Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gucagagura insinga z’amashanyarazi, ngo barambiwe kubyarira kuri buji

Abaganga n’abakozi muri rusange b’Ikigo Nderabuzima cya Kabere gikorera mu murenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze barinubira gukoresha buji (bougie) mu gihe cyo gutabara ababyeyi baje kubyara nyuma y’aho insinga z’amashanyarazi zabakururiraga umuriro zicagaguriwe.

Bivugwa ko izi nsinga zo kurugomero rwa Mutobo zimaze igihe kingana n’ukwezi ziciwe ntizagize ingaruka ku kigo nderabuzima gusa kuko n’abaturage binubira kuba bamaze igihe cyose bari mu kizima.

Ikigo gishinzwe gukwiza ingufu EUCL ngo ni cyo cyaziciye giteganya kuzisimbura kuko n’ingufu zitwara ziteganya kongerwa.

Uwamariya Anathalie umukozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kabere ushinzwe imari
yagize ati “Urabona iyo umubyeyi aje kubyarira hano mu mwijima ni ibintu bitoroshye twifashisha buji, ubundi abarwaza bakitwaza udutara ku buryo no kubyaza usanga bidakorwa mu ibanga kuko hari ubwo umuganga aba yaraye izamu na mugenzi we yaba agiye gufasha abandi barwayi, ubwo bikaba ngombwa ko umurwaza agufasha buji.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi warabuze bituma batabasha kubika neza imiti imwe n’imwe kubera ko nta ‘frigo’ zigikora.

Yagize ati “Ubu tujya kubitsa imiti mu kigo nderabuzima cya Kimonyi, nta nkingo twabika hano, ibizamini ntibikorwa kubera ko isuzumiro imashini nta muriro n’ibindi bikenera umuriro nka za mudasobwa ubu twagarutse kuri gakondo dukoresha ikaramu n’urupapuro mu gutanga raporo n’icungamutungo ntirigikorwa binyuze mu ikoranabuhanga.”

Abaturage bo muri uyu murenge na bo bavuga ko basubiye inyuma mu iterambere, ubu ngo kogosha bakoresha imakasi, ntibakibasha kubona aho bashesha amafu y’igikoma n’ibindi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Musanze Ing. Nzamurambaho Marcel na we ashimangira ko ukwezi kugiye gushira nta muriro urangwa muri kariya gace ariko ngo bizakemuka.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yagize ati “Ruriya rugomero rwa Mutobo rwatangaga umuriro muri Kabere ni ukuvuga akagari ka Birira gusa, Transfo y’aho yari ifite ingufu nkeya , kuri ubu rero twaciye insinga kugira ngo tuzihuze n’imiyoboro ya EUCL.

Ni byo koko hari ingaruka zabonetse ariko kuri ubu ndizera ko nyuma y’icyumweru kimwe iki kibazo kiraba cyakemutse, ndasaba abaturage n’ikigo nderabuzima kwihangana.”

Uru ruganda rwatangaga umuriro muri Birira gusa rwatangaga ingufu zingana na KW 200.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kwizera - 29/10/2016 saa 11:39

Ariko turacyafite ikibazo gikomeye mu Rwanda, Murazinduka mugakuraho ibintu kandi ntabibisimbura murazana, uwaciye izo nsinga yari ayobewe ko zigera Ku kigo nderabuzima?????? Mujye mubanza mutekereze. Kdi mwibuke ko muyobora abantu bafite ubwenge!!!!!!
Kanda hano umusubize

kwizera - 29/10/2016 saa 11:37

Ariko turacyafite ikibazo gikomeye mu Rwanda, Murazinduka mugakuraho ibintu kandi ntabibisimbura murazana, uwaciye izo nsinga yari ayobewe ko zigera Ku kigo nderabuzima?????? Mujye mubanza mutekereze. Kdi mwibuke ko muyobora abantu bafite ubwenge!!!!!!
Kanda hano umusubize

Bugingo - 28/10/2016 saa 19:41

Amakuru nkaya ku gihugu kigereranywa na Singapor mu iterambere atera umuntu wese uyasomye kwibaza byinshi! Gusa ibyiza ni uko yanditse mu kinyarwanda abanyamahanga bakaba batacyumva kuko babibashije ubutaha bakora raporo itandukanye n'izo basanzwe bakora! Ariko se ko baba baje bakakiriwa i kigali muri iyi miturirwa iby'i Musanze yabimenya ate kandi ko n'uwahagera yahagera ku manywa atamenya ibiba nijoro!
Kanda hano umusubize

Bugingo - 28/10/2016 saa 19:40

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X