Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Ntibyifashe neza hagati y’abamotari mu mujyi wa Rubavu n’abayobozi b’amakoperative yabo


Abamotari bakorera mu mujyi wa Rubavu baranenga imikorere y’abayobozi b’amakoperative yabo kubera kutagezwaho amakuru ajyanye n’imitungo yabo irebana na koperative zabo.

Abamotari bakorera mumugi wa Rubavu baragaragaza ko banenga abayobozi ba koperative zabo kuko badasobanurirwa imikoreshereze y’amafaranga y’imisanzu batanga bikabatera kuvuga ko anyerezwa kuko ngo nta n’inama bakoreshwa mu buryo bwo kwigira hamwe ngo barebe uko yazajya akoreshwa.

JPEG - 138.5 kb
Abamotari muri Rubavu ngo abayobozi babo ntibabasobanurira uko umutungo wabo ukoreshwa

Bamwe muri aba bamotari bavuganye n’itangazamakuru , bavuze ko amafaranga batanga mu ma koperative, abayobozi babo bayakoresha uko bishakiye ntibahe agaciro ibitekerezo n’inyungu by’abanyamuryango bashinzwe.

Ubwo yavuganaga na Royal Fm Nyuma yo kumva uko abamotari banenga imicungire n’imikoreshereze y’imitungo yabo, twavuganye na Murenzi Janvier umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu yavuze ko ubwambere abamotari banenga imikorere y’abayobozi bayo makoperative.

Murenzi akomeza avuga ko akenshi aba bamotari batagishwa inama ku mikoreshereze y’ayo mafaranga bityo aba bamotari bakabona bitabaganisha ku iterambere nkuko babyifuza.

Nkindi Alpha.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ON - 3/11/2016 saa 11:28

EREGA IKIBITERA NIGUTE UMUNTU AYOBORA ATARANGIZA MANDA NKURIYANGO NIKIBONGI MUZIMUMYAKA ICUMI ARUMUYOBOZI WA INIYO UBWOSE ICYO ATABAGEJEJEHO MUGITEGEREJE RYARI UVUZENGO NAVEHO WARARA MURIGEREZA NTAMUMOTARI UGIZE ICYAVUZE IMBEREYE ABAMUSHINGIRIGITI NABAPORISI
Kanda hano umusubize

GABI - 2/12/2016 saa 20:50

UMVA ICECEKERE. UWAKUGEZA MURI "COMOCYA"IKORERA CYAMUTARA/RURINDO.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X