Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare: Kutabona ibyo kurya byatumye abagabo bata ingo zabo

Ikibazo cy’inzara gikomeje kuvugwa mu karere ka Nyagatare cyatumye bamwe mu batuye muri aka karere bakomeje gusuhukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, abandi bakavuga ko aya mapfa yateje amakimbirane mu miryango kuko hari bamwe mu bagabo bagiye bata ingo zabo bakigendera.

Mu minzi ishize, mu duce tumwe na tumwe tugize intara y’Uburasirazuba hakunze kuvugwa ikibazo cy’amapfa yatejwe n’izuba ryacanye igihe kinini rigatuma imyaka irumba.

Mu ari utu duce kandi havuzwe imiryango yagiye ikinga imiryango y’ingo igasuhukira mu gihugu cya Uganda igiye gushaka imibereho.

PNG - 535.5 kb
Umugore uvuga ko umugabo yamutaye kubera amapfa

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyagatare, bavuga ko na bo aya mapfa yabagezeho ndetse ko basangiye ingaruka zayo n’ahandi hose yageze kuko na ho hari umubare munini w’abakomeje guta ingo zabo.

Bavuga ko bamwe muri aba bata ingo zabo basuhukira muri Uganda abandi bakajya gushaka amaronko mu tundi duce, naho abandi bakagenda kuko babona ko batakibashije inshingano zabo zo gutunga urugo kuko babona ntaho bakura.

PNG - 604.4 kb
Musabyemariya Domithile Vice Meya ushinzwe imibareho myiza mu karere ka Nyagatare ngo ubuyobozi buri guhangana n’ikibazo cy’amapfa

Umwe muri bo witwa Kamashazi Odeta, yasigiwe abana batanu n’umugabo we, avuga ko mbere yo kugira ngo umufasha we agende bahoraga mu ntonganya kubera iki kibazo cy’amapfa.

Kamashazi Odette Ati « Njyewe narimbanye neza n’umugabo wanjye ariko aho inzara itereye ntitwongeye guhuza twahoraga mu ntonganya, bigeze aho afata imyenda ye arigendera kugeza ubu sinzi aho ari.»

Umwe mu bacuruzi bo mu gasanteri ka Ntoma avuga muri aka gace ibintu bihenze, gusa ngo bapfa kubirangura ababishoboye bakabigura.

Avuga ko imwe mu myaka isanzwe yera muri aka gace n’ibishyimbo, utapfa kuyica iryera, akavuga ko ikiribwa kigipfa kuboneka ari ibitoki ariko na byo bituruka muri Uganda.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushizwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithile avuga ko ubuyobozi buri guhangana n’aya mapfa yatewe n’izuba ryinshi.

Ati “ Twahuye n’ikibazo gikomeye mu karere kacu, tuvusha izuba ryinshi kandi rishobora kuba rimaze n’igihe kirekire kuko imyaka y’umwaka ushize yose yarangiritse.”

Akomeza agira ati “ Ubu turi kugenda dushakira abaturage ibyo kurya duhereye ku ngo zishonje cyane tukabaha ibiribwa. »
Akarere ka Nyagatare kahuye n’amapfa, gasanzwe kazwiho kwera iyo kabonye imvura ihagije gusa ngo kuva mu myaka ine ishize inzara isa nk’iyaciye ingando kubera kutabona imvura.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umucyo - 3/10/2016 saa 09:52

Wowe wiyise JUJU ubu nturenganyije Gafaranga koko? ubu se wowe waduha iyihe preuve ko inzara iterwa n'ubuyobozi kuki mugira urwango rumeze utyo? Ubuyobozi koko bwakwishimira kuyobora ingarisi n'abapfu? ahubwo Gafaranga jye ndamushyigikiye ibihe bidusohoreyeho rwose nitutihana tuzarimbuka ibyo surwenya. ahubwo amasengesho menshi dusabire nabagifite imyumvire nkiya JUJU
Kanda hano umusubize

soso - 3/10/2016 saa 09:16

oya ibyo uvuga sibyo byateye inzara mu rwanda
Kanda hano umusubize

juju - 3/10/2016 saa 06:33

Wowe GAFARANGA...emera ko leta ibifitemo uruhare ureke gutanga impamvu zubujiji. Nkwibarize... 1. Budget ya leta igenera ubuhinzi kangahe kwijana? 2. Politike yibishanga ihagaze ite? 3. Ibyo bihugu wikoma byabazungu nabyo bifite inzara? Can you explain in details how air pollution has directly created famine in Rwanda?
Kanda hano umusubize

jerome - 2/10/2016 saa 09:20

akarerekanyagatare.Simwemufite,icyokibazomwenyene.Ahubwomukomezegusenga.Imana,irababona.Kandinabobagabo.BarimwoBarata.ingozabo,bagatanabanababo.Barimwobitera.imwaku.bagakwiyekugumana.Ningozabo.Ahubwobagafatanyagusenga
Kanda hano umusubize

GAFARANGA Cosma - 2/10/2016 saa 08:41

INZARA iri mu bihugu byinshi byo muli AFRIKA kubera ko ibihugu bikomeye byangije ikirere bitewe n'ibyotsi byinshi bohereza mu kirere.Nibyo bita Air Pollution.Bituma ibihe bihinduka (climate change).Bigatera kubura IMVURA.Ubu tuvugana,hari ibihugu bimaze umwaka urenga bitabona imvura.Urugero ni Ethiopia,Somalia,Zimbabwe,Malawi,South Africa,Mozambique,Rwanda,Uganda (ibice bimwe).Ibi rero byerekana bya bihe YESU na PAWULO bavugaga bakiri ku isi,ko iminsi y'imperuka izaba iruhije (2 Timote 3:1). Ibihe turimo,ntabwo byahozeho.Murebe izi ntambara nyinshi,iterabwoba,ibitwaro bya kirimbuzi birimo kwiyongera (atomic bombs).Iyo BIBLE ivuga UMUNSI W'IMPERUKA,ntimukabiseke.Imana yashyizeho umunsi izahindura ibintu (Ibyakozwe 17:31). Bible ivuga ko kuri uwo munsi,imana izakuraho ubutegetsi bwose bw'abantu (Daniel 2:44),ibuhe YESU KRISTU (Ibyahishuwe 11:15).Imana izica abantu bose bibera mu byisi gusa (Yeremiya 25:33;Yakobo 4:4),isigaze abantu bakora ubushake bwayo (Imigani 2:21,22).Abo ngabo bazaba iteka ryose mu isi izahinduka Paradizo,bayoborwe n'abantu bake bazajya mu ijuru (Daniel 7:27). Kwaheli inzara,ubukene,urupfu,indwara,ubusaza,etc...
Kanda hano umusubize

Eric - 2/10/2016 saa 18:08

Urakoze Kuduhumuriza! YEHOVA AGUHE IMIGISHA!
Kanda hano umusubize

fe - 2/10/2016 saa 20:21

ahubwo nuko twavyugaye ivyobatunze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X