza umwuka mubi mu Burundi no hanze yabwo.

U Burundi bukomeje kurangwamo umwuka mubi, ubwicanyi, iyicwarubozo, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, abantu baburirwa irengero n’imva rusange hirya no hino i Bujumbura hakiyongeraho impunzi amagana zahungiye mu bihugu by’abaturanyi. N’ubwo Nyabenda atakiri Perezida wa CNDD-FDD ariko ni we Perezida w’Inteko.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG),nayo yababajwe n’ibyatangajwe na CNDD FDD ishyigikira ibyatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwamagana amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangajwe n’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi.

JPEG - 151.2 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe intambwe ya mbere yo gutangaza aho uhagaze kuri iri tangazo ry’u Burundi n’ibinyoma bivugwamo, ari ibyo gushima.

Yavuze ko kuba umuryango w’abibumbye wateye intambwe yo kwandika ukitandukanya n’iryo tangazo abona ari intambwe nziza ikwiye gushyigikirwa.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mahoro - 28/08/2016 saa 14:53

Ndabona uburundi arubwogusengera kabisa, nahubundi bageze aharindimuka kuko batangiye guteshaguzwa, ntabwo gupfobya amateka yabandi ariho bazakura amahoro
Kanda hano umusubize

mahoro - 28/08/2016 saa 14:50

Ndabona uburundi arubwogusengera kabisa, nahubundi bageze aharindimuka kuko batangiye guteshaguzwa, ntabwo gupfobya amateka yabandi ariho bazakura amahoro
Kanda hano umusubize

mahoro - 28/08/2016 saa 14:42

Ndabona abarundi leta yuburundi ariyo gusengerwa, buriyase babonye amahoro bayakura mugupfobya amateka yabandi?
Kanda hano umusubize

mitwe - 28/08/2016 saa 11:55

Wowe wiyise Ok! Uri Imbonerakure mubyara w'Interahamwe mufatanyije kwica inzirakarengane. Abatera u Burundi uvuga bari he? Abo mushaka kwica bose mubabeshyera ko bavuye mu Rwanda ngo baciye muri Congo. Ibi nta shingiro bifite kuko abava muri Congo bose ni Imbonerakure zitorezayo. Ngo turwane?Mwebwe kurwana na mwe ni ukubakubita amateka yanyu akarangirira aho.
Kanda hano umusubize

- 28/08/2016 saa 18:51

Ntavyo Mwoshobora Wangu
Kanda hano umusubize

mweneselema - 28/08/2016 saa 11:29

babwire bige amateka kukoo......portics is dirty game.
Kanda hano umusubize

M. Bemba - 28/08/2016 saa 10:30

Nje Mbona hari abatazi ingaruka amagambo ngayo agira ku barokotse n^abandi genocide yakozeho
Kanda hano umusubize

King David - 28/08/2016 saa 08:24

Ariko uziko noneho numiwe sha murabeshya ntacyo muzatugira to burya sibuno kuki muhembera urwango ngo ibyabaye bizwi n abanyarwanda nibyo rwose nitwe tuzi genocide yadukorewe ariko nisi yose yarayemeye ndetse idusaba imbabazi mugabanye kwiyanduza rero kuko muzavuga gusa ariko never again genocide in Rwanda. Murabeshya yeee burya sibuno. Mwanterahamwe mwe. Mwayemrra mutayemera yarabaye kdi yatugizeho ingaruka. Singombwa ko muyemera mwankarabankaba mwe
Kanda hano umusubize

ikibasumba - 27/08/2016 saa 23:35

Ntacyo bazakora. Kuko bose bazi ukuri kuvugwa n'Abarundi.
Kanda hano umusubize

freddy - 27/08/2016 saa 20:54

njyendumunyamurenge ndababaye kumagambo iriyanterahamwe yavuze yogutoneka ipfubyi zaba nyarwanda ONU nikoreakazikayo
Kanda hano umusubize

NDAYTP - 27/08/2016 saa 20:29

NONE KO AMAGAMBO AMAZE KUBA MENSHI ABO BATEGETSI BA ONU NTI BOTUNGANYA IBIGANIRO HAGATI Y'UBURUNDI N'URWANDA KUGIRA IYO GENOCIDE IHAGARARE
Kanda hano umusubize

Sada - 27/08/2016 saa 18:53

Ubu koko mwabarundimwe igihe mwiciye ntimurabihaga ngo muhange umurimo wabateza imbere mukambara inkweto mukava muri za nyakatsi nimureke amateka yacu mwarayatobye twabihariye Imana niyo izabahemba
Kanda hano umusubize

Sada - 27/08/2016 saa 18:49

Umva umurundi wese wabaye inyagahama ikinazi mucyahoze ari NTONGWE muri 1994 niyigaragaze
Kanda hano umusubize

etienne - 27/08/2016 saa 18:34

Ibi birababaje,baraduhekuye none batangiye kubyigamba ,abanyarwanda ntiturangazwe namagambo yabo apfuye,ntibavuga baravumvura,mubihorerere ubuyobozi bushingiye kubinyoma nkabiriya ntiburamba .
Kanda hano umusubize

Frank - 27/08/2016 saa 14:28

Izinterahamwe zatwiciye abantu zisubira i Burundi none zirahakana Genocide yakorewe abatutsi mukomeje kudukora munkovu muhakana niko nahano mu Rwanda byatangiye bene wanyu batwica buhoro buhoro 1994 bagera kundunduro bakora genocide none hatahiwe abatutsi bo mu Burundi
Kanda hano umusubize

MUTAMA JANTU - 28/08/2016 saa 00:29

MURAVUGA MAKE KUKO UKURI NIMANA IKUZI NAYO UMUNTU NUMUMTU NDIZERA IMANA IZA DUTABARA
Kanda hano umusubize

- 29/08/2016 saa 22:48

Erega niyifiturufunguzo.
Kanda hano umusubize

Barakekenwa - 27/08/2016 saa 13:11

Interahamwe z'abarundi zari mu Rwanda muri 1994 zishe abanyarwanda zirangije zihungira i Burundi na Congo. None zirigamba ngo nta genocide yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda. Imana yonyine izabakanire urubakwiye. Kandi niba muri intungane izabibahembere.
Kanda hano umusubize

OK - 27/08/2016 saa 13:07

Ne bazokora iki?barazokora natwe abarundi turi ngaha.twe ntidukangwa nimiyaga
Kanda hano umusubize

Bebe - 27/08/2016 saa 16:43

Ubwo Rero Nawe Ngo Uravuze? Ntimukangwa Nimiyagase Mwa Nterahamwe Mwe Mwamaze Kutugira Imfubyi None Ngo Murahari? Uwanyereka Uko Umeze Wowe Utinyuka Kuvuga Aya Magambo? Aho Mwahereye Mudukora Munkovu? Unteye Isesemi Ngo Urahomvwomvwa!
Kanda hano umusubize

Ok - 27/08/2016 saa 20:58

Ntagishasha kirimwo kubona unyise interahamwe ahubwo ntangajwe nukuntu utanyise imbonerakure.hewe je sindikozi yikibi je ndumurundi namba rero abo mudasangiye ubwoko bose ari interahamwe aho nogutahura.Hewe ndasubiramwo haraho wokwibaza ko nisubirako namba mugomba amahoro tuzoganira mureke gufasha abatera uburundi muga namba mushaka intambara ntavyamenyo ngaho guko mwe ntimurabazungu batwara abirabure mubu Escrave mushaka nimuze turwane ivyokuguma twikekana bihere uwifise irigi munda rizomeneka A reeeeee!
Kanda hano umusubize

mucyo - 27/08/2016 saa 22:46

jya kuruka
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 19:55

Hewe sha urosaririyo wa Mbonerakure akanyu kagiye gushoboka.
Kanda hano umusubize

mweneselema - 28/08/2016 saa 11:25

murapfa iki ?
Kanda hano umusubize

kbn - 28/08/2016 saa 15:54

Ariko aba batindi badushakaho iki koko? Baratwiciye nyuma abatinyutse kudusaba imbabazi twarazibaye yewe hari nabo twazihaye batazidusabye none munyunvire ikizongwe nkakirirya giphobya genkcide yakorewe abatutsi kdi na l'onu yarabyemeje. Ariko njye ntibyantangaza kuko ubwabo bishe abatutsi za rukomo nahandi Urabeshya sha ntizasubira kuba kdi dore nibyo murimo ariko imana izabatsinda mwo gatsindea mwe. Muraka puuu!!
Kanda hano umusubize

BOSCO - 27/08/2016 saa 12:20

NIBIVUGIRE ABARUNDI BABAGA MU RWANDA BAHEKUYE U RWANDA NTI BYABAGIRA HO INGARUKA,NGO KIRYA ABANDI BAJYA KUKIRYA KIKISHARIRIZA.
Kanda hano umusubize

Ndumiwe - 27/08/2016 saa 13:28

Ndagukunze mama😴 ihangane rwose bireke nabyo nubwo byishaririza bizahura nibikunda ibisharira bibyereke.
Kanda hano umusubize

- 28/08/2016 saa 00:26

VYOSE IMANA IRABIZI
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 12:05

kuki abo badahabwa amasomo?bakwiye kwigishwa.
Kanda hano umusubize

bahungu - 27/08/2016 saa 11:36

ONU NI IKI? YATANGIYE IGIZWE N'IBIHUGU BYINSHI, NONE UBU ITEGEKWA N'IGIHUGU KIMWE GUSA- UYU MUNYASENEGAL NAWE AKENEYE UMUGATI- IBYABAYE MU RWANDA, BIZWI N'ABANYARWANDA GUSA, HAMWE NABALI INYUMA BENYEGEZA IMILIRO KUNYUNGU ZABO. AMATEKA ARACYANDIKWA...........
Kanda hano umusubize

angella mapili - 27/08/2016 saa 12:59

Aho uvuze ukuli.
Kanda hano umusubize

Iradukunda - 27/08/2016 saa 18:33

Barundi, Banyarwanda, Bantu Bavandimwe, Dukwiye kwigira ku byahise tukubaka ibihugu byacu. Maze abanyapolitki bakagira imirongo ngenderwaho yo kuyobora abaturage inzira ibageza ku iteranbere, aho guhora mu magambo y'akahise aturira kandi bazi imyumvire y'abenshi mu baturage aho igera. Igihe kirageze ngo abanyepolitiki bagire grande lignes politiques aho guhora bagira abanyagihugu ikibuga cyo guteranira ho amagambo ku byo batumvikanaho. Mana Komeza Urengere Abanyantege nke.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X