Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyagatare: Umukecuru w’imyaka 52 yishwe atemaguwe n’umuntu utazwi

Mukamanzi Jeanne yatemaguwe mu masaa moya y’ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016 n’umuntu wari wipfutse mu maso wamutemaguye mu ijosi akoresheje ibyuma.

Uyu mukecuru atuye mu kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare. Aha atuye ninaho yiciwe n’umuntu utaramenyekanye wamuteye ibyuma mu ijosi.

Uyu mukecuru w’imyaka 52 y’amavuko, yishwe n’umuntu wari wipfutse mu maso amusanze iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye itangazamakuru ko uyu mwicanyi yabonywe n’umwana warerwaga na nyakwigendera wari usohotse hanze, akamubona yihishe inyuma y’igikoni, maze ngo agatabaza uwo mukecuru.

JPEG - 143 kb
Umuntu wipfutse mu maso niwe watemaguye uyu mukecuru

Yagize ati “Yabanje kuza ararunguruka. Yabonywe n’akana kabaga mu rugo k’imyaka umunani, kinjiye mu nzu kavuza induru kabwira uwo mukecuru wakareraga kati mbonye umuntu hanze uri kurunguruka, umukecuru asohotse nibwo yahise amutera ibyo byuma amutaho ariruka.”

IP Kayigi yavuze ko uyu mugizi wa nabi atari aje agamije kwiba, ahubwo ngo yari yazanywe n’ubugizi bwa nabi, dore ko ngo nta kintu na kimwe yigeze atwara.

Yagize ati “Umuntu waje ayo masaha, akaza yipfutse ikintu mu maso ku buryo agaragaza aho areba gusa ariko ahandi atagaragara, ikigaragara ni ubugizi bwa nabi. Ariko nitumufata ni bwo tuzamenya neza uko bihagaze. Ni ugukeka.”

IP Kayigi yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu wihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndetse ngo anabihanirwe hakurikijwe amategeko.

Yasabye abaturage gushyira ingufu mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe, ndetse no kugeza mu nzego zibishinzwe ibibazo biba byarenze ubushobozi bwabo kugirango bikemurwe bitarateza ingaruka zirimo n’ubwicanyi.
Yasabye abantu kandi kujya bubaha ndetse bagaha agaciro bagenzi babo ntibabambure ubuzima uko bishakiye.

Mukakamanzi yabanaga n’umugabo we (wari watashye ubukwe i Kigali) n’umwana arera, kuko abana be bose bakuze bakaba barubatse ingo zabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/09/2016 saa 02:21

ntibyumvikana humuntu apfagutyo bizakworikiranwa cyn
Kanda hano umusubize

SHYAKA J.DE DIEU - 31/08/2016 saa 14:06

MOMY, RIP GUSA NJYE UBU BYANDENZE KUKO SINTEKEREZA KO UMUNTU UFITE UBUZIMA YAKABAYE ATEKEREZA KUBUVUTSA UNDI? UYU MWICANYI NABONEKA AZAHANME BIGOROYE KUKO ARAGORAMYE BIRENZE ABIYAHUZI.UWO NI RUSAHUZI AZAKOSORWE BISOBANUTSE. UMURYANGO WE IMANA IBASANGE IBAHUMURIZE.
Kanda hano umusubize

- 30/08/2016 saa 22:21

Ntibisanzwe!uvushije amaraso nawe azayavutswa,kko amaraso arataka mugitaka Imana izayahorera ,mwihangane.
Kanda hano umusubize

- 30/08/2016 saa 16:29

mama kantengwa twagukundaga
Kanda hano umusubize

mugi - 30/08/2016 saa 12:15

Imana imwakirediisi.
Kanda hano umusubize

gabiro dany - 30/08/2016 saa 06:56

uwo mugome ayo maraso yumubyeyi wacu azamubarweho knd kanzi imana ukwakire mubayo warumubyeyi mwiza knd tuzahora tukwibuka
Kanda hano umusubize

- 31/08/2016 saa 06:34

Uwo mubyeyi Imana Imwakire
Kanda hano umusubize

- 30/08/2016 saa 06:48

nyagatareyatemaguweaziriki?
Kanda hano umusubize

NONO - 29/08/2016 saa 20:30

ABANTU BAKA UBUZIMA ABANDI JE SINDABUMVA ICO BABA BAKIRA UBUZIMA UYUNDI KUKI BATIHA IKIBAZO KIVUGA KITI : NTAZORAMBIRA KWISI BIRAMBAJE CANE CANE CANE GOSE NTAKUNDI BIHANGANE ABABUZE UWO MUBIBI NDI BURUNDI KIRUNDO
Kanda hano umusubize

James.gf - 29/08/2016 saa 18:10

RIP Mamy tuzahora tukwibuka. Uwaguhohoteye nizeye ntashidikanya ko nawe atazabaho nkumusozi. Gusa Imana ubehafi maze utabare isi.
Kanda hano umusubize

Ni Mani - 29/08/2016 saa 20:43

twese turababaye cyane uyu mubyeyi imana imwakire mubayo gusa polisi yigihugu cyacu turayizera cyane izafate uwo mwicanyi imuhane byintangarugero twihanganishije umuryango wabuze uwo bakundaga
Kanda hano umusubize

lise - 29/08/2016 saa 16:31

bashakire mubaturanyi uwahishe isurura nuko yarazi ko bamuzi .
Kanda hano umusubize

- 29/08/2016 saa 15:59

Koko?Ubwo Bugome Buracyabaho?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X