Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 yishe se amuziza amafaranga y’ishyamba

Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke witwa Ntakiyimana Gustave w’imyaka 19 ari mu maboko ya polisi akekwaho kwica se amukubise icyuma cy’itindo mu mutwe amuziza ko yamwimye ku mafaranga y’ishyamba yagurishije.

Nyuma yo kwica se yahise ahungira mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi, afatwa ku cyumweru, ubwo yari amaze gukatisha tike y’imodoka ashaka kwerekeza i Kigali.

JPEG - 35.1 kb
Yatawe muri yombi ashaka guhungira i Kigali

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’akagari ka Gashashi, Mbangukira Celestin, yabwiye itangazamakuru ko ku wa Gatanu, Nsengiyumva Jacques w’imyaka 51, yagurishije ishyamba.

Uyu muhungu we Ntakiyimana , usanzwe afatwa nk’ikirara mu mudugudu, dore ko ngo yanataye ishuri yamwatse kuri ayo mafaranga yagurishije ishyamba undi arayamwima, umuhungu ahita amwica ngo ayatware yose.

Yagize ati Yamumennye umutwe mu ma saa moya n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo yamwatse kuri ayo mafaranga tutabashije kumenya umubare se arayamwima bitangira kubyara intonganya zikaze, umwana ahita afata icyuma cy’itindo akimukubita mu mutwe ahita acika.”

Uyu muyobozi avuga ko bahise batabara uwo mugabo bakamujyana ku kigo nderabuzima cya Mwezi, yakomeza kumererwa nabi cyane akajyanwa ku bitaro bya Bushenge ariho yaguye.

Yongeyeho ati’’ Uyu mwicanyi yafatiwe mu karere ka Rusizi,mu mudugudu wa Murambi,akagari ka Giheke, mu murenge wa Giheke agerageza kwihishahisha, inzego zose z’umutekano twari twabwiye kumushakisha, ku bufatanye n’abaturage zihita zimuta muri yombi ubwo yari amaze gukatisha tike ngo ajye mu mujyi wa Kigali aho yibwiraga ko azagirira amahoro.’’

Avuga ko bahise bakoresha inama y’umutekano abaturage igitaraganya, babasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe bumva intonganya zishobora kubyara amakimbirane yavamo n’urupfu.

Uru rupfu muri aka kagari rukurikiye urw’umwana uherutse gupfira ku muvuzi gakondo wavugaga ngo aramuvura, abaturage bakaba basabwa kwirinda ikintu cyose cyakongera gukurura urupfu rwagombaga kwirindwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nyandwi john - 27/10/2016 saa 18:21

bamukatire urumukwiye pee!!!! arasebya urubyiruko
Kanda hano umusubize

hakorimana peter - 25/10/2016 saa 15:25

IMPERUKA YAGEZE UMUNTU YICA SE?
Kanda hano umusubize

nyandwi john - 27/10/2016 saa 18:32

simperuka ahubwo nikamere numuvumo wagahini!?
Kanda hano umusubize

nyandwi john - 27/10/2016 saa 18:33

simperuka ahubwo nikamere numuvumo wagahini!? uturimo
Kanda hano umusubize

hagenimana - 25/10/2016 saa 11:45

Ibi birababaje cyane . Burya bavuga ko umuntu ashobora kubona ba sebuja benshi ariko kugira ngo ubone undi so, birahenze kandi ntibishoboka noneho wakibaza agahinda bitera igihe ari wowe watumye abura. amakimbirane ari mu miryango inzego zibanze zagakwiye kuyamenya umunsi ku munsi, ibibazo biri mu miryango abayobora uhereye ko muyobozi w'umudugudu kuzamura bakaba babizi, byagaragara ko ari ibishobara kuzakomera bigashyikirizwa POLICE ikijya ibicungira hafi. ikindi igihugu cyacu kigendera kumategeko mbona abantu bari bakwiye kujya bitabaza inzego z'amategeko kurusha kwihanira noneho byatangiye kubyara n'impfu.
Kanda hano umusubize

hakorimana peter - 25/10/2016 saa 15:22

TURASHIMA INZEGO ZA PORICE ZAFASHE UWO MWICANYI BIRABABAJE UMUNTU YICA SE IMPERUKA YAGEZE MWITONDE?
Kanda hano umusubize

RUTAVOGERWA - 25/10/2016 saa 15:59

ahubwo police yigaye kuba yamufashe yamaze kumwica.uruzi iyo bahagera icyaha kitaraba!turabazi ni abasifuzi.bigire kuri bakuru babo rdf bo ukinatekereza guhungabanya umutekano baba babimenye kare.ngiyo police natwe twifuza.
Kanda hano umusubize

RUTAVOGERWA - 25/10/2016 saa 15:53

Njye byaranyobeye,sindumva police ivuga ko yafatiye mu cyuho umuntu wari ugiye kwiba cg uwari ugiye kwica ahubwo bafata abarangije kubikora.none se ubwo inshingano zabo ni izihe?
Kanda hano umusubize

Rukara Peter - 25/10/2016 saa 11:37

Mbere yo kuvuga gutyo wabanje ugashima imikorere ya polisi yacu ku kuba iturindiye umutekano tukaryama tugasinzira, njye numva ahubwo uruhare rwishi ari urwacu kuko nitwe dukwiye kugaragaza aho abahungabanya umutekano bari hanyuma Polisi ikabahana.ntidukwiya kwibagirwa akazi keza gakorwa na polisi y u Rwanda ahubwo tuyifashe kugirango igihugu cyacu gikomeze kuba intangarugero mu mutekano
Kanda hano umusubize

RUTAVOGERWA - 25/10/2016 saa 11:11

sha turacyarikure pe!ngo ndi umunyarwanda da!tugiterana amagambo gutya?hari umuhanzi wagize ati"ntitubeshyere ubwoko ni inda nini iturenze"
Kanda hano umusubize

- 24/10/2016 saa 16:05

mwatubebye,ntabwo,yamuhoye,ko yagurishije,ahubwo,yamwishyuje,amafaranga,1200,yamugurije,amubwirako,afite,ikibazo,ndabivaga,nkumuntu,ubihagaze,bahita,kucyapa
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 25/10/2016 saa 07:43

None se abo bana urengera ishuri ryo kwica baryigishijwe nande ??bitari base bamennye amaraso uyobewe ko kwica iri nkindwara yumuryango umuryango uvukamo umwicanyi base baba ari abicanyi kuko biva mumiryango mureke rero abo bababyaye basarure icyo babibye baca umugani ngo wigisha intore guhamiriza bwacya ikakurusha guhamiriza ngayo nguko haahha hahahahhhh!!!!!!!
Kanda hano umusubize

bavuma - 24/10/2016 saa 14:29

Samantha gewe sije meze nkawe wagiye ukuraho igenga bitekerezo nkiyo ubuse benewacu bagiye byibura banganya umubare Na BAYAHUDI Di bagiye murikiriya gihe cyabo ese niba wibuka kwisi habaye Jonoside zingahe 1- wifata abana bato NGO ubambike ibara 2- ESE intambara iba wanganagiki 3- ESE wowe urumunyarwanda 4- ESE iso ukubyara haramateka ye yakuganirijeho 5- ESE wowe utite imyaka ingahe Mujye mugira uburere kumbuga nkoranya mbaga zabantu mumenye nibyo mwandika ko bigera kureee cyaneee.
Kanda hano umusubize

udahemuka fidele - 24/10/2016 saa 22:08

Ntibavuga : Ese intambara iba wanganagiki? bavuga : Ese Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994 wanganaga iki?
Kanda hano umusubize

udahemuka fidele - 24/10/2016 saa 22:10

Ntibavuga:ESE intambara iba wanganagiki? Bavuga: Ese Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994 iba wanganagiki?
Kanda hano umusubize

udahemuka fidele - 24/10/2016 saa 22:11

Ntibavuga:ESE intambara iba wanganagiki? Bavuga: Ese Genocide yakorewe abatutsi muwi 1994 iba wanganagiki?
Kanda hano umusubize

Von Eichmann klaus - 25/10/2016 saa 07:51

Wifuzaga ko mugeza kuri miriyoni6 se kuvuga abayahudi? Uwabahagaritse urumwana kirya gihe ubu numugabo winkorokoro azi icyo gukora ntabwo yabakundira ngo mwuzuze 6
Kanda hano umusubize

Samantha lindsay - 24/10/2016 saa 11:57

Gutangira amakuru kugihe bivuze iki? Abose hari amakimbirane baribafitanye? Police ijye ikuraho urujijo ubwicanyi buriho ubu ningaruka zamaraso yinzirakarengane yagotomewe. Andi akameneka kubutaka imivu igatemba ntakizahagarika uyu muvumo uretse abanyarwanda bo ubwabo nibatura bakavugisha ukuri uwishe akabiryozwa ikibi kikavanwa mubazima naho ubu abicanyi bakuru bari gushira basimburwa nabo babyaye (abicanyi bakiri baton)
Kanda hano umusubize

Von Eichmenn klaus - 24/10/2016 saa 14:35

KUBA Police ivuga gutyo nuko biba byayicanze nayo ikihimura ibyinisha muzunga abaturage gutangira amakuru kugihe nayo ntabisobanuro yatanga.ahubwo yo yagakwiye kujya ifata iyambere mugukurikirana abanyabyaha nanyuma yuko barangije ibihano ikindi igahana nibyo bizatuma umuntu wese atinya icyaha umuco wokudahana niwo worora izingaruka Urugero ncukuriwe inzu2 abayicukura mbafata ntacyumweru barafunguwe ubwagatatu niyemeje kuzabisoza hari gutangira amakuru kugihe birenze ibyo police yihunza inshingano zayo hari za MARINES =KIGARI&ABAMOKO=KIREHE&ABUZUKURU BARUSOFERI=RUBAVU&INTARAGAHANGA=BUGESERA. ABAREMBETSI NABAHEBYI nabandi nabandi muri quartier harimo abakora nkaza MAFIA tunihembera (abanyerondo batumazeho ibintu batwiba) police irabizi irabibona kubihashya ntanumunsi1byayitwara. Ngo ariko amakuru atangirwe kugihe?????!!!!! Kihe??
Kanda hano umusubize

Von Eichmenn klaus - 24/10/2016 saa 14:36

Von Eichmenn klaus - 24/10/2016 saa 14:37

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X