Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nkanka:Umusaza w’imyaka 62 yiciwe mu murima we


Umusaza w’imyaka 62 witwa Uzabakiriho Aphrodis wari utuye mu Mudugudu wa Rusunyu mu Kagari ka Kangazi, umurenge wa Nkanka yasanzwe mu murima we yapfuye yishwe n’abantu bataramenyekana.

Kuri uyu wa gatatu Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba IP Jean Damascene Hodali Ngemanyi yemeje ko nyakwigendera yitabye Imana.

IP Hodari Ngemanyi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.

JPEG - 48.4 kb
Agace bivugwa ko nyakwigendera yaguyemo

Ku munsi w’ejo Saa yine za mugitondo, ni bwo umurambo w’uyu musaza wagaragaye mu murima we.

Nk’uko bitangazwa n’umuturanyi wa nyakwigendera ngo uyu mugabo utashatse ko amazina ye amenyekana mu itangazamakuru, ngo ubwo yari agiye mu bwiherero,yamubonye aryamye yubitse inda mu murima yitegereje neza asanga ni umuturanyi we. Ngo yahise ajya kumwegura asanga yashizemo umwuka, ahita atabaza.

Kugeza ubu icyamwishe gikomeje kuba urujijo dore ko hari bamwe mu baturage bari gukeka ko yishwe n’uburozi abandi bagakeka ko yaba yishwe anizwe.

Yagize ati “ Nibyo umurambo we wagaragaye ejo mu murima we ariko twahise tumujyana ku bitaro by’i Gihundwe mu rwego rw’iperereza

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

barabeshya - 19/08/2016 saa 07:10

Ubu we kandi koko turarusha iki abarundi. imfu za buri munsi zidasiba ukongeraho n'abakekwaho iterabwoba baraswa na polisi. hafi moyenne y'abantu 10 kumunsi. man's ube hafi
Kanda hano umusubize

alexos - 18/08/2016 saa 13:18

none se mubwiwe niki ko yishwe n'abantu kandi polisi yo ubwayo ivuga ko icyamwishe kitaramenyekana?
Kanda hano umusubize

frank ngaruye - 18/08/2016 saa 07:49

BARONGEYE KANDI? KU RWAHI BARAHO? BWENGE AVUZE UKULI. Imana yakire uwo musaza mu bayo.
Kanda hano umusubize

Otto von Eichimenn - 18/08/2016 saa 12:26

Frank Ushatse kuvuga iii?? sobanura
Kanda hano umusubize

Jeannette - 18/08/2016 saa 15:02

Bande bongeye c?urabazi?hhhhh!
Kanda hano umusubize

- 19/08/2016 saa 11:23

rwahi uyizanye ute ko atariho byabereye uzayanga ntamwiza uhaba?
Kanda hano umusubize

arine - 17/08/2016 saa 17:16

ahaaankuwomusazayazize.ikko...imana.imwakiremubayo.isi..igezekwiherezope
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X