Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma ya Robert Mugabe, Perezida wa Libera nawe yageze mu Rwanda

Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe imaze iminsi itanu itangiye, akaba abaye Perezida wa kabiri muri 20 bategerejwe kuri uyu wa Gatanu.

Ejo ku wa kane nibwo Perezida Robert Mugabe wa Zimbambwe yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho aje kwitabira inama y’Umuryango w’Afrika Yunze ubumwe iri kuba ku nshuro yayo ya 27 iri kubera I Kigali.

Ku kibuga cy’indege, Perezida Sirleaf yakiriwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Valentine Rugwabiza.

JPEG - 65.6 kb
Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
JPEG - 59.4 kb
Perezida Robert Mugabe ageze mu Rwanda ejo ku wa kane yakiriwe na Francis Gtare umuyobozi wa RDB
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

WEBARE EPA - 15/07/2016 saa 12:31

AFRICA iranze irananiranye.Uyu MUGABE afite Diplomes 8 za Universites (Degrees).Afata ubutegetsi muli 1980,yarakoze cyane abantu baramukunda.Ariko nyuma yabaye Dictator. Umugore atunze ubu,yamwambuye umugabo we w'umusirikare (colonel).Ubu MUGABE afite imyaka 94,agenda yitura hasi kubera gusaza.Ntabwo abakozi ba LETA bahembwa.Mugabe ahemba gusa abasirikare n'abapolisi.Ni ryali Afrika izatera imbere,mu gihe abayobozi bayo basazira ku butegetsi,bakica bagakiza,bagatonesha inshuti zabo gusa,bagasahura igihugu,bakumva ko ubutegetsi ali imbunda gusa?Izi nama za African Union ntacyo zimaze. Ni ugutanyaguza gusa amafranga ngo barakora inama.
Kanda hano umusubize

Gakire John - 15/07/2016 saa 15:45

Bagiye mugisirikare Se niba bashaka guhembwa
Kanda hano umusubize

jmusabirea@gmail.com - 16/07/2016 saa 12:45

Mubyo bazigaho mbona bakwiye kwiga kubayobozi bizirika kubutegetsi ihame rya demukarasi barebe uburyo rya kubahirizwa abategetsi ntibarindire ko hazavuga imbunda kugirango arekure ubutegetsi
Kanda hano umusubize

jmusabirea@gmail.com - 16/07/2016 saa 12:45

Mubyo bazigaho mbona bakwiye kwiga kubayobozi bizirika kubutegetsi ihame rya demukarasi barebe uburyo rya kubahirizwa abategetsi ntibarindire ko hazavuga imbunda kugirango arekure ubutegetsi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X