Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo konesha ibijumba,umushumba yatemaguye umurinzi Imana ikinga akaboko

Museminari Innocent umwe mu barinzi 2 ba Kankindi Jose yatemaguwe n’umushumba witwa Ngiruwonsanga ubwo yari amufashe ari konesha imigozi y’ibijumba bya Kankindi maze aramutemagura habura gato ngo uyu murinzi ashiremo umwuka.

Ibi byabereye mu kagari ka Rugerero mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu mu masaha y’igicuku cy’ijoro ryakeye.

Uyu mushumba akaba yaraguwe gitumo n’abashumba babiri ba Kankindi maze atemagura atababariye Museminari Innocent amusigira ibikomere bikomeye, kuri ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Maniriho Gerard, umwe mu bamukijije, avuga ko yajyanwe kwa muganga yavuye amaraso cyane ku buryo yari agiye kuvamo umwuka, ndetse ngo nta kizere bafite cy’uko ataza gupfa ariko kubw’amahirwe Imana ikinga akaboko abasha kugezwa ku bitaro ubu aravurwa nta kibazo.

Ati “Twahageze dusanga Ngiruwonsanga ashaka kubatemagura bose kuko yashakaga gukomeza kuragira mu murima w’ibijumba,abarinzi bamubujije abonye bagiye kumufata arabadukira arabatemagura,ubwo rero batabaje natwe tuhageze turatabara wabonaga ashaka kubarangiza bose.’’

Undi mu batabaye yagize ati”Iki kibazo cy’abashumba bitwaza imihoro bakadukira imyaka y’abaturage bakaragiramo kirabangamye kuko si ubwa mbere,imihoro baba bayijyanye he? Kuki bataragirira mu biraro kandi harashyizweho amategeko yo kuragirira mu biraro bakahirira amatungo yacu.”

Yakomeje yitotomba ati” Birarambiranye rwose bafite amafaranga menshi bashake imirima bahinge ubwatsi aho kuza kuragira muri duke twacu bagashaka no gutwara ubuzima bw’abantu turifuza ko inzego z’umutekano zadufasha.”

Umushumba D’Amour Ngiruwonsanga yahise ashyikirizwa polisi yo mu murenge wa Rugerero agifite umuhoro yakoresheje. Yanze kugira icyo avugana n’itangazamakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rugerero, Umuhoza Eustache yemeza amakuru y’uko habayeho konesha imigozi y’ibijumba nuko umushumba agatemagura umurinzi.

Ati:” Umushumba watemye umurinzi yari yaravuye Iwawa n’uwo barwanye yari adashobotse, bashyamiranye gusa twamufashe ubu arafunzwe kuri polisi ya Rugerero.”

Gitifu avuga ko amabwiriza avuga ko iyo umushumba afashwe aragira ku gasozi ahanishwa ibihumbi 10 kuri buri nka akanishyura ibyangijwe byose.

Ati:”Zari inka z’abantu batatu gusa abandi abashumba babiri ntabwo bagaragaye mu rugomo ba shebuja b’umushumba nibo baza kwishyura ibyangijwe.

Uyu muyobozi yongeyeho ko urugomo nk’uru rwaherukaga muri Gicurasi, kandi ko muri ako gace haba abashumba bagira urugomo n’akavuyo. Gusa ubuyobozi ngo buhora bubigisha kandi ubwo byubuye ngo bugiye gukaza ingamba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 5/08/2016 saa 22:01

Niyihangane.uwushobotsese.numushumba.ntibyoroshye.imana.imukize.rwose
Kanda hano umusubize

- 5/08/2016 saa 22:01

Niyihangane.uwushobotsese.numushumba.ntibyoroshye.imana.imukize.rwose
Kanda hano umusubize

KAKI - 5/08/2016 saa 16:14

KANDI UBU IYABA ARI INKA BATEMYE KIBA NA ZA MINISETI ZAHAGURUTSE NONE IMYAKA YO NTINKAHO NTACYO BIVUZE NDETSE NUWARI UBIRINZE, AHA IBI NIBYO BITUMA UBUMWE N'UBWIYUNGE BITIHUTA KUGERWAHO.
Kanda hano umusubize

byagatonda - 5/08/2016 saa 12:03

turasaba inzego zikuriye Gitifu wu murenge wa hano habereye uru rugomo .ko zamukoraho igenzura.kuko iki kibazo kiramenyerewe hano.nyamara iyo abaturage bakimubwiye abasubizanya ubugome avugako niba batagira inka ntibakabuze aborozi kwiragirira.mbese kuri we umuhinzi si umuntu.mbese mubonamo imyumvire nka yayindi ??????????.mudufashe.
Kanda hano umusubize

edimond - 5/08/2016 saa 11:34

UWO MUYOBOZI ARASOBANUTSE RWOSE!Kuko uwatemaguwe yahohoteye umushumba wari wiragiriye mumurima we!Kandi mwibukeko guhinga ibijumba bitemewe,kandi n'ubwo byakwemerwa mumenye ko kurya bihanwa n'amategeko!So mwumva hari ukundi byagenda usibye gutema abadashobotse nk'abo?!!Hahahaha,giti!Wakoze kuvuga neza nk'umuyobozi ushinzwe gukiranura abaturage no kubayobora mumurongo mwiza!
Kanda hano umusubize

Nyamuneka - 5/08/2016 saa 08:39

Iyi nkuru iteye akababaro. Ibyabaye byabaye, ariko icyo dukwiye kureba ni ibyakurikiyeho ndetse n'uko ubuyobozi bwitwaye muri icyo kibazo. Iyo bavuga kwihangira imirimo, ubuyobozi bugomba gufasha abantu mu mu mutekano w'ibyabo. Umuhinzi yihangiye imirimo, atanga amafaranga arahingisha arafumbiza agura imbuto. Ni gute bamwoneshereza gutyo gusa. Uyu mushumba usohora inka nijoro akajya kuziragirisha umuhoro, njye icyaha kinini nagishyira kui ba shebuja. Bo babona asohoye izo nka nijoro batazi aho azijyanye? Bajyiye korora se bazi ko bafite he inzuri? Muri gereza hakwiye kuba harimo n'abo bakire bene amaka nibo ba nyirabayazana. Muyobozi uvuga ngo uwatemwe ntashobotse, abakora uburinzi ku byabo nibo badashobotse?
Kanda hano umusubize

fericien ntahomvukiye - 4/08/2016 saa 17:22

yooo pore inzego zishinzwe Umutekano nizibe Hafi
Kanda hano umusubize

Bukindi - 4/08/2016 saa 16:57

Iyi mihoro buriya wabona nayo ari Kabuga uyigura tubirebe neza.
Kanda hano umusubize

mizero - 5/08/2016 saa 12:05

Ariko nawe uri ikigoryi rwose ! Mwiyinkuru wigeze wumva bavugamo kabuga cg bavugako inka zari izakabuga ? Ahubwo nange uko byumva ndumva bariya banyirinka bakurikiranwa kuko ntibyumvikana ukuntu umushumba asohora inka nijoro kandi nuriya gitifu wavuzengo umuzamu nawe ntiyari ashobotse wabona bamuhaye rushwa ( arega nubundi ntagitekerezo cyabagore ) kuko barahubuka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X