Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nibyo koko U Rwanda runiga itangazamakuru?

Ibihugu by’u Rwanda, U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bongeye kugaragara ku rutonde rw’abayobozi bakandamiza, bahonyora bakanahutaza uburenganzira bw’itangazamakuru ku isi. Ese koko ugenzuye ibikorerwa itangazamakuru ryo mu Rwanda u Rwanda rwaba runiga itangazamakuru?

Urwo rutonde rwasohowe n’umuryango w’abanyamakuru batagira imipaka – Reporters Sans Frontieres, rugaragaraho kandi abandi bayobozi bagera kuri 35. Uyu muryango ufite icyicaro cyawo gikuru mu Bufaransa.

Urwo rutonde rushohowe mu gihe isi yizihiza umunsi wahariwe kurwanya umuco wo kudahana ibyaha bikorerwa.

Reporters Sans Frontieres uvuga leta y’u Burundi yagaragaye bwa mbere kuri urwo rutonde umwaka ushize. Uwo muryango uvuga ko kuva umwaka ushize, imaze gutuma ibitangazamakuru byinshi bifungwa anatuma abanyamakuru barenga 100 bahunga igihugu kuva mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.

Mu kugera kuri iyo ntego yo gukundamiza itangazamakuru, uwo muryango uvuga ko leta y’Uburundi ikoresha ibiro bishinzwe iperereza n’abayobozi bandi guharabika no gusebya itangazamakuru.

Uburundi buri ku mwanya wa 156 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bwubahirizwa ku isi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, leta y’u Rwanda ikomeje kugaragara ku rutonde rw’ibihugu bikandamiza itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2000.

Uwo muyango wita ku bwisanzure bw’itangazamakuru uvuga ko abanyamakuru bibasirwa ari abatangaza amakuru anenga leta.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 161 ku bihugu 180 ku rutonde rw’uko uburenganzira bw’itangazamakuru bw’ubahirizwa ku isi.

Abandi bategetsi bakomeje kuza ku isonga ryo gukandamiza abanyamakuru barimo Recep Tayyip Erdoğan, perezida wa Turkiya, Umwami Salman wa Arabiya Saudite n’ubuyobozi bw’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.

Ese koko leta y’u Rwanda iniga itangazamakuru ?

Gusa y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko raporo ya reporters Sans Frontiere itangaza ku Rwanda ari ibinyoma dore ko iba itanageze mu Rwanda ngo yirebere uko itangazamakuru rifashwe.

Muri raporo mpuzamahanga zitandukanye zagaragaje ko u Rwanda ari igihugu giharanira ko ubwisanzure bw’itangazamakuru butezwa imbere.

Ibi babishingira ku mategeko u Rwanda rwashyizeho arimo itegeko nshinga itegeko, itegeko rigenga itangazamakuru n’itegeko rigenga ibijyanye no guhabwa amakuru.

Ikigeretse kuri ibi leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza kuri buri muyobozi y’uko agomba kujya atanga amakuru ndetse na Perezida wa Repubulika aba uwa mbere mu gutanga urugero rwiza aho byibura buri kwezi afite akanya agena umunsi aganiraho n’abanyamakuru.

Ikindi nanone leta y’u Rwanda yakoze n’uko yafashije abanyamakuru gushinga amashyirahamwe atandukanye yo kubateza imbere mu buryo butandukanye ndetse inayatera inkunga.

Abasesengura politiki y’u Rwanda n’u Bufaransa bavuga ko igihugu cy’u Bufaransa kuba cyaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’uyu muryango ukaba ufite icyicaro mu Bufaransa warashinzwe n’abafaransa, no kuba muri iyi minsi u Rwanda n’u Bufaransa bitarebana neza, nta gitangaza kuba wakora raporo imeze gutya ku Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rene - 5/11/2016 saa 01:32

Ariko se wowe nk umunyamakuru tanga analyse yawe niba u rwanda runiga itangazamakuru cg ataribyo naho gusesengura rapports zakozwe ntacyo bimaze kandi bigaragara ko ari wowe wagakwiye gutanga igisubizo cya nyuma ntacyo rero wanditse.
Kanda hano umusubize

Papiyasi - 5/11/2016 saa 20:48

@Rene, ubivuze neza cyane.
Kanda hano umusubize

Rugema yves - 4/11/2016 saa 13:52

mwivanga politike y'ubufaransa Na Reporters without border. Ibya Genocide muvuga ubufaransa bwagizemo uruhare Mu Rwanda Ntaho bihuriye n'ibi byatangajwe. nonese ubu Iyo Iki kicaro Kiza Kuba kiri nka Berlin mwari kuvuga ko a adage mupfa Iki ? Oya rwose burya Iyo bagucyaha ibihe byose ntuhinduke Kandi Hari ibimenyetso bifatika ntugashakire ahandi hatari igisubizo.ahubwo Biba byerekana ubuswa bukabije. turabizi neza ko ununyamakuru ukorera Mu Rwanda Iyo avuze ibyo leta idashaka ahura n'uruva gusenya. Iri ni ihame ridakuka. kwemera kunendwa birubaka Kuko Iyo ubyemeye hubakwa byinshi byiza bitagira icyo byanjyiza muri society. harakabaho demokarasi Mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Mbabazi - 4/11/2016 saa 13:06

COMPARAISON N'EST PAS RAISON.IL N'Y A PAS DE FUMEES SANS FEUX.NONE SE IYO UBONA ZA RAPORO ZIHORA ZIKUVUGAHO KUBERIKI UTAREBA AHO BIGORAMYE UKAGORORA, UHEREYE NO KUMATEGEKO ABAGENGA,UBUSE KO BEMERA KO IKORANABUHANGA RYATEYE IMBERE,IBIKORWA BYAMAJYAMBERE INTANGARUGERO, ISUKU ISHIMISHIJE, UMUTEKANO 100%,ARIKO UBUTABERA HASI,RUSWA NUBUSWA MU MATEGEKO BYAHAWE INTEBE, UMUNYAMAKURU YABIVUGA AKAREGWA GUHARABIKA NO KU RWANYA LETA.MWIHANGANE MWO GUHANGANA MUREBE IBYAKOSORWA.
Kanda hano umusubize

israel - 4/11/2016 saa 11:43

asyigariwe ninde wababwiye se ko itangazamakuru arukuvugaaaaaaa ibyo ushatse erega ukuri kose ntikubaka hari nukwasenya abantu niyo mpamvu itangazamakuru tugomba kuriha limite
Kanda hano umusubize

von ischmenn klaus - 4/11/2016 saa 10:57

Ntabwo twakemera ko Dufata mungoto itangazamakuru,Gusa Abatavuga ibyo Dushaka bo uretse no kubafata mungoto tuzabaha burundu yihariye (akato)nkinka zirwaye uburenge Asyigari we!!!
Kanda hano umusubize

Kagabo - 4/11/2016 saa 13:31

Simungoto gusa baranicwa iyobatavanyemo akabokarenge.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X