Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’imyaka 5 akagari katagira Sedo ubu noneho na Gitifu wako yaburiwe irengero

Nyuma y’imyaka 5 abaturage b’akagari ka Murehe mu murenge wa Muyumbu batagira umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere, ubu noneho abaturage bari mu gihirahiro nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa amaze amezi atandatu ataboneka ku kazi.

Nyuma y’aho avugiweho imikorere idasobanutse Ngoga Joseph, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murehe mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi yisezereye none amezi atandatu arashize abaturage batabona ibyo bakeneye.

Nk’uko bakomeza babivuga ngo bari bamaze imyaka itanu badafite umukozi ushinzwe imibereho myiza none hiyongereyeho no kutagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

JPEG - 153.6 kb
Abaturage b’akagari ka Murehe bakomeje kuba mu gihirahiro

Rukundo Emmanuel wemeza ko byamugizeho ingaruka yagize ati “Mu kagari kacu twagize ikibazo badushyira mu byiciro by’ubudehe bitandukanye n’amakuru twatanze, twabuze gitifu ngo atugire inama y’icyo twakora. Hari n’ibindi bibazo byinshi bicyemurwa na gitifu w’Akagari umuntu akajya ku Murenge nyuma, kubera ko ntawe dufite rero usanga tuharenganira.”

Uwamahoro Brigitte nawe ati “Natoraguye umwana, gitifu watoroste yari yaranyemereye ko hari inkunga akagari kazampa none rwose ubu ndi mu gihirahiro kubera ko yagiye atayimpaye cyangwa ngo ambwire izindi nzira nanyuramo.

Baduhaye undi mu gitifu ukora no mu kandi kagari usanga rero twe atatwitaho ahubwo agakorera cyane mu kagari asanzwe akoreramo.”

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Muyumbu, Kubwimana Claude, ashimangira ko uwahoze ari gitifu w’Akagari ka Murehe yatorotse.

Yagize ati “Ibyo abaturage bavuga ko hashize amezi atandatu batagira gitifu ntabwo aribyo ahubwo hashize amezi abiri uwari gitifu w’Akagari ka Murehe atorotse, ntabwo twamenye uko yagiye naho yagiye gusa yari amaze igihe gito muri ako kazi ariko avugwaho imikorere idahwitse.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza guha abaturage serivisi, bafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntebe akajya no mu kagari ka Murehe.

Ati “Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa twajyanyeyo akora neza, akagari yakoragamo kasigayemo umukozi ushinzwe imibereho myiza. Twizera ko abaturage nta serivisi babuze.”

Kubwimana akomeza avuga ko mu gihe bagitegereje ko Akagari ka Murehe kabona undi mu gitifu bazarushaho kwegera abaturage no kureba niba koko batabona serivisi uko babyifuza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Buganwa - 4/08/2016 saa 17:00

Uyu mugabo njyewe ndamwumva ntabwo abandi barya ngo wowe wishyure.Buriya yumviseko barihafi kumutamuri yombi.Anyuraho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X