Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke: Habonetse ihene iryana nk’imbwa y’inkazi

Mu mudugudu wa Tyazo, akagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke hadutse Ihene idasanzwe bivugwa ko yaba ifite amadayimoni. Iyo hene icyo ihuye nacyo cyose irakirya ndetse nayo ubwayo yiriye umurizo irawuca. Abayigoreweho cyane ni abantu bo ibarya nk’uko imbwa irya abantu.

Iri tungo ryayobeye ba nyiraryo n’abandi baturage, bamwe bavuga ko ishobora kuba ifite ibisazi, abandi bakavuga ko ifite amadayimoni.

JPEG - 59.5 kb
Iyi hene iyo bayihaye ubwatsi ntiburya ahubwo yadukira ubutanze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Nkundabarama Jean Claude, yabwiye abanyamakuru ko iyo hene yaguzwe mu isoko ry’amatungo ry’aho bita kuri Ville, mu murenge wa Cyato, ikaguranwa n’izindi zagombaga guhabwa abaturage muri gahunda y’ubudehe.

Mu mudugudu wa Tyazo, hari abaturage bane bagombaga guhabwa izo hene, habaho tombora, Nshiriyehe Pascal atombora iyo ngiyo ariko imubera akaga kuva ikihagera kugeza n’uyu munsi.

Mukantabana Vérène, umugore w’uyu Nshiriyehe, yahamije ko iryo tungo, bari babonye bakeneye, ryabateje ibyago bidasanzwe.

Yagize ati” Kuva uwo munsi tuyibona kuko bayiduhaye ku wa 24 Kanama uyu mwaka saa tatu za mu gitondo, nimugoroba mu ma saa cyenda umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka itanu yahise apfa nta n’igicurane yigeze ataka, twumva ari urupfu rusanzwe, ihene na yo kuva uwo munsi itangira kugaragaza imico idasanzwe none irarya abantu.”

Mukantabana avuga ko imaze kuruma abantu bane gusa kuri ubu ntawe uyegera kuko bamaze kuyimenya, ngo afite ubwoba ko amadayimoni yaba yaramugiriye mu mugabo kuko nawe yamuciye igisebe ku kuguru.

Uyu mugore avuga ko abandi bantu yagiye ibaruma ariko ikabahusha ntibakomereke cyane, iyi hene kabutindi, yanarumye inkoko yo muri urwo rugo ariko yo nta bimenyetso bidasanzwe iragaragaza.

Yiriye umurizo, yiruka ku muntu yayicika ikagira umujinya igakubita ihembe ku giti, rimwe ryacitsemo kabiri, itunzwe n’igitaka yacukuye aho iba, iziritse ku mbuga, ihamaze ibyumweru bibiri, nta n’umujura uyikoraho kandi muri ako gace abajura nta tungo barebera izuba.

Mukantabana ati ati “Bayiduhaye tuzi ko izatugirira akamaro ariko ndabona iduteje ibibazo, ndifuza ko bayinkurira hano, nta n’indi nshaka, iyo ngira Imana ngasanga umugabo wanjye itaramushyizemo ayo madayimoni yayo.’’

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kagabo Andree - 3/10/2016 saa 21:26

Ahubwo njye ndumiwe ni mwihutire kuyishyikiriza uwayibahaye itarabasanga naho mwiryamira nahubundi isi iriho byinshi. Naragenze ndabona
Kanda hano umusubize

vincent - 30/09/2016 saa 19:51

birababaje kandi biratangaje iyo si ihene ahubwo ni kabutindi
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 12:17

ihene kweri ikarya abantu iratangaje
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 21:49

bayishese itarinda yatera abantu uburwayi
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 29/09/2016 saa 14:19

Ntababeshye Iyo hene ifite ibisazi cyangwa Dayimoni ko mutayica se mutegerejeko Ibanza kurya impinja abana n'andi banyantege nke Kandi ubwo ejo bibabaye wasanga hari abavugango abaturage barasabwa gutanga amakuru ku gihe?Ayandi mutegereke kuri ihyo hene nayahe?
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 30/09/2016 saa 07:41

Ibyo ntahandi uzigera ubyumva atari ishyanga inyuma yishyamba cyangugu we!!!!!ubundi ntihari murwanda habaye murwanda guts?!!uretse nihene ziryana na bantu baho bararyana numvise ko muri Genocide. Hari abaryaga imitima yabo babaga bamaze kwica sibitangaje rero kuba amatungo yahoo yaryana
Kanda hano umusubize

claude - 29/09/2016 saa 12:08

Ngewendumi ubwosentimara shanty? Mona arukuyica
Kanda hano umusubize

nono - 29/09/2016 saa 12:00

iyo hene ishobora kuba irwaye ibisazi by'imbwa wasanga yararumwe n'imbwa irwaye ibisazi ndumva ntakindi bakwiye gukora usibye kuyica kandi abo yarumye bakajya kwa muganga bakiteza za nshinge batera abariwe n'imbwa
Kanda hano umusubize

musinga - 29/09/2016 saa 09:33

Iyo hene ishobora kuba yarariwe nimbwa yasaze uwo mugabo yariye aznjye kwivuza nawe atazasara.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 09:30

Iyo hene ishobora kuba yarariwe nimbwa yasaze uwo mugabo yariye aznjye kwivuza nawe atazasara.
Kanda hano umusubize

- 29/09/2016 saa 09:02

Iyo Hene Nibashakire Abasore Ba Muzehe Wacu Bayereke
Kanda hano umusubize

silve - 29/09/2016 saa 07:19

bayice ntihaze hagire nuyirya irwayabaganza
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 12:07

iyo hene nibayice itazamara abantu
Kanda hano umusubize

danger - 29/09/2016 saa 06:10

Hey aho baziririye nazo ziraje zibereke!!! iyo nta kindi yamara usibye kuyica bakayitab kuko uwarya inyama zayo yasara rwose. kandi bene yo bihangane bayisubize abayibahaye bave ku bintu by'ihene.
Kanda hano umusubize

gifuniko - 28/09/2016 saa 22:02

Biyica ahubwo bayikoreho ubushakashatsi. Wasanga ari imbwa yimije ihene ikabyara icyo mwita ihene. Muzayintize abajura barandembeje. Nzagura
Kanda hano umusubize

gifuniko - 28/09/2016 saa 22:00

Mwayimpaye se sha ikajya indindira abajura ko bandembeje.
Kanda hano umusubize

- 1/10/2016 saa 12:14

iyo hene nibayiguha ikarinda abajura wowe ntago izakurya aha nagatangaza
Kanda hano umusubize

MANISHIMWE - 28/09/2016 saa 19:08

IYOHE IRIMO ABAZIMU N' UKUYIHUNGIRAKURE!!
Kanda hano umusubize

- 28/09/2016 saa 17:16

AHUBWO NIMUSENGE IMIYAGA MIBI IRATINYA AMASENGESHO
Kanda hano umusubize

Evarisiti - 28/09/2016 saa 18:58

Iba Umwna Yarapfuye Wayishe Aha Iyisi Irashajepe
Kanda hano umusubize

Evariste - 28/09/2016 saa 19:01

Natwe Yigize Kuhaba Turayica Mungoto
Kanda hano umusubize

Eazone - 29/09/2016 saa 13:41

Iyo mwishe Mungoto tubwire yaryanaga gute!!!! Widutera amatsiko tubwire pe kuvuga nubuntu
Kanda hano umusubize

KABAKA Darius - 28/09/2016 saa 17:07

Birababaje.Bible yigisha ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,abantu bazarokoka ku munsi w'imperuka kubera ko bakora icyo imana ishaka,bazabana mu mahoro n'inyamaswa zose.Nta nyamaswa izongera kurya abantu,ahubwo bazaba bakina nazo.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Mujye mumenya ko ibi bibazo byose dufite mu isi bizashira igihe YESU azaba ariwe uyobora isi izahinduka Paradizo kandi izaba igihugu kimwe (Ibyahishuwe 11:15).Ariko ntabwo abantu badashaka imana bazaba muli iyo si nshya.Imana izabica bose ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33).
Kanda hano umusubize

nizeyimana - 28/09/2016 saa 16:26

yavutse ku mpyisi barebe abasore barya agati bayereke akamaro kayo
Kanda hano umusubize

Ivan ndongozi - 28/09/2016 saa 15:22

Nibidanger pe ibi nabyo Magayane yarabivuze pe
Kanda hano umusubize

Eazone - 29/09/2016 saa 13:40

Magayane yavuze iki??? Ihene??? Bivuge bien bien
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA - 28/09/2016 saa 15:13

Iyo ni imbwa ya yibanguriye
Kanda hano umusubize

CLAUDE - 28/09/2016 saa 15:08

YEWEYEWE IYO HENE NIKABUTINDI NIBASHAKE ABASORE BANYWEYE SIRIDUWIRI BAYICE,KUKO UTANYWEYE AKANTU NTIWAYITINYUKA HAHAHAHA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X