Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyanza : Bamaze umwaka wose batarabona ibihembo by’ibyo bakoreye

Abaturage bakoreye abashoramari bahinze urusenda mu kibaya giherereye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza baravuga ko hashize igihe kirenga umwaka bishyuza amafaranga bakoreye, ariko ngo kugeza magingo aya ntibarishyurwa.

Ni ikibazo abo baturage bavuga ko bagejeje ku nzego zitandukanye zirimo n’ Akarere ,ariko ntacyo byatanze, bakaba bahera aha basaba kurenganurwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo buvuga ko bwatangiye inzira zo gukemura iki kibazo.

Abaturage basaba kwishyurwa , ni abakoreye abashoramari bakoreye ibikorwa byo guhinga urusenda mu kibaya giherereye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, Ni ikibaya cyuhirwa n’amazi y’urugomero rwa Nyanza.

Abo baturage bavuga ko bahinze urusenda bararubagara, ba nyirarwo barasarura ariko ngo umwaka urihiritse batarabona amafaranga atari make bakoreye.

Abo baturage bavuga ko bitaborohereye kubona abo bakoreye, dore ko bemeza ko babaheruka urusenda babahingiye rukiri mu murima, bikaba ngo byaratumye bitabaza inzego z’ibanze zirimo umurenge ,Akarere n’izindi ngo zibishyurize ,ariko ngo birinze bigera mu gihe cy’umwaka batarabona amafaranga bakoreye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bwagejejweho iki kibazo kandi ngo bwatangiye gushyiraho umurongo wo kugikemura.

Erasme NTAZINDA uyobora akarere ka Nyanza ubwo yavuganaga n’itangazamakuuru kuri iki kibazo, yijeje aba baturage ko mu gihe cya vuba akarere ayoboye kazaba kishyurije abo baturage.

Umwe mubari bahagarariye abo baturage bakoze mu mirima y’urusenda , yagaragarije itangazamakuru urutonde ruriho abaturage bagera kuri 47 avuga ko ari bamwe mubakoreye abari banyirimirima y’urusenda.

Urwo rutonde ngo rwagejejwe ku bayobozi barimo n’aba Karere nkuko byasabwe ariko ngo ntacyo byatanze.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X