Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Ba gitifu b’imirenge ibiri batawe muri yombi kubera Girinka

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babiri, uwa Kibeho n’uwa Rusenge mu karere ka Nyaruguru bari mu maboko ya polisi kuva ku wa Gatanu w’icyumweru bashinjwa kunyereza amafaranga yo muri gahunda ya Girinka.

Umuyobozi w’aka karere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois avuga ko uwitwa Nsanzimana Celestin wari uyoboye umurenge wa Rusenge na Tuyisenge Henriette wa Kibeho, bakekwaho kunyereza amafaranga agurishwa inka yapfuye.

Yagize ati Ati” nibyo koko aba bayobozi bari mu maboko ya polise kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, bakurikiranweho kunyereza umutungo wa leta aho bamwe mu baturage bavuga ko babahaye amafaranga y’inka zabo bari barahawe muri gahunda ya Girinka zikaza gupfa. Aba bafashe aya mafaranga bayakoresha muri gahunda zabo aho kuyashyira aho yari agenewe”.

Aya mafaranga iyo amaze gukurishwamo izi nka ashirwa kuri Konti hanyuma akazagurwamo izindi zo gushumbusha abazipfushije.

Habitegeko Francois akomeza atangaza ko atari iki kibazo gusa aba bayobozi bakurikiranweho kuko hari n’ibindi byaha bakekwaho, bikiri gukorwaho iperereza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru kandi avuga ko gitifu umwe akekwaho kunyereza amafaranga ya Girinka mu mwaka wa 2011 naho undi mu mwaka wa 2013 gusa ngo iperereza rikaba rigikomeje.

Rugano

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rubangura - 27/07/2016 saa 12:49

Nibihangane,Habitegegeko azabafunguza ko Henritte yari inshuti ye,na Celestin akaba yari yaragiye mu kazi amuhaye Ruswa!
Kanda hano umusubize

ngorabahizi jean paul - 27/07/2016 saa 04:44

Habitegeko nagaragaze amakosa yabo bagitifu neza maze amategeko abahane bijyanye nibyo bakoze.. Nta soni kuri gitifu kurya amafaranga ya girinka uboshye udasobanukiwe intego z'ikinyagihumbi zirambye!!!!!
Kanda hano umusubize

Muhirwa Prosper - 28/07/2016 saa 07:08

nibyo koko abo bagitifu niyo mirenge bakorerwe dosiye ihamye maze bahabwe ibihano bibakwiye kuko nabaturage nabo nabantu.
Kanda hano umusubize

nzayisemga eric - 27/07/2016 saa 01:58

Noresi Afiteubukwe ryari
Kanda hano umusubize

nzayisemga eric - 27/07/2016 saa 01:57

Noresi Afiteubukwe ryari
Kanda hano umusubize

nzayisemga eric - 27/07/2016 saa 01:57

Noresi Afiteubukwe ryari
Kanda hano umusubize

nzayisemga eric - 27/07/2016 saa 01:57

Noresi Afiteubukwe ryari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X