Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo guhomba miliyali 200,RSSB ikomeje gushora leta mu gihombo

Abadepite bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imicungire y’imari n’ibigo bya Leta (PAC) banenze Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB), cyashoye miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda mu kigo Akagera Game Rodge kandi bazi neza ko hari igihombo cya miliyoni zisaga 200 icyo kigo cyahombye.

Abadepite basabye abayobozi ba RSSB ibindi bisobanuro ku kibazo cy’inzu zubatswe mu karere ka Gasabo ahitwa i Batsinda, ariko bamwe mu bakiliya bakaba nta faranga na rimwe barageza kuri konti yo kwishyura, hari kandi izindi nzu RSSB yubatse mu karere ka Nyagatare, ariko zibura abazijyamo.

JPEG - 125.9 kb
Gatera Jonathan Umuyobozi mukuru wa RSSB

PAC yagarutse no ku bindi bibazo biri muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, nko kuba RSSB yarashoye imari mu kubaka inzu ndende zikabura abazikoreramo aho ziri hirya no hino mu gihugu, umwenda w’igihe kirekire Umujyi wa Kigali ufitiye icyo kigo ungana na miliyoni 437 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba agiye kumara imyaka 13 nta nyungu atangwaho n’ibindi.

Umuyobozi wa RSSB, Gatera Jonathan, yasubije ko izo nzu bazubatse bagamije gushora no kubona urwunguko, kandi amara impungenge abadepite bavuga ko ari zihenze kandi zubatswe mu kajagari.

Gatera avuga ko n’abanyamuryango batekerejweho ku buryo bazubakirwa inzu ziciriritse.

RSSB yabajijwe aho amafaranga miliyoni 147 iberewemo na Minisiteri y’Ubuzima n’andi agera kuri miliyari 6,4 ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ageze yishyurwa muri iki kigo gikoresha amafaranga y’ubwizigame bw’Abanyarwanda.

Ikindi cyagarutsweho ni inyubako RSSB yagiye yubaka mu ntara zitandukanye nyamara nta nyigo ihamye yakozwe mbere, bigatuma zibura abantu bahagije bo kuzikoreramo dore ko inyishi zitanakorerwamo ku kigero cya 50%.

Umuyobozi mukuru wa RSSB yasobanuye ko icyo kibazo bakivuganye na sosiyete ishinzwe gucunga imitungo ya RSSB, yiyemeje gushaka abazikoreramo muri uyu mwaka ku kigero cya 70% mu Ntara na 90% mu mujyi wa Kigali bitaba ibyo hakaba hari amafaranga iyo sosiyete izajya yishyura RSSB.

Yongeyeho ko ayo mafaranga yose ari kugaruzwa ndetse nko ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali ngo bafashe umwanzuro w’uko nta kindi gikorwa bazongera gukorana batarishyura uwo mwenda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kim - 1/10/2016 saa 08:38

leta ifite abajura benshi muribuka abayobozi ba yoboye onatracom miliyari bahombeje hari numwe wigeze ahanwa? nyamara ngo bagiye kongera kuyiha andi frw ? arapfa iki? leta niyubake imihanda amashuri nibitaro ireke korora abo bajura.
Kanda hano umusubize

kim - 1/10/2016 saa 08:37

leta ifite abajura benshi muribuka abayobozi ba yoboye onatracom miliyari bahombeje hari numwe wigeze ahanwa? nyamara ngo bagiye kongera kuyiha andi frw ? arapfa iki? leta niyubake imihanda amashuri nibitaro ireke korora abo bajura.
Kanda hano umusubize

umuturage - 1/10/2016 saa 04:57

dukeneye RSSBcg csr bitari ibya leta kuko nayo ubwayo isesagura bikabije
Kanda hano umusubize

patyzo - 30/09/2016 saa 22:58

Rssb niho ibisambo byabonye bisahurira umutungo wa rubanda. ESE amwe kantengwa yangereje ageze agarurwa mu isanduku ya leta? birababaje kubona mu Rwanda hari umubare munini waba chomeur tukaba dufite abantu nkaba mu kazi njye nibaza uburyo baba barakabonyr ikindi amategeko ya Rssb ajyanye no gutanga amafaranga ya pension ngo basigaye bayatanga Ku my aka 60. ubwose nyiri ukwiteganyiriza aramutse avuye mu kazi mbere y iyo myaka muba mwunva abayeho gute ? Guys! you need to be serious and don' t joke with our money
Kanda hano umusubize

juju - 30/09/2016 saa 04:22

Arikose amazu siyo nabonye mufotora ngo niterambere?
Kanda hano umusubize

Berwa Esperance - 30/09/2016 saa 03:56

Mbere na mbere ndibaza nti :Ese RSSB ikorana n'abifite gusa?Igakorera mu migi gusa? Birambabazabkubona ibikorwa byayo byose biri ku rwego ruhanitse gusa nkibaza niba abanyamigabane ari abifite gusa? Urugero:Ni gute hubakwa inyubako zihenze gusa kandi MU migi ntibazirikane ko no mu cyaro abantu bakeneye gutura? Hanyuma se da,ko na mwalimu abitsa buriya RSSSB imugenera iki ikurikije ubushobozi bwe? Njye mbona ariya mafranga birirwa bubakisha iriya miturirwa itagira gikodesha bakagombye kuyubakamo inzu ziciriritse zo Ku rwego rwo hasi ku buryo buri wese yakwibonamo. Ndahamya ko ariya mafranga akoreshejwe atyo haboneka abakiriya benshi kandi bishimiye igikorwa ago kubaka imiturirwa y'imitako gusa.PAC nivuganire abalimu nabo bubakirwe amacumbi Ku rwego rwabo kandi nabo bishyura MU gihe kirekire.Mu cyaro naho hari abagenerwa bikorwa kandi babikeneye. Ayo mafranga ni ayacu twese nibayatugezeho. Mbabazwa no kumva ko n'ayo bashoye atagaruka.Nkibaza nti:Ese RSSB ibyo ikora ntibigira gikurikirana? Ngo aha bahombye,hariya banze kwishyura.Ntibyumvikana na gato. PAC nikorere ubuvugizi abanyamuryango ba RSSB bo ku rwego rwo hasi bagezweho ibikorwa bibafitiye akamaro.
Kanda hano umusubize

- 30/09/2016 saa 00:37

Ariko se abo badepite banenze kuki batanenze kare ngo bayibuze gushora izo miliyari bakarindira icyi gihe cyose??kureba ibintu bikorwa nabi bagaceceka,bakanenga amazi yarenze inkombe ni danger.bazashyireho na commission ya counselors mu badepite,abajyanama bage b anticipatinga aho babona bitagenfa
Kanda hano umusubize

fidele - 29/09/2016 saa 17:16

njyewe numva abakozi batanga mo amafranga bakagombye gusubizwa utwabo maze hakabanza kunozwa imicungire yayo mafranga kko si Leta ihomba gusa nabo bigomwa ayo mafranga bakayakoresheje ibindi, ikindi kd kurwazarwaza abantu bahombya ibya rubanda bimaze kurambirana, ese ko ntawe uribeshya cg ngo akose yongeramo ahubwo bose bakosa bakuramo ayabo? President natabare adukize abo bajura naho gucunga nabi byo ntabwo njya nemeranywa nabyo ahubwo bariba ntibakurikiranwe, bafatirwe ingamba kuko birakabije rwose
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/09/2016 saa 14:00

Nubwo RSSB bayinenga mbere nicyo kigo cya leta cyari gihagaze neza.Ikibazo nuko bubaka naho amazu atazagira akamaro suko batabibona ahubwo ni nyungu kuwuyasohora nuwo aha isoko ryubwubatsi.None reba irikwima abakozi pasiyo yabo ivugako hari za minisiteri zitabatangiye ibirarane mubisabe ariko muhembe umukozi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X