Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’uko imvura isa n’iyanze kugwa hari icyizere ko izagwa “ Twahirwa Antony”

Twahirwa Antony Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, arahumuriza abahinzi bamaze guhinga no gutera imyaka none izuba rikaba rikomeje kuva, kuko hari ikizere ko imvura izongera kugwa muri iyi minsi.

Umuyobozi wa serivisi y’iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Twahirwa Anthony, yabwiye itangazamakuru ko nyuma y’italiki ya 26 Ukwakira 2016, hari icyizere cy’imvura akurikije ibipimo by’ibicu bigaragara mu kirere.

JPEG - 159.9 kb
Abahinzi ntibakwiye gucika intege kuko imvura iracyariho

Yagize ati “Nyuma y’iyi micyo imvura izagwa ku kigero kiri hagati ya mm350 na 450 mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza, mu bice binyuranye by’igihugu.”

Avuga ko iyi mvura izaba iri mu rugero agendeye kuri ibi bipimo, kuko inyinshi iba iri hejuru y’igipimo cya mm450 naho inke ikaba ari iri hasi y’ibipimo bya mm 350.

Twahirwa avuga ko hari ibice bimwe na bimwe bizagwamo imvura nyinshi, ndetse bakaba barabisobanuriye inzego zibishinzwe kugira ngo basobanurire abaturage batuye mu bice by’amanegeka ko iyi mvura ishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza.

Ati “ Imvura nyinshi izagaragara mu bice by’Amajyaruguru ashyira uburengerazuba n’iby’Amajyepfo y’uburengerzuba hafi y’ishyamba rya Nyungwe, hazagwa imvura iri hejuru ya mm450.”

Twahirwa avuga ko nta cyo bibeshye batangaza ko imvura izagwa ari nke bigatuma abahinzi bahinga kare, kuko imvura nke yaguye muri aya mezi abiri ashize yari nke iri ku kigero cya mm120.

Imyaka yatewe ntiyapfa mu gihe imvura yagwa vuba

Ndabamenye Telesphore, umuyobozi ushinzwe kongera umusaruro w’ubuhinzi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, nawe arahumuriza abahinzi avuga ko n’ubwo imvura isa n’iyahagaze, bitavuze ko ibyahinzwe bipfuye, kuko iramutse iguye mu cyumweru gitaha, imyaka yahembuka.

Yagize ati “Abahinzi ntibakwiye guhangayika cyane kuko imvura imaze iminsi itagwa, n’ubundi igihe bahingiye byari ngombwa, abamaze gutera bikaba byaravuye mu butaka, ubwo imvura izagwa bizahembuka, kandi birashoboka ko yagwa vuba.”
Ndabamenye akomeza avuga ko abahinzi bari bahawe imbuto zihangana n’izuba akaba asanga rero imvura nigwa vuba imyaka izahembuka.

Ati “Ntibahinze mbere ahubwo bahingiye igihe, n’ubundi ukwezi kwa cyenda bahinzemo ni ko gutangirana n’igihembwe cy’umuhindo, nta kosa ryabayeho rero, haracyari kare ko abaturage biheba, ibi ni ibibazo by’imihandagurikire y’ibihe, nta wabigizemo uruhare.”

Ndabamenye agira inama abaturiye ibishanga gutangira kuvomera, hanyuma abahinga imusozi nabo bagakomeza kwihangana kandi akabahumuriza ababwira ko mu gihe imvura yagwa vuba nta kibazo cyabaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gasake - 24/10/2016 saa 10:22

Ariko tugomba kwisuzuma tukareba niba Imana yishimira ibikorwa vyacu kuko mu mitima y'abanyarwanda dufite agahinda gatewe no kuba caguwa yaraciwe. ESE twese tuzashobora kwambara mangasin cg imyenda idodesheje.Birahenze
Kanda hano umusubize

keza - 24/10/2016 saa 11:55

urumva icyo arikibazo wavuga mubantu!!! asyiiii agahinda abantu bafite nakacaguwa koko kuki mushakira ibibazo aho bitari ubuse imyenda itaraza abanyarwanda bambaraga iki??? tuzambara ibizaza ku isoko!!! ukenera kwambara aruko inda ihaze ibyo uvuga ntubizi
Kanda hano umusubize

daniel - 24/10/2016 saa 10:08

ntawabimenya bizwi n'Imana gusa
Kanda hano umusubize

jeanninne - 25/10/2016 saa 11:13

bizwinimana àriko natwetugombakubijyiramu ruhare
Kanda hano umusubize

jeanninne - 25/10/2016 saa 11:13

bizwinimana àriko natwetugombakubijyiramu ruhare
Kanda hano umusubize

jeanninne - 25/10/2016 saa 11:13

bizwinimana àriko natwetugombakubijyiramu ruhare
Kanda hano umusubize

Semana Alphonse - 24/10/2016 saa 07:34

Muraduhumurije Niba Mubibona Koko Imana Ibibafashemo
Kanda hano umusubize

murera - 23/10/2016 saa 22:23

Ntimutegereze ngo imvura izagwa kereka nyuma y'imyaka 3 kuko umuhanuzi Elias yarayihagaritse mu izina RYA Yesu Christo
Kanda hano umusubize

ndayishimiye jeancloude - 22/10/2016 saa 19:42

Rekatubitege amaso gusa imana idutabare
Kanda hano umusubize

Jeanne - 22/10/2016 saa 17:37

Nyagasani asingizwe kuko arasubiza jye nari namusabye imvura none ngo birahindutse! Huuu ahubwo banyarda dusingize Imana Kandi ari umubyeyi utangaje gusa ntitumenya kumubwira ibitugoye! Yezu uri muzima ndanyuzwe kandi nongeye kugushimira
Kanda hano umusubize

GATASHYA Daniel - 22/10/2016 saa 16:12

Aba ba Meteorologists bacu ntawabizera kuko bahora bavuga ibintu ntibibe.Jye mfite ubwoba ko natwe tugiye kumera nk'ibindi bihugu byinshi byabuze imvura hashize imyaka 2.Ibyo ni nka ibice bya Ethiopia,Somalia,Zimbabwe,Sudan,Kenya,Rwanda (Kayonza na Umutara) etc... Ibihugu bikomeye byangije ikirere kubera ibyotsi bohereza (pollution). INZARA ishobora gufata igice kinini cy'u Rwanda kubera imvura yabuze.Ubu tuvugana,abaturage bo mu bice byinshi by'u Rwanda barashonje kubera ko babuze imvura.LETA nitangire isabe imfashanyo nkuko n'ibindi bihugu byabigenje.
Kanda hano umusubize

jeanninne - 25/10/2016 saa 11:18

wap imana ntiyabyemera humurizagwa uwiteka aratureba
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X