Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke abagabo bariyahura umusubirizo kubera inkoni bakubitwa n’abagore babo

Abagabo bo mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba baratabaza umuhisi n’umugenzi bitewe n’abagore babo babaraza ku nkoni.

Abagabo bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko barambiwe inkoni bakubitwa n’abagore babo bitwaje ko ngo nibaramuka nabo babakubise polisi iribubatambikane.

JPEG - 75.5 kb
Abagabo ngo babangamiwe no guhora bakubitwa n’abagore

Bamwe muri aba bagabo bavuga ko gukubitwa babigize nk’ibisanzwe, ku buryo ngo birirwa ku misozi umugoroba wagera ibitekerezo bikababana urusobe bibaza aho bari burare.

Ibi ngo bituma mu ngo hahora amakimbirane ndetse abagabo bamwe bagahitamo kwiyahura cyangwa bagahunga ingo zabo hato ngo badakomeza gukubitwa no guhozwa ku nkeke.

Umwe mu bagabo utuye mu mudugudu wa Gaseke, mu kagari ka Kabuga yabwiye itangazamakuru ko aherutse gukubitwa umwase n’umugore amuhoye ko yagurishije inka akagura indi nziza kandi we yarabonaga bikwiye.

Yagize ati”Gukubitwa kw’abagabo ino twabigize ibisanzwe kuko nk’ubu mu minsi ishize umugore yankubise umwase mu mutwe kuko nagurishije inka nkagura inziza barinda kunjyana kwa muganga”.

Twamugira Jean ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Munini,avuga ko uyu murenge wugarijwe n’amakimbirane yo mu ngo,agashimangira ko abagabo bahohoterwa koko kandi bakanakubitwa.

Yasobanuye ko hari bamwe mu bagore babwira abagabo ko nibabakoraho Polisi ihita ibatambikana bigatuma abagabo basa n’aho bumva nta gaciro bagifite mu ngo, bamwe bagahitamo kwahukana.

Ahanini uku gukubitwa usanga ngo biterwa n’uko abaturage batumva neza amahame y’ubwuzuzanye uburinganire n’ubwumvikane, bityo abaturage bagasaba ko ayo mahame ya kongera kwigishwa bakaba mu buzima buzira intonganya.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

H.JP - 30/11/2016 saa 23:56

Abo bagore bafite ikibazo kimyumvire bafata uburinganire n,ubwuzuzanye bakabyitwaza bakiyibagiza inshingano zabo murugo bakumva ko umugabo ntacyo amaze.arko siko biri bagomba kumenya ko umugabo ari umutware w,urugo nabo bakaba bamutima w,urugo kd bakamenya ko umugabo ariwe ushyiraho amabwiriza agenga urugo rwe akabiganiraho n,umugore bamara kubiganiraho umugore akagira icyo abivugaho umugabo akabyanzura bakabyeza.ntaho iyo umugare yumva ko ariwe ugomba gufata imyanzuro biba byamupfanye nicyagihe abanyarwanda tuvuga NGO"Uruvuze umugore ruvuga umuhoro"cg se "Nta nkokokazi ibika insake ihari" keretse iyo ntamugabo afite.murakoze
Kanda hano umusubize

ntibaziyaremye samuel - 29/11/2016 saa 14:56

Abayobozi ni bigishe abaturage kuko ntaterambere/ntamajyambere yagerwaho imiryango ibanye nabi cyane ko bigira ingaruka no kubabakomokaho
Kanda hano umusubize

joel imanirahari - 29/11/2016 saa 06:38

ibyuvuze ndagushyigikiye ntibakavuge akababaro bafite ubiteshe agaciro ,ndavuga nuwowabibiriya uzafate igihe uyigishe abagore.
Kanda hano umusubize

emma - 29/11/2016 saa 14:04

Abayobozi bahombye gusobanulira abatirage inshingano y'amategeko. Abantu bose barareshya imbere y'amategeko aliko mu tugo hagomba ubwumvikane. Abashakanye bakubahana. Bagafatanya kubuka urugo no kurera abana.
Kanda hano umusubize

joel imanirahari - 29/11/2016 saa 06:20

Abagabobomuri ikigihe abagorebabafashe amatwi bitwaje uburinganirengo umugabontategekoumugoreniwe utegeka ubu abagaboturameradute? ahaaa!!
Kanda hano umusubize

- 28/11/2016 saa 14:30

mbega abagabo gukubutwa numugore kweli mubate mwishakire abandi dore abagabo barabuze
Kanda hano umusubize

Hahhhh - 29/11/2016 saa 10:21

Abo uzaba wongeye gushaka se bo si abagore?
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 30/11/2016 saa 07:28

Hari Ibyo Udasobanukiwe Iyo Ufashe Amaboko Yumwe Ukabyira Undi Uti Warenganye Kera Iki Nicyo Gihe Ngo Wiyambure Ingoyi Uba Uri Gusenya Society Mbese Ko Abagabo Kera Bari Babanye Neza Nabagore Ubu Ikibitera Nuko Abagore Bashyizwemo Ikintu Kivuga Ko Nabo Bakihimura Inyigisho Yazanywe Nabamwe Batifurije Amahoro Umuryango Nyarwanda
Kanda hano umusubize

AKIMANA Joel - 28/11/2016 saa 11:39

Ibi ni ibintu bibabaje cyane.Abantu barongoranye,nibo bantu bagomba gukundana kurusha abandi.Abantu,aho gukurikiza amategeko ya Bible,bashyiraho amategeko avuga ibinyuranye na Bible.Urugero,Bible ivuga ko "Umugabo ari chef w'umugore" nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 11:3.Binyuranye n'ibi bashyizeho bya Gender.Ikibabaje kurushaho,nuko n'abiyita Abakozi b'imana,ubu nabo bagiye muli Gender!!!Kera,nta mugore wabaga Pastor,Bishop cyangwa Apotre.Ariko ubu sinakubwira.Urugero,abagore ba Apotres Gitwaza,Masasu,Nkurunziza Francois,etc...,abagore babo ni ba Pastors.Ikibibatera si ikindi,ahubwo ni uburyo bwo gushaka amafranga.Nyamara Bible ibuza abagore kujya mu nsengero bakaba abayobozi.Byisomere muli Abefeso 5:22 na 1 Abakorinto 15:34,35.Igihe cyose abantu bazanga kumva ibyo Bible ivuga,isi izahorana ibibazo.Reba nk'ibi bita boyfriend na girlfriend.Ngo ni ugukundana!! Nyamara nta kindi bijyanaho,uretse gusambana,gukuramo inda,kwicana,etc...Reba izi ntambara ziri mu isi.Ziterwa nuko abantu badakundana.Bible itubuza kurwana,ndetse ikavuga ko abantu bose bajya mu ntambara bazicwa ku mu munsi wa nyuma (Matayo 26:52).Muze dukore ibyo imana idusaba.Nimwanga,imana izabarimbura ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33. Ni imana ibivuga.Twe icyo dukora,ni ukubereka aho byanditse muli Bible.Kandi tubikora ku buntu kuko YESU yasabye abakristo nyakuri "gukora umurimo w'imana ku buntu".Bisome muli Matayo 10:8.Biliya abiyita abakozi b'imana birirwa barya amafranga y'abantu (icyacumi),ni icyaha gikomeye kizabarimbuza.Nta na rimwe YESU n'abigishwa baryaga amafranga y'abantu.
Kanda hano umusubize

Christian - 28/11/2016 saa 13:13

Ariko wowe Joel wagira ngo rwose Bible uyisomana ''Bias'' nyinshi! uwo murongo witangiye ubwawe wo mu Befeso uwukomeze ugere ku murongo wa 25 urabona impamvu Bamwe mu bagore batinyutse abagabo cyangwa impamvu batakibubaha. Iyo nta yindi ni uko ABAGABO BAMWE BATAGIKUNDA ABAGORE BABO. Ni magirirane umugore yubaha umugabo kuko yamukunze...ntukabaze rero ni ibyo... naho ubundi umurongo watanze uvuga ko abagore batemerewe kuba abayobozi. uretse ko atari nacyo uvuga, ariko nakumenyesha ko Bibiriya itagamije kubangamira iterambere ry'uwo ari we wese. twibukiranye ko aya mabaruwa ba Paulo bayandikiraga abakristu bitewe n'igihe bari bagezemo, n'Imyitwarire bari bafite muri icyo gihe, uzasanga hari n'aho Yezu yabavuguruzaga. Ati Moise yababwiye ibyo kubera kwinangira kwanyu.... naho rero jyewe mbabwiye ko usenda umugore we akazana undi aba asambanye (Mathew, 19,8-9)...none se ko mu isezerano rya cyera hari ahavugwaga ngo ijisho rihorwa irindi tubisubiremo??? Ijambo ry'Imana riravuga ngo Bagabo mukunde abagore banyu nk'Uko Kristu yakunze Itorero akaryitangira... ni abagabo bangahe bitangira abagore babo? babakunda nk'umubiri wabo bwite ko ariko ijambo ry'Imana rivuga? ibintu ni aha byazambiye!!! ngo yagurishije inka agura inziza kuko yabonaga ari byo byiza? hari uwigeze ahorwa ko yakoze ikiza mwabonye? sinshyigikiye abo bagore barwana, kuko uko byagenda kwose sibyo bikemura ikibazo nta n'umuntu ukwiye guhohoterwa yaba umugore cg umugabo...ariko ubaye utekereza washakira umuzi w'ikibazo ahandi. Bibiriya ntimukayipfobye!!! abantu baremwe n'Imana imwe si yo yagaruka ngo yishimire ko hari abakandamizwa. ahubwo izi ibyo buri wese ashoboye ikamutegeka kubikoresha mu bwuzuzanye.
Kanda hano umusubize

moses - 29/11/2016 saa 14:11

ndanashimiye , iyo tuvuga iterambere mubyimana tujye twitonda; bible yavutse ikuze kuko ijambo riyirimo niryimana irebera iherezo mu itangiriro rero muriyo nta kwibeshya kuyibamo gahunda yayo ni insirimu , bible ivuga ko itorero rigomba kuyoborwa numugabo kandi nawe abe afite umugore umwe 1timoteo3;2 uryo nirwo rufatiro dufite , paulo yahamije neza ko twubatswe ku rufatiro rwintumwa nabahanuzi yesu kristo akaba ibuye rikomeza imfuruka abefeso2;20 none ibyo tutabonye kuri yesu abahanuzi reka , intumwa siyo gahunda zagenderagamo ubwo se twe twashingira kuki tubyemera? icyakora abantu kubwinyungu zabo bashobora kugorwa ninyigisho nzima bakihimbira ibyabo bihimbano nkibyo byabayobozi babagore , gushakana ku bahuje ibitsina .... ya mana irebera itangiriro mu iherezo yabivuzeho iti; umubwiriza 7;29 ICYO NZI NUKO IMANA YAREMYE UMUNTU UTUNGANYE ARIKO ABANTU BIHIMBIYE IBIHIMBANO BYINCI paulo nawe arabyerekwa maze avuga ati;2 timoteo 4;3 ati KUKO IGIHE KIZAZA BATAZIHANGANIRA INYIGISHO NZIMA ....BAZIGWIRIZA ABIGISHA BAHUJE NIRARI RYABO ICYAKORA MWITONDERE IRI JAMBO ; IBYAHISHUWE 22;18 UWUMVA AYA MAGAMBO NDAMWANDIKIRA NTI NIHAGIRA UWONGERA KURIYO IMANA IZAMWONGERA KU BYAGO BYANDITSWE MURIKI GITABO UZAGABANYAHO AZAGABANYWA KU MUBARE WABAZARYA KU GITI CYUBUGIGO ... ITERAMBERE RERO NI UGUKURIKIZA IJAMBO RYIMANA UKO RYANDITSI SI UGUHIMBA IBITWOROHEYE BITANDITSEMO
Kanda hano umusubize

simbi - 28/11/2016 saa 11:15

Birababaje. Polisi yo rwose igita ifunga iyo umugore atanze ikirego. Muzakore sondage mumbwire
Kanda hano umusubize

ndikumana jeapierre - 28/11/2016 saa 11:03

abobagabo barabeshya impamvu bakunda inzoga zigatuma bata inshingano zurugo kuko umugore wamuhahiye ntiyagukubita usibgeko ntanumugore ukubita umugabo abagabo nibikoso
Kanda hano umusubize

ndikumana jeapierre - 28/11/2016 saa 11:03

abobagabo barabeshya impamvu bakunda inzoga zigatuma bata inshingano zurugo kuko umugore wamuhahiye ntiyagukubita usibgeko ntanumugore ukubita umugabo abagabo nibikoso
Kanda hano umusubize

- 28/11/2016 saa 16:09

burya ibyuvuzeko babeshya ukavugako arisindwe ubifitiye ibyemezo? wabisobanura rwose? abantu baravuga akababaro kabo wowe uti ninzoga!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X