Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ni ubuhe bufasha Umwami wa Maroc Mouhamed VI yaje gushaka mu Rwanda ?

Umwami w’igihugu cya Moroc Mouhamed wa 6 yaraye ageze mu Rwanda mu ma saha y’ijoro yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Nta cyavuzwe ku mpamvu y’uru rugendo rw’uyu mwami ugeze bwa mbere mu Rwanda no muri aka karere.

JPEG - 35.8 kb
Perezida Kagame n’abagize guverinoma bakira Umwami Mouhamed VI ubwo yari agisesekara ku kibuga cy’indege

Harakekwa ibiganiro hagati y’impande zombi biza kwibanda ku ishoramari dore ko ubwo Prezida Kagame aheruka muri Maroc mu kwezi kwa 6 yari yasabye abanyamaroke gushora imari mu Rwanda.

Banki yo mu Rwanda yitwaga Agaseke iherutse kugurwa na Bank of Africa yo muri Moroc.

Kuba igihugu cya Moroc cyarasabye kugaruka mu muryango w’Africa yiyunze na byo biri mu byaba bigenza uyu mwami mu Rwanda.

Birashoboka ko yaba yifuza inkunga ya Perezida Kagame uherutse kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afrika yiyunze.

Mu kwezi kwa 6 k’uyu mwaka ,Perezida Paul Kagame na we yari mu gihugu cya Maroc aho yasabye abashoramari baho kuza mu Rwanda ndetse icyo gihe akaba yaranatangaje ko ashyigikiye ko Maroc yakongera kuba umunyamuryango wa AU.

Igihugu cya Maroc gisanzwe gifasha u Rwanda no mu rwego rw’uburezi, aho abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri kaminuza zo muri Moroc bishyurirwa n’iki gihugu .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ben - 19/10/2016 saa 15:19

Mbona Muzehe ntacyo atazaduha mu byiza, nakomeza gutya tuzaba igihugu cya 1 ku Isi mu kubana neza n'ayandi mahanga. Niba mugirango ndabeshya muzabaze abagenda mu yandi mahanga
Kanda hano umusubize

GANDHI - 19/10/2016 saa 13:26

Uwacu aratanga Leta iti not comentn none uwo ngo arashaka ubufasha?!!!hahaha uwacu aratubabaje turi mukigandaro turashaka kumva icyo Leta itekereza ku Mwami wacu watanzeR I P MY LORD KIGER V
Kanda hano umusubize

bigabo - 20/10/2016 saa 08:35

Hanyuma se niba umwami w'u Rwanda atanze Leta izahagarike gukora no kurengera 12 million z'abaturage basigaye kugirango ukunde unezerwe cyangwa wowe uvuga ibi uzatura nka Mont Kingali ?
Kanda hano umusubize

mucyo rightman - 19/10/2016 saa 12:22

nibyiza kuba natwe abanyarwanda twakorererwaho urugendo shuri.Dushimiye namwe muba mwatugejejeho ayo makuru meza.
Kanda hano umusubize

Rugali Remy Rwagasabo - 19/10/2016 saa 11:33

Ni karibu U Rwanda ruragendwa, naze rwose dufite n'icyumba cyagenewe abami. Ntarwitwazo. Jyambere Rwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X