Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke:Ngo baheruka amazi meza mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Abaturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko babangamiwe cyane nuko batabona amazi meza yo kunywa no gukoresha, nyamara bamaze imyaka igera kuri 5 bubakiwe umuyoboro wayo. Amazi meza baheruka kuyaca iryera mbere ya 1994.

Aba baturage bavuga ko bubakirwa uyu muyoboro w’amazi bizezwaga kugerwaho n’amazi meza, ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.

Kubera ko uyu murenge nta migezi ugira, kubona amazi ngo ni ukubyuka saa cyenda z’ijoro bajya gutanguranwa utuzi duke tuboneka mu bishanga, ngo nyuma y’iyo saha n’ibyo biziba byo mu gishanga biba bibona umugabo bigasiba undi, bigasaba kujya kuvoma ay’ikivu, bakaba ari yo bakoresha.

Bavuga ko uyu murenge wigeze amazi mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, muri Jenoside amatiyo yose barayaca, mu myaka ya 2011 bongera kubakirwa undi muyoboro mushyashya babwirwa ko bagiye gukira inzoka zo mu nda baterwa n’amazi mabi banywa, ariko ngo n’ubu nta kigenda, banywa amazi ajya kuba meza iyo imvura yaguye.

Uwiringiyimana Samuel yagize ati “Batwubakiye umuyoboro batwizeza ko tugiye kubona amazi meza natwe turabyizera twumva ibisubizo byaje, biba n’amahire ba rwiyemezamirimo barayatumurikira twumva birakemutse ariko bavuye aho na yo ahita akama, wagira ngo bajyanye na yo.

Ikibazo kirakomeye kuko n’ino nta migezi ihaba ngo nibura tuvome ibyo binamba, ni ukubyuka saa cyenda z’ijoro tujya gutanguranwa utuzi tw’ibishanga duke na bwo iyo abantu bamaze kuba menshi tumera nk’udukamye bigasaba ko abataravoma bagana iy’ikivu,ni bwo buzima tubayeho.”

Bavuga ko ikibababaza kurushaho ari uko iyo abayobozi bo hejuru baje umurenge utareka ngo bakibaze.

Undi muturage yagize ati “Nk’ubu ubwo Guverineri aherutse kudusura, Gitifu yatubujije kukibaza avuga ko kigiye gukemuka,nyamara nticyakemutse,twibaza impamvu batubuza kubwira ibibazo byacu abayobozi bakuru batugenderera kandi tubabaye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge,Niyonzima Jacques, avuga ko ari byo abaturage bamaranye amarobine yumye imyaka igera kuri 5 bagakomeza kunywa amazi mabi.

Ariko ngo ikibazo giterwa n’uko umuyoboro bahawe uturuka muri pariki y’igihugu ya Nyungwe mu murenge wa Bushekeri ufatiraho imirenge myinshi hakiyongeraho n’ubucucike bw’abaturage, ku buryo amazi ajya kuhagera yarangiye atakibagezeho.

Yagize ati “Ikibazo si ubwa mbere kivugwa,ibikorwa remezo birahari, imiyoboro irubatse n’ibigega birahari ariko kiriya kibazo gituma tutayabona, igisubizo kirambye ni uko hari undi muyoboro uri kubakwa uzaba wihariye n’umurenge wacu,iriya yindi ikagira umuyoboro wayo, bizajya bituma amazi atugeraho neza.

Turizera ko mu myaka mike iri imbere kizaba cyakemutse kuko natwe kiraduhangayikishije cyane, cyane cyane ko uyu murenge utandukanye n’iyindi kuko wo nta mugezi n’umwe ugaragara uwunyuramo, amazi menshi ahari ni ay’ikivu.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/09/2016 saa 11:47

ESE MWEBWE MWIYITA AMAZINA YIBITSINA KO ATARIYO MAZINA YANYU MUBA MWABUZE AYANDI MWIHIMBA.? NARUMIWR KOKO!!
Kanda hano umusubize

RUBORO-GA - 6/09/2016 saa 10:20

Nibegure kuko ntacyo ntacyo bamariye Abaturage, abo bayobozi nibegure vuba bitabaye ibyo ntiwayobora Abaturage babayeho nabi ngo wumve wishimye n'Imana yabiguhanira!
Kanda hano umusubize

michel muzungu - 7/09/2016 saa 23:29

Nahayo arakoze kubisobanura neza. kuvuga abayobozi nibegure (ndavuga bagitif) siwo Muti kuko sibo Batanga amazi icyo bakora Ni ubuvugizi ikibazo cyamazi kirahari ariko kirenda gukemuka kuko hari undi muyoboro urigukorwa wunganira ariyamazi yabaye make kubera ubwiyongere bwabayakoresha njye ntuye ishangi naho umuyoboro ugeze kure icyo twasaba niwihutishwe .
Kanda hano umusubize

MBORO Kante - 6/09/2016 saa 10:18

Ubwo bategereje ko Nyakubahwa Prezida wa Repubulika y'u Rwanda azabasura ngo babone kubicyemura, ariko nk'ubwo ubuyobozi buba bureba iki, ni gute amazi y'iyo migezi WASAC itayabyazamo amazi meza, akagezwa ku Baturage?
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 6/09/2016 saa 10:15

Ariko ubuyobozi ko buhora buhiga kwegereza amazi meza Abaturage kuki ikibazo nk'iki kikigaruka koko? Nyamara ntibasiba kwivuga imyato ko imihigo yabo bayesheje ku rugero rw'iza! Ubuyobozi niburebe uko bwacyemura iki kibazo bikiri byiza.
Kanda hano umusubize

Kumiro - 5/09/2016 saa 18:41

Ayo masoko yose amenshi yubatswe muri 1977-1980.Ba kanyamigezi nibo bari bashinzwe kuyagenzura no kuyasana.Amenshi nyuma ya 1994 ntabwo yongeye kwitabwaho, bazana ibintu bimeze nkibyo mubutayu bwa Sahara baterakaho ibyinshi byarapfuye habe nokongera kujya kurebuko bimeze.Abayobozi b'imirenge mubuzima sinziniba biba munshingano zabo.
Kanda hano umusubize

Nahayo Jean Pierre - 6/09/2016 saa 18:06

Ngewe ntabwo nemeranywa n'abavuga ko Nyabitekeli haheruka amazi mu mwaka w'i 1994 ahubwo ikibazo kiri mururiya Murenge nuko ntamasoko y'amazi ugira nkuko babivuze amazi ajyayo aturuka mu ishyamba kimeza rya Nyungwe mu Murenge wa Bushekeli uwo muyoboro w'amazi ugaca mu Mirenge ya Bushekeli, Ruharambuga, Bushenge , Shangi , Giheke , Nkanka ukarangirira muri Nyabitekeli byumvikana ko ariwo Murenge uri ku mpera kubera ko mu gihe cy'izuba amasoko akama cyane bituma Nyabitekeli amazi agerayo gacye cyane mugihe cy'izuba ariko si muri Nyabitekeli hose atagera ahubwo aho atagera ni ahitwa ku Ntango ibindi bice bya Nyabitekeli amazi barayabona kandi naho ataragera mugihe gito barayabona kuko hari amazi arimo kuvanwa RUSIZI aza Nyamasheke kwunganira imiyoboro ihasanzwe ya Rugeshi na Kagogo Murakoze yari NAHAYO Jean Pierre Umuyobozi wa Company itanga Serivisi z'amazi mu Karere ka Nyamasheke.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X