Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Bafite impungenge z’ibikwa ry’imibiri y’abazize jenoside yangiritse ikibitse mu biro by’akagari


Ibiro by’akagari ka Nyabugogo biracyabitse imibiri y’abazize Jenoside biciwe mu mirenge ya Kimisagara na Kigali yo mu karere ka Nyarugenge. Iyi mibiri ikibitse mu mashitingi ndetse ikaba yarangiritse. Bakaba basaba imiryango ibishinzwe nka Ibuka kubafasha gusukurwa no kubikwa neza nyuma igashyingurwa mu cyubahiro.

Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi w’Akagari ka Nyabugogo Ndahayo Jean Baptiste yavuze ko nubwo ari mushya muri ako kagari, yemera ko ari ikibazo kimaze umwaka kizwi, nyuma yaho iyo mibiri ibonekeye mu gace ka Nyabugogo ikazanwa kubikwa mu biro by’akagari.

JPEG - 36.3 kb
Ibiro by’akagari ka Nyabugogo bibitse imibiri y’abazize Jenoside

Abafite ababo bari bategereje ko hakomeza gushakwa indi mibiri y’abazize Jenoside biciwe hamwe n’abo mu mwaka wa 1994, maze bose bagashyingurwa hamwe.
Ati “Icyiza ni uko mwabaza gitifu w’umurenge kuko ari we ufite amakuru menshi afatika”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel, itangazamakuru ko na bo batishimiye ko iyo mibiri ibikwa mu buryo buteye impungenge, kuko iyo mibiri ibitse ahatarabugenewe, cyane ko iri mu mashashi n’ahantu hari ubukonje “Humidity.”

Ati “Nk’ubuyobozi tugiye gufatanya n’abarokotse, bo mu murenge wa Kigali, isukurwe, maze iyindi mibiri niboneka ijyanwe gushyingurwa ku rwibutso rwa Gisozi, mu rwego rwo guha ababo icyubahiro bakwiye naho ubundi natwe ntabwo twishimiye ko imibiri ikomeza gufatwa kuriya.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene, itangazamakuru ko icyo ari ikibazo komisiyo yamenye, kuva kikiba, ku buryo hari umukozi wabo bagishinze.

Akomeza agira ati “Ni byo icyo kibazo twarakimenye, kandi birumvikana ko ari ikibazo, rero turimo kugikurikirana ku buryo hari ikigiye gukorwa.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Lucie UTETIWABO - 10/11/2016 saa 21:25

Abacu baruhabaruha ibi bigaragara ko abasigaye cyangwa abatuvanye muri yamyobo ntacyo batumariye, ubwo ntakayabo karimo ugirango bazabakura aho. Amafranga bagakoresheje bashyingura abacu siyo birirwa bariha ba KIGURUBE KAMARADE nabandi nabandi. Noneho ngo bagiye kuyatagaguza ngo bashaka umwa Avocat ngo wokugirango umwami atashyingurwa aho yifuje .Ariko ibiri i Rwanda namayobera murabeshya ariko Imana izabakoreza aya mahano yose mwakuruye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X