Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’ibyumweru 5 u Rwanda ruraba urwa 1ku isi rutunze ibibuga bya Drone

Kuri uyu wa gatanu mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga hatangiye kubakwa bwa mbere ku isi ikibuga cy’indege zitagira uzitwara (drones) . Iki kibuga gifite inshingano zo gukora ubutabazi bw’ibanze ku baturage bakoze impanuka, bakeneye amaraso n’imiti mu buryo bwihuse.

Imirimo yo kubaka iki kibuga cy’indege zo mu bwoko bwa drones izamara ibyumweru bitanu. Akarere ka Muhanga kavuga ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ari yo ifite mu nshingano kubaka ikibuga.

Nzabonimpa Onesphore, Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo n’inyandiko mpamo z’ubutaka mu karere ka Muhanga, avuga ko imirimo yo kubaka iki kibuga yatangiye, ndetse bakaba bamaze kucyegereza ibikorwaremezo birimo amazi, n’amashanyarazi ndetse n’umuhanda uganayo ukaba uri hafi kurangira.

JPEG - 152.9 kb
Abaturage batangiye kubaka ikibuga kizagwaho indege za Drone bwa mbere mu Rwanda

Nzabonimpa, avuga ko hari igihe abaturage bahuraga n’impanuka zikomeye, ubutabazi bw’ibanze bugatinda kubageraho bamwe bakaba bashoboraga kuhatakariza ubuzima bitewe n’igihe bagerezwagaho imiti n’amaraso.

Yagize ati «Iki kibuga nta handi wagisanga haba mu Rwanda cyangwa se ku mugabane w’Afurika.»

Niyonzima Jean Pierre, wo mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, avuga ko kuba iki kibuga cy’indege kirimo kubakwa, bizafasha cyane cyane abarwayi bo mu mirenge y’icyaro itagira ibitaro n’imihanda myiza kubona ubutabazi bwihuse.

Ati:«Hari abarwayi twahitagamo kujyana mu bitaro by’i Ruli mu Karere ka Gakenke turizera ko iki kibazo kigiye kurangira.»

Akarere ka Muhanga katarateganya kubaka ibindi bibuga by’indege mu murenge wa Rongi, Mushishiro n’ikindi kizubakwa mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kadhafi - 13/08/2016 saa 22:04

Niba amereka atabifite ariyo izikora byonyine bikwiye kukwerekako arukwisumbukuruza. Ndakeko abanyarwanda mubyo dukeneye. Into sibyihutirwa . mugiye gufata inguzanyo. Abanyarwanda bansinangufi baruhe arbo bishura. Ubwo nunvise ahobiriguturuka ibyo kwishura mitieul kumuntu utari mugihugu. Ngomurabambere.!! Mukabyirakurukoma bangofero inzara ibarembeje! Imana izabibabaza
Kanda hano umusubize

kadhafi - 13/08/2016 saa 22:04

Niba amereka atabifite ariyo izikora byonyine bikwiye kukwerekako arukwisumbukuruza. Ndakeko abanyarwanda mubyo dukeneye. Into sibyihutirwa . mugiye gufata inguzanyo. Abanyarwanda bansinangufi baruhe arbo bishura. Ubwo nunvise ahobiriguturuka ibyo kwishura mitieul kumuntu utari mugihugu. Ngomurabambere.!! Mukabyirakurukoma bangofero inzara ibarembeje! Imana izabibabaza
Kanda hano umusubize

kamari - 13/08/2016 saa 13:57

Birababaje kwisumbukuruza gutyo ukagura indege nkiyo ihenze nikibuga cyayo gihenze hakiri nibitaro bitagerwaho ni mihanda bikaba ntana amberansi bigira (imodoka itwara abarwayi)
Kanda hano umusubize

Gany - 13/08/2016 saa 11:07

Ngo drones! ubu nicyo kintu dukeneye kurusha ibindi?buri karere gafite pharmacy ndetse n'ibitaro . Abazungu reka badushuke urebe ngo baradusenya .That is invisible hand.
Kanda hano umusubize

cyane - 13/08/2016 saa 06:37

Abazungu babi ni abirabura. Nonese Muhanga cg Minisiteri biyoborwa n'abazungu? Ntiduhora tubamagana ahubwo? Ese ubundi badushuka nta bwenge tugira? Tujye twemera ingaruka z'ibyo twakoze tureke kwitwaza abandi (abazungu, Imana, satani, abaturanyi, ...). Uzi ko hari ubwo wagira ngo igihugu cyose gituwe n'abana bato! Ubwo twazatera imbere gute duhugiye muri ayo bavandi?
Kanda hano umusubize

b - 13/08/2016 saa 16:46

IGITEKEREZO CYAWE NI CYIZA, ARIKO UMENYE KO IBYO UKORA BIBI SATANI ABA ABIFITE URUHARE, IBYIZA UKORA CYANGWA UGERAHO, IMANA IBA IBIFITEMO URUHARE. REKA KUBA UMUHAKANYI. NIBA WUMVA KO WIGIZE, URI MU NZIRA YO KURIMBUKA, KUKO KUBA URIHO UBIKESHA IMPANO Y'UBUZIMA IMANA YAGUHAYE.
Kanda hano umusubize

fkar - 12/08/2016 saa 21:34

Abazungu nihatari bazi icyo baje gukora kd reta nayo nitareba neza bazabashuka ko bazabahaho bihinduka nkimvura ntimurabamenyakoko ahaaaaaa
Kanda hano umusubize

Toto - 13/08/2016 saa 21:40

Fkar n'abandi nkawe barimo uwombonye utazi kwandika ambulance akayita amberanse!!!, mwibaza ko gouvernement igizwe n'injiji nkamwe? Ese muzi igiciro cya drone? Ahubwo se niba mutumva impamvu yo gukorana n'abazungu, icyo mwe mushoboye mwasimbuza ubwenge bwabo n'ikihe? Cyangwa mwafashwe n'ihahamuka ryo gutinya uruhu rutirabura ba sha!!! Mugane ADEPR ibigishe gusoma no kwandika, ibindi bizajya biza buhorobuhoro. Si non mwazabyara abazamu n'abayaya igihugu mukagisigira umugogoro wo kugoragoza impumyi.
Kanda hano umusubize

cyane - 12/08/2016 saa 21:17

Burya se hari amavuriro atageraho imodoka? Ahababaje cyane se ni i Muhanga ko ntumvise ahandi bizubakwa? Byari bisanzwe bigenda bite ubwo? Nemera ko hari ibyo ntasobanukirwa cg ntafitiye uburenganzira bwo kumenya, ariko nanga umuntu undagira!
Kanda hano umusubize

Ndabibona - 12/08/2016 saa 20:04

ahubwo se mu Rwanda tugira drone?
Kanda hano umusubize

Karama - 12/08/2016 saa 18:26

Abo baturage ese bahembwa ngahe? Ibi isi yose nta gihugu nakimwe kigeze kirabira uyu mushinga.Nibaze batugeragerezeho nyine kimwe naza GMO byose amen bipfa kuva gusa mu bazungu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X