Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nitudashyira hamwe , turatuma abatwifuriza ibibi babona urwaho “ Perezida Kagame”

Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango Unity Club umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abanyarwanda kudacikamo ibice ahubwo bagasenyera umugozi umwe.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo, umukuru w’igihugu yashimiye Unity Club ku kazi yakoze ko kumenyekanisha ukuri ku mateka y’u Rwanda no kuyakuraho hagamijwe guteza imbere igihugu.

JPEG - 55.9 kb
Perezida Kagame arasaba abanyarwanda kunga ubumwe

Ati “Uyu munsi turavuga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko tuzi neza ingaruka z’amacakubiri. Turi hano kugirango twibukiranye akamaro k’ubumwe no kuzirikana agaciro k’ubumuntu.”

Perezida Kagame yababwiye ko Abanyarwanda nibatimika ubumwe n’indangagaciro zibaranga, bizabagiraho ingaruka mbi nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize.

Ati “Aho ubumwe, ubwumvikane, ubumuntu, ubunyarwanda bitari habaho ingaruka mbi nk’izo twumvise mu buhamya bwatanzwe. Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza.”

Yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubabarira nubwo ngo abizi neza ko bigoye , ndetse bikaba byafatwa nk’ibidashoboka.
Ati “Tubasaba ibidashoboka kuko nta wundi twabisaba uretse mwe mwifitemo ubutwari bwo kubabarira.”

Perezida Kagame kandi yibukije ko u Rwanda rwamenyekanye ku Isi kubera amateka mabi ariko nyuma rukaba n’ikirangirire kubera iterambere ryarwo.

Yongeyeho ko abanyarwanda bakwiye gufashanya kuguma mu murongo mwiza kugirango bamenyekane ku byiza bagezeho aho kumenyekana ku mateka mabi.

Unity Club Intwararumuri, ni umuryango washinzwe na madamu Jeannette Kagame mu 1996, amaze kubona ko abashakanye n’abayobozi nabo bagombaga kugira uruhare rukomeye mu gufasha Guverinoma kugera ku cyerekezo cyayo cy’Ubumwe bw’igihugu.

Uyu muryango ugamije kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda n’iby’iterambere ry’imibereho myiza muri rusange; gukomeza guharanira ubufatanye, gushyiraho urubuga rw’ibiganiro mu kuri no mu bwisanzure; no guharanira imibereho myiza y’abatishoboye muri rusange, cyane cyane imfubyi n’abapfakazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

chanto - 5/11/2016 saa 18:41

muzehe wacu avuze u kuri mufatire urugero murugo rwabuze ubumwe abifuzaga korusenyuka babona aho bahera kdi bakabigeraho natwe twimakaze ubumwe rero
Kanda hano umusubize

kanyesigye - 6/11/2016 saa 20:41

muzehe numugabo kandi arebakure
Kanda hano umusubize

RWAMANYWA Vincent - 5/11/2016 saa 12:58

Nukuri ndashima IMANA. Ibi bitekerezo Nibyiza. Kandi H.Execellence, and First Laddy, Bakomereze aho, Kuko batuyoboye neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X