Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyamagabe: Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bari kwegura ikubagahu

Mu cyumweru gishize abanyamabanga nshingwabikorwa babiri bareguye, umwe avuga ko yeguye ku bushake bwe naho undi ntiyatangaza impamvu yeguye. Gusa abaturage bakomeje kwibaza indwara yateye muri abo banyamabanga nshingwabikorwa yatumye begura ikubagahu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Nshimiyimana Jean Pierre yemeza ayo makuru avuga ko Utazirubanda Francois Xavier wayoboraga umurenge wa Mugano yeguye ku mpamvu ze bwite.

JPEG - 71.7 kb
Haribazwa icyateye Manirarora Paul kwegura ikubagahu kandi ntatangaze impamvu

Nshimiyimana avuga ko byaramenyekanye binyuze mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’aka karere tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Manirarora Paul, wayobora umurenge wa Buruhukiro, ntiharamenyeka icyatumye yegura. Aha niho bamwe mu baturage baganiriye na Imirasire.com bibajije icyatumye uyu munyamabanga nshingwabikorwa yegura ikubagahu nyuma y’aho mugenzi yanditse ibaruwa avuga ko yeguye.

Ku ruhande rw’umurenge wa Mugano, Utazirubanda wawuyoboraga ahamya aya makuru avuga ko yabikoze ku mpamvu ze bwite.

Agira ati “Nanditse ku mpamvu zanjye bwite kandi ndumva nta kindi kibazo. Imirimo yo ntiyabura imyaka 11 maze nkora mu karere ntabwo nakoze nabi bashobora kumpa indi mirimo, Kandi batanayimpaye mu Karere ka Nyamagabe nayishaka n’ahandi. Rwose ubu turi aba tekinisiye twari tumenyereye akazi nta kibazo dufite.”

Bivugwa ko uyu murenge wa Mugano wahise uhabwa undi munyamabanga nshingwabikorwa wari usanzwe ayobora umurenge wa Mbazi witwa Hagenimana Pacifique. Naho umurenge wa Buruhukiro nturabona usimbura Manirarora Paul.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dodo - 23/10/2016 saa 08:35

Tweguzwa ku ngufu kandi tugahatirwa kubikora n 'iterabwoba ryinshi ;duhatitwa kwandika tuvuga ko tweguye ku mpamvu zacu bwite; uwanze kwandika abwirwa ko nabyanga azakorerwa dosiye akazagenda nabi. Mu kutweguza Mayor ahera ku bo abasanzwe yarijunditse dore aba afite ba Gitifu b'inkunwakazi na ba sentabwa.
Kanda hano umusubize

Dodo - 23/10/2016 saa 08:35

Tweguzwa ku ngufu kandi tugahatirwa kubikora n 'iterabwoba ryinshi ;duhatitwa kwandika tuvuga ko tweguye ku mpamvu zacu bwite; uwanze kwandika abwirwa ko nabyanga azakorerwa dosiye akazagenda nabi. Mu kutweguza Mayor ahera ku bo abasanzwe yarijunditse dore aba afite ba Gitifu b'inkunwakazi na ba sentabwa.
Kanda hano umusubize

A - 19/10/2016 saa 09:20

Mibegure kuri ninako b ajyaho ku buryo budasobanutse hitwajwe ipiganwa.
Kanda hano umusubize

NDORI TREZEGUET - 18/10/2016 saa 22:12

Ok nabajije ese barikwegura kucyi?
Kanda hano umusubize

Jonas - 18/10/2016 saa 21:33

iyumuntu yijuse ararekera! ubwo nuko bareba aho bagejeje imishinga yabo.
Kanda hano umusubize

Ben - 17/10/2016 saa 17:22

Aya makuru ntutubeshye sha Ruswiki!
Kanda hano umusubize

- 23/10/2016 saa 08:19

Ntabwo twegura ku bushake ,tweguzwa ku ngufu tubwirwa ko ttutagikenewe mu kazi kandi tubwirwa ko nitubyanga tuzahimbirwa dosiye tukazagenda nabi; abadusimbura kandi ni inkoramutima z'abatuyobora cg abitwa ko batsinze ibizamini kurusha abandi.
Kanda hano umusubize

hh - 17/10/2016 saa 15:26

Amakuru atarabonera gihamya ni uko aba bagabo bakoranaga n umwami!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X