Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyanza: Abakozi 8 mu maboko y’ubutabera bakekwaho kunyereza VUP

Abayobozi n’abandi bahoze bayobora mu nzego zitandukanye mu Karere ka Nyanza batawe muri yombi na Polisi nyuma yo gucyekwaho kunyereza amafaranga y’abaturage batishoboye muri VUP bakaba bafungiye kuri station ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abatawe muri yombi harimo Kayigambire Theophile ,ushinzwe imiyoborere myiza mu karere, Herman Rutabagisha wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Laurent Mbonigaba wari ushinzwe VUP na gahunda ya girinka mu murenge wa Nyagisozi n’abandi.

CIP André Hakizimana ,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko hari gukorwa iperereza kubatawe muri yombi kandi hari n’abandi bashobora gufatwa uko iperereza rizakomeza.

Yemeje avuga ko abatawe muri yombi ari 8 bahoze bayobora mu mirenge y’akarere ka Nyanza, bakaba baratawe muri yombi ku wa mbere tariki ya ya 14/11/2016,iperereza rikaba rikomeje kugira ngo bazashyikirizwe ubushinjacyaha.

CIP André yakomeje aburira abayobozi kubahiriza inshingano zabo m’ubuyobozi bagakorera abaturage ibyo babagomba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

RUKIKAMPUNZI HUSSEIN - 17/11/2016 saa 14:54

Babatumiye munama mukarere bahita babata muri yombi.i nyanza niba tuzasubira mumanama?
Kanda hano umusubize

RUKIKAMPUNZI HUSSEIN - 17/11/2016 saa 14:51

Barabarekuye ku wa gatatu.twari tubabajwe na laurent warufite ubukwe samedi.arko Imana yigaragaje.
Kanda hano umusubize

- 16/11/2016 saa 22:39

birakaze da
Kanda hano umusubize

- 16/11/2016 saa 20:58

Mushiremo ubushishozi kugirango ntihagire uzaza urengana harabarya amafr bajagufunga hagafungwa nabatayariye ubushishozi tubaziho mubukoreshe rwose murakoze
Kanda hano umusubize

hagum - 16/11/2016 saa 20:53

nimutegeke ra abategetse bategetse kera nahomwe wapi
Kanda hano umusubize

abobantu nibaba funge mpaka bishyuye ibyabandi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X