Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nta musirikare w’u Burundi wemerewe kujya mu kiruhuko kuva kuri 17 Nyakanga 2016

Kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2016, nta musirikare n’umwe w’U Burundi wemerewe kujya mu kiruhuko (Congé). Mu gisirikare cy’Uburundi batangaza ko icyo cyemezo cyafashwe kubera hari igikorwa cyo kwandika abasirikare hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga rigezweho.

Colonel Gaspard BARATUZA umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi atangaza ko muri icyo gikorwa, hakenewe ko abasirikare bose bazafotorwa ngo niyo mpamvu bakwiye kuba bose bahari.

JPEG - 60.6 kb
Abasirikare b’u Burundi

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi w’ igisirikare cy’u Burundi, icyo gikorwa kijyanye no gushaka kumenya neza abasirikare, kuko ngo kuva icyo gisirikare cyakwivanga mu mwaka wa 2005, abasirikare bahawe inomero z’akazi gusa (Matricule), ariko bakaba batarahawe ibirango biriho amafoto.

Abaturage batari bake b’abarundi batangiye kugira ubwoba bavuga ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko igihugu kiri mu bihe bikomeye akaba ariyo mpamvu yatumye bababuza kujya mu kiruhuko.

JPEG - 29.8 kb
umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colenel Gaspard BARATUZA

Gusa umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colenel Gaspard BARATUZA arahumuriza abaturage akababwira ko ari igikorwa cyo gushaka kubarura abasirikare gusa.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mugwanashaka madiba - 16/07/2016 saa 10:53

gushira wamujingawe twe ntituri abantu turiyo???ntabantu basigaye yo rero??civuna umwansi nticica shaaa.iryo nishari ko caburijemwo imigabi yanyu mibi
Kanda hano umusubize

mugwanashaka madiba - 16/07/2016 saa 10:52

gushira wamujingawe twe ntituri abantu turiyo???ntabantu basigaye yo rero??civuna umwansi nticica shaaa.iryo nishari ko caburijemwo imigabi yanyu mibi
Kanda hano umusubize

FILOS - 15/07/2016 saa 08:31

ahhhh abarundi barabaha ibyiza bigezweho mukagira ubwo muracyarinyuma kbs .noneho babahaye indangamuntu mwese mwahita muhunga
Kanda hano umusubize

Mahaya - 14/07/2016 saa 18:06

Igisoda cy'u Burundi njyewe ndacyemera.kirasobanutse.
Kanda hano umusubize

kavarada - 16/07/2016 saa 09:19

igisoda cy'uBurundi ucyemera mu biki? mukwica abarundi bamaze gushira???????????????????????????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X