Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyanza: Gitifu yemeye amakosa yakozwe muri VUP asaba imbabazi abaturage

Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza, yasabye imbabazi abaturage mu ruhame by’umwihariko abakoze muri VUP ntibahembwe, avuga ko habayeho uburangare bwaturutse ku gutinda gusinya amasezerano mashya ya gahunda ya VUP.

Mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Paxpress’ cyabereye mu Murenge wa Cyabakamyi tariki ya 8 Nzeri 2016, bamwe mu baturage bavuze ko bakoze muri gahunda ya VUP ariko ntibahembwa.

JPEG - 127.4 kb
Gitifu Jean Marie Vianney Nkurikiyimana yemeye amakosa asaba imbabazi

Dushimimana Josee, avuga ko batangiye gukora umuyoboro w’amazi unyura mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge muri gahunda ya VUP muri Gicurasi 2016, bahembwa inshuro imwe gusa ntibongera guhembwa.

Yagize ati “Twatangiye tariki 23 z’ukwezi kwa gatanu, baduhemba mu kwezi kwa karindwi kugeza ubu ntibarongera kuduhemba. Ubu abana babuze ibikoresho byo kujyana ku ishuri, inzara itumereye nabi.”

Niyomukiza Bosco ati “Bandimo amafaranga arenga ibihumbi 50, iyo tubajije impamvu batatwishyura baravuga ngo tuguze muri SACCO tuzabungukire amafaranga 500 ku bihumbi 10 mu gihe cy’ukwezi. Twibaza impamvu ayo kutuguriza aboneka hakabura ayo kutwishyura, tugasanga batuguriza mu yo bakabaye baduhemba kugira ngo SACCO yunguke.”

Mukamudenge Mariya, na we ati “Ubundi nahingiraga amafaranga 700 ku munsi ngahingira abaturage nkabona icyo kugaburira abana, muri VUP nakoreraga 1200 ku munsi none baranyambuye ubu bandimo imibyizi igeze kuri 50. Ubwo baheruka kuduhemba na bwo badukase imibyizi ibiri ntituzi icyatumye badukata.”

Gitifu yasabye yemeye ikosa asaba imbabazi abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Jean Marie Vianney Nkurikiyumukiza, yemera ko habayeho uburangare, agasaba abaturage imbabazi.

JPEG - 178.9 kb
Abaturage bahamije bakoze ariko ntibahabwa ibyo bakoreye

Yagize ati “Habayeho kwibeshya ku gihe umushinga uzararangirira, bawuha iminsi mike, noneho habaho gutinda gusinya andi masezerano. Gutinda gusinya andi masezerano byatewe n’uburangare. Nsabye abaturage imbabazi. Icyo bavuze cy’imibyizi ibiri bafite ukuri na byo narabibonye. Twasinye andi masezerano, ubu urutonde rwarakozwe bitarenze ku wa kabiri w’icyumweru gitaha bazaba babonye amafaranga yabo.”

Yakomeje avuga ko ibyo abaturage bavuze by’uko iyo bagiye kwishyuza basabwa gusaba inguzanyo muri Sacco, ntacyo akiziho, dore ko amaze igihe gito yimuriwe muri uyu murenge. Gusa yizeza abaturage ko amakosa yabayeho mu gutinda kubahemba atazongera kubaho ukundi mu yindi mishinga ya VUP.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

edy - 11/09/2016 saa 20:22

Vraiment uri umuyobozi mwiza giti!Abaturage babayeho nabi ntabwo byaba ari byo.Dire c'est faire!!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 10/09/2016 saa 22:40

Gusaba imbabazi no umuco mwiza , bravo Gitifu byihutishe ako gafaranga kabagereho uwo munsi ntuzarenge.
Kanda hano umusubize

Bamenya - 10/09/2016 saa 18:20

Kugeza igihe bazongera kumuhindurira undi nawe akaza avuga iyo disikuru.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X