Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyanza:Gitifu w’Akagari yatandukanyije abashakanye anabagabanya imitungo nta rubanza rubayeho

Rutabana Celestin na Mukaremera Innocentia bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko umubano wabo ntiwabahira dore ko amezi atanu ashize batandukanyijwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza,ku cyemezo yafashe bitanyuze mu rukiko

Uretse guha gatanya uyu muryango, ngo uyu muyobozi yanabagabanyije imwe mu mitungo bari bafite biciye muri cyamunara.Ubusanzwe ibyemezo nk’ibi byafatwaga binyuze mu nkiko.

Rutabana Celestin, uri mu kigero cy’imyaka 55, avuga ko hashize amezi agera kuri atanu umuyobozi bw’akagari ka Bugari ndetse n’uw’umudugudu atuyemo bafashe icyemezo cyo kumutandukanya n’uwo bashakanye ndetse no kubagabanya imitungo, nyuma y’imyaka 33 bari bamaze babana.

Rutabana avuga ko yaje kwemera icyo cyemezo cyo kugabana n’umufasha we nyuma y’uko uwo muyobozi w’akagari ka Bugari afatanyije na n’umuyobozi w’umudugudu wa Marabage bakomeje kubimuhatira.

Yagize ati "Njye nari maranye n’umugore wanjye imyaka 33, tugiranye ikibazo n’umugore wanjye Gitifu w’akagari aduha gatanya ndetse anatugabanya imitungo kugeza n’ubwo inka twari dufite yayiteje cyamunara akatugabanya amafaranga.”

Nk’uko byemezwa na Mukaremera Innocentia, utakibana n’umugabo we, ngo intandaro y’itanywa ryabo ni amakimbirane bagiranye, nawe akemeza ko babahaye gatanya bakanabagabanya imitungo.

Ku rundi ruhande, Nsengiyumva Emmanuel umuyobora umudugudu wa Marabage avuga ko kuba yarashyigikiye icyemezo cy’umuyobozi w’akagari bakorana, ngo ari uko yizera ko asobanukiwe n’amategeko.

Yagize ati "Njye nafatanyije na Gitifu kubagabanya imitungo kuko nari nzi ko we azi amategeko nk’umuntu unkuriye mu kazi.”

Guha uyu muryango gatanya ngo byanditswe binasinyirwa n’abagabo mu ikayi y’umudugudu ya Rutabana ndetse n’umufasha we Mukaremera.

Mu gushaka kumenya by’impamo ibyanditse muri iyi kayi, itangazamakuru ryabajije Mukaremera na Rutabana aho iyo kayi iherereye, bavuga ko ifitwe n’umuyobozi w’umudugudu, nawe asobanura ko ifitwe na Gitifu w’akagari.

Umuyobozi w’akagari ka Bugari ntiyashoboye kuboneka ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa n’umuturage, kuko ngo yagejejwe mu bushinjacyaha, aho akekwaho ubufatanya cya mu gukoresha impapuro mpimbano.

Cyakora umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yasobanuye ko ibyo uwo munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ashinjwa gukora ubusanzwe bitabaho.

Yagize ati "Nta muntu urangiza urubanza adafite incarubanza ku rubanza rwaburanishijwe mu nkiko zizwi, niba yararangije urubanza rutabayeho yaba yarishe amategeko kandi inzego zamukurikirana."

Ngirinama David, umunyamabanga nshingawabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Ntyazo, avuga ko aya makuru baje kuyamenya byaramaze kuba, gusa ngo bategereje ko umuturage aza gutanga ikibazo ku murenge.

Yagize ati "Iki kibazo twarakimenye ariko tubajije Gitifu w’akagari arabihakana, dutegereza rero ko umuturage yaza gutanga ikirego ku murenge ntiyaza."

Kugeza uyu munsi nta n’umwe muri aba bashakanye wari wiyambaza urukiko ngo rumurenganure kuri iki cyemezo cyafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ANASTASE - 28/08/2016 saa 19:46

Ibi biragaragaza ko bariho batayi icyo gukora,baritiranya inshingano.Uyu mugenzi wacu akwiye kubazwa niba azi ibyo ashinzwb,basanga atabizi agahugurwa
Kanda hano umusubize

cyane - 27/08/2016 saa 14:52

Ayobewe icyo itegeko bivuze? Kandi wasanga yarize kaminuza!
Kanda hano umusubize

cyane - 27/08/2016 saa 14:51

Wa mugani bya bipindi bya Rucagu na Kaboneka ubanza bikwiye kugabanuka. Nk'uyu yatojwe iki koko? Gutekereza nka sekuruza!
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 23:02

Mwihangane Doregos
Kanda hano umusubize

Natacha - 27/08/2016 saa 14:20

Jye ndashima uyu Gitifu. Kuko umuyobozi ni ukemura ibibazo by'abaturage aho bagumane maze bazocane.
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 16:52

Ukoze agashya gitifu we!!!
Kanda hano umusubize

- 27/08/2016 saa 16:52

Ukoze agashya gitifu we!!!
Kanda hano umusubize

soso - 27/08/2016 saa 14:14

hello? ibyo bintu byarakozwe henshi no mumurenge wa masoro-rulindo gtf w'umurenge n'uwakagali ka shengampuli batanze inyandikompimbano kugira ngo bariganye isambu yanjye.muzahagere tubahe amakuru. murakoze.
Kanda hano umusubize

NYIRANKUNDWA Deliana - 26/08/2016 saa 20:43

Ibi uyu mu GTF yakoze ntabwo mbishyigikiye, kuko ahubwo ubu ni bwo bishobora kuzaba bibi ese nihagira utanga ikirego. Koko nta soni Umuntu uzi amategeko akora ikosa nk'iri koko? Ariko se ubundi amazina y'aba Bantu bo hejuru murabona koko ari yo yabo. Nawe se ngo MBORO Kante, undi ngo Thiago KURUTUBA, ntabwo ibi mbyemeye nk'Umuntu w'Umucyecuru mwisubireho!
Kanda hano umusubize

ema - 26/08/2016 saa 19:42

Nyumvira nawe kweri
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 17:41

Ibyo ni ukureba hafi, n'ubwo biruta kubana nabi. Ariko se nk'ubu hagize upfa muri bo, mu bazungura hakavamo ubyanga byagenda bite? Ese ubundi ubwo uwashaka kongera gushaka we hari icyo ubwo butane bwa Gitifu bwamara? Kuzinzika ntibikemura ibibazo bavandi. Umuti ni ukoroshya inzira gatanya icamo, naho amategeko yo ntagendera ku marangamutima.
Kanda hano umusubize

Thiago KURUTUBA - 26/08/2016 saa 15:37

Mutumenyere niba GTF hari impapuro yahimbye z'inkiko, aho ho zizamutambikana kabisa, ariko niba nta mpapuro mpimbano nta kibazo. N'izindi nzego z'ubuyobozi zijye zibikora gutya byagabanya imfu z'abicana barashakanye.
Kanda hano umusubize

MBORO KANTE - 26/08/2016 saa 15:32

Oya ibyo nta kibazo kirimo kuko na Njye natandukanye na Madame twari tumaranye imyaka 29 n'igice, ariko kugeza ubu nta gatanya mu mategeko twatse uretse gutanga Abagabo, hanyuma kandi n'Abana twarabagabanye ajyana batatu na Njye Njyana batatu. GTF humura nta kibazo kizabaho, kandi uzisobanure neza cyeretse niba warazanye impapuro z'impimbano wahimbiye inkiko ko zemeye gatanya, aho ho yaba ari amakosa.
Kanda hano umusubize

ISIBOYINTORE - 26/08/2016 saa 15:26

Kuba baratandukanye ni ibintu bisanzwe, ahubwo niba ubuyobozi bwabikoze kugira ngo bareka gukomeza gukimbirana ni byiza, kuko ni ukubarinda ko bakwicana. Ikibi ni uko baba bamaranye igihe gito hari uwashakaga kurira ku wundi ku byo atavunikiye nk'Abakobwa b'iki gihe basigaye bashaka Abagabo kubera bashaka ko bazagabana ibyo Abagabo bavunikiye. Nihagira utanga ikirego aho ho GTF azisobanura, ariko ndumva nta cyaha afite yakoze ibyo yagombaga gukora!
Kanda hano umusubize

Hirwa Gregoire - 27/08/2016 saa 07:28

Sinari nzi ko dufite abantu bazi gusoma no kwandika ariko batazi amategeko. Ngo gitifu watanze gatanya nta makosa yakoze??? Yakoze icyaha gihanwa n'amategeko mwa njiji mwe. Nta muntu n'umwe wemerewe gutanya abashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko usibye urukiko.
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 14:52

Ikibazo kirahari kuko bakiri kumwe imbere y'amategeko n'iyo baba batarabyaranye. Ibyo babyita ubujinga, kuko ingaruka zabaho zagorana. N'abandi bumve!
Kanda hano umusubize

cyane - 26/08/2016 saa 14:47

Butuyu.com
Kanda hano umusubize

Rushingwangerero - 26/08/2016 saa 13:38

Nta gitifu wakora ibyo!
Kanda hano umusubize

Rushingwangerero - 26/08/2016 saa 13:38

Nta gitifu wakora ibyo!
Kanda hano umusubize

Rushingwangerero - 26/08/2016 saa 13:38

Nta gitifu wakora ibyo!
Kanda hano umusubize

Rushingwangerero - 26/08/2016 saa 13:37

Nta gitifu wakora ibyo!
Kanda hano umusubize

timoteyo - 26/08/2016 saa 13:03

Niba mubatandukanyijwe ntawatanze ikirego nukuvugako babishakaga kuko uwo gitifu siwe wabibahatiye ahubwo ndumva gitifu yaba arengana arkose akabazo mutavuzeho muri iyo myaka yose ntabana bari bafitanye ? Arintabana bapfukiranye ntacyo byaba bitwaye
Kanda hano umusubize

timoteyo - 26/08/2016 saa 13:02

Niba mubatandukanyijwe ntawatanze ikirego nukuvugako babishakaga kuko uwo gitifu siwe wabibahatiye ahubwo ndumva gitifu yaba arengana arkose akabazo mutavuzeho muri iyo myaka yose ntabana bari bafitanye ? Arintabana bapfukiranye ntacyo byaba bitwaye
Kanda hano umusubize

Habimana Jean Paul - 27/08/2016 saa 18:53

Rushingwangerero mumenyeko abo mushinzwe gucyemurira ibibazo ari abahanga. Kuri iki kibazo yaba umugoren'umugabo bashobora kuguhinduka Uzi ngo wabagiriye neza kuko any time umugore n'umugabo barongera bakabana twebwe turabimenyereye. Nshingiye kubyo bavugaho Rushingwangerero ko yaba yarafasheho imyanzuro y'uko umwe yaba ari ukwe ntakibazo cyaba gihari kuko icyo yashakaga ni umutekano hagati yabo yirinda ko mu akagari ke haba impfu itunguranye. Niba hari aho yafashe umwanzuro mu inyandiko iyo ariyose yemeza ko abatandukanije muburyo bwemewe n'amategeko y'u Rwanda yazahamwa n'ibyo ashinzwa gukora atari imyanzuro yafashwe n'inkiko ngo nawe ayishyire mu ibikorwa..
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X