Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Mu itangizwa ry’ igihembwe cy’ihinga; ubuyobozi bw’aka karere bwijeje abaturage kuzabona umusaruro uhagije

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buravuga ko bufite icyizere cy’uko abaturage bazabona umusaruro uhagije uturutse ku buhinzi.Ibi aka karere karabishingira ko abaturage bagejejweho imbuto n’ifumbire kugih, ibi umuyobozi w’aka karere yabivuze ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga Saison A 2017; Igihembwe cyatangirijwe mu murenge wa Nyamirambo.

Nubwo batageze 100% kuntego bari barihaye y’umusaruro uturutse ku buhinzi; ngo ntibanarumbije nkuko mu bindi bice byinshi by’igihugu byagiye bigenda mu gihembwe cy’ihinga gishize; ni akarere ka Nyarugenge kavuga ibi ngo kuko ubushize kageze kuri 98% by’umusaruro kari kiteze.

Mu gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2017 saison A ; aka karere kijeje abaturage ko bazabona umusaruro uhagije kuko baboneye imbuto n’ifumbire kugihe none bakaba banahinze kare, gusa ngo habayeho no guhindua kw’ibihe, abaturage barasabwa gutegura uburyo bwo kuhira imyaka.

Akarere ka Nyarugenge ni kamwe muri 3 tugize umujyi wa Kigali; Hari utahita yiyumvisha uburyo akarere nk’aka kabarizwa mu mujyi gashyira imbaraga mu buhinzi, nyamara ariko ngo hejuru ya 30 by’abatuye aka karere bashingira imibereho yabo ku buhinzi n’ubworozi, ari nayo mpamvu bagomba kubishyiramo imbaraga bikava kukwihaza gusa bikagera no ku guhaza abandi.

Ubuhinzi n’ubworozi ni igice gifashe ubuzima bwa benshi mu Rwanda, ariyo mpamvu ihungabana ryacyo rigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Igihembwe cy’ihinga gishize ibice byinshi by’igihugu cyane cyane intara y’Uburasirazuba byahuye n’amapfa akomeye yatumye benshi mu baturage batabona umusaruro, mu gihe imvura nayo yaguye nabi mu bindi bice imyaka igatembanwa n’isuri.

Muri aka karere ka Nyarugenge, ngo ntibyahabaye kuburyo abaturage baho bo hari byinshi bagezeho biturutse ku musaruro babonye; kuburyo ubu nabwo ngo bari guhinga bafite intego mu gihe akarere nako kabishyize mu mihigo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X