Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kwica nyirarume amurishije imbwa 120, Perezida Kim Jong-un yishe abayobozi bakuru abarashishije ibisasu bihanura indege zikaze z’intambara

Perezida Kim Jong-un, umuyobozi wiyita uw’Ikirenga w’igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru ukunze kurangwa n’ibikorwa by’ubugome no kutababarira, yakoze ikindi gikorwa kigaragaza ubushinyaguzi n’ubugome, iki kikaba kije nyuma y’ibindi bikorwa byinshi by’ubugome yakoze birimo n’igihano yahaye nyirarume cyo kumwica akoresheje kumuha imbwa 120 zikamurya mu ruhame kugeza zimumaze.

Kim Jong-un usanzwe uzwiho kutagira imikino mu miyoborere ye, yategetse ko abayobozi babiri bakuru mu gihugu cye bicwa hakoreshejwe ibitwaro bya rutura bisanzwe bikoreshwa mu kurasa indege z’intambara, akaba yategetse ko bicwa muri ubu buryo kugirango hatagira agace na kamwe k’umubiri wabo kagaragara nyuma yo kwicwa.

JPEG - 29.6 kb
Kim Jong Un akunzwe kuvugwaho ubugome bw’indengakamere

Ri Yong Jin, umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Uburezi muri Koreya ya ruguru, yakatiwe na Perezida Kim Jong-un igihano cy’urupfu azira gusa kuba yarasinziriye mu nama yari iyobowe n’uyu mukuru w’igihugu utegekesha igitugu nawe ubwe yiyemerera.

Undi ni Hwang Min wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri Koreya ya ruguru, uyu we akaba yarakatiwe urwo gupfa azira kuba yarashyizeho uburyo bwo kongera umusaruro mu buhinzi, ubutegetsi bwa Kim bukaza kubifata nko gupfobya imiyoborere na politiki y’ubuhinzi isanzwe iriho muri iki gihugu.

Mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Pyongyang, niho aba bombi barasiwe hakoreshejwe imbunda za rutura zikoreshwa mu guhanura indege cyangwa guhagarika ibindi bitero bikorwa hakoreshejwe indege za gisirikare.

N’ubwo akenshi bidatangazwa kubera ubwoba, hari ibikorwa byinshi by’ubugome bikorwa muri Koreya ya ruguru ariko bimwe bikorwa ku mugaragaro. Jang Song Thaek wari nyirarume wa Perezida Kim, yishwe hakoreshejwe imbwa zamuriye mu ruhame rubanda bareba, azira kwigwizaho imitungo. Hyun Yong Chol wari Minisitiri w’Ingabo nawe yishwe umwaka ushize azira gushaka kugambanira Perezida Kim, kandi uyu nawe yarashwe hakoreshejwe igitwaro cya rutura.

Mu kwezi k’Ugushingo 2015, abagabo bo muri Koreya ya ruguru bategetswe ko bose bagomba kwiyogoshesha nka Perezida Kim Jong-Un naho abagore bose bakiyogoshesha nk’umugore wa Perezida witwa Ri Sol-ju. Ibi byahise byubahirizwa bwangu ngo hatagira uwicwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ARURU - 25/09/2016 saa 09:21

Abanyagitugu nk,abo bigomeka igisirikare kirihe kweri? Kwica abantu urwagashinyaguro kweri!
Kanda hano umusubize

- 25/09/2016 saa 08:43

Ntamwicanyi uzagira amahoro,biratinda ariko nawe bikazamugeraho!
Kanda hano umusubize

Gabiro Dannis - 3/09/2016 saa 11:24

Ariko mwebwe mujye mureka kuvangavanga burya abaswa basa n'abasazi ubwo wasanga mu mutwe no mu mutima wanyu halimo ibizimu bikaze mukitwaza Imana ubwo mwe MWiha kuvugira Imana ko mbona arimwe muzarimbuka mufite ishyali kuko mutashobora kuyobora menya ko waba umukire cyangwa umukene uwo uri we wese,uzanyura imbere y'Imana mu rubanza okey?ubwo rero ntabwo ali bamwe gusa ahubwo ni twese.
Kanda hano umusubize

basile - 1/09/2016 saa 10:26

urumugome wamugabo we sha uzapfa wumve ibyurimo gukora ntamahoro bizaguhsha
Kanda hano umusubize

tayari - 31/08/2016 saa 20:55

Imana imubabarire pe!ni umushinyaguzi.ariko uwicisha inkota nawe azayicishwa.arabikora Imana ikamwihorera akibwira ko Ihwanye nawe rwose......
Kanda hano umusubize

cyane - 31/08/2016 saa 14:40

Harya uyu na we yashyizweho n'imana y'i Rwanda ra? Can any sheeple please help me understand how God harbors such dictators?
Kanda hano umusubize

SABASAJYA COSMA - 1/09/2016 saa 09:40

Ndasubiza wowe witwa CYANE.Abanyamadini bumva nabi Abaroma igice cya 13.Nibyo koko imana ireka abayobozi bagategeka kugirango tugire order mu isi.Kuko iyo nta muntu uyobora,haba akaduruvayo nkuko tubisoma muli Abacamanza 17:6.Ariko ntabwo ali imana ariyo ishyiraho abayobozi.Ndaguha impamvu nyinshi.Nkuko nawe ubizi,imana yanga abantu bicana.Abantu benshi bafata ubutegetsi babanje kumena amaraso menshi y'inzirakarengane.Ingero ni nyishi cyane (Idi Amin,Mobutu,Museveni,Nkurunziza,Habyarimana,Kayibanda,Kadafi,etc...).Abanyamadini babeshya ko ali imana ariyo ishyiraho abayobozi kubera ko nabo baba bishakira umugati,guhakwa n'ibyubahiro.Dore gihamya simusiga zerekana ko imana idakunda abayobozi b'iyi si.Ku munsi w'imperuka,bose izabambura ubutegetsi (Daniel 2:44).Hanyuma ibice (to kill),ibagaburire ibisiga (birds).Byisomere muli Zaburi 110:5;Ibyahishuwe 19:17,18.YESU yavuze ko SATANI ariwe MUYOBOZI mukuru w'iyi si (Yohana 12:31).Aba ba KIM JONG n'abandi,baba ali abafasha ba SATANI.Ntabwo ali imana ibashyiraho.Bakora ibyo Satani abategeka (kwicana,kurwana.gusahura igihugu,gutonesha family zabo,politics,etc...).Reba ibirimo kubera muli GABON.Nta wundi ubiyobora uretse SATANI,akoresheje abanyapolitike.Niyo mpamvu YESU yasabye Abakristu nyakuri kutajya muli politics no mu ntambara z'isi (Yohana 17:16;Matayo 26:52).
Kanda hano umusubize

leon - 31/08/2016 saa 14:19

Njye aba ba présidents ndabemera cyane! Korea ya ruguru na Rusia biyobowe neza kabisa. Ubundi abaturage bose bagomba kumvira président wabo kandi nawe ntavugirwemo.
Kanda hano umusubize

kwizera - 31/08/2016 saa 12:55

Ntagitangaza kirimo kuko inyundo ishora kwica urushishi ! !!!!
Kanda hano umusubize

KARAYIGA Wellars - 31/08/2016 saa 11:56

Bene aba ba Dictators bashobora guteza intambara ya 3 y'isi.They are irresponsible.Uyu Kim Jong na Putin ni Intagondwa.Bapinga cyane Amerika n'Uburayi.Ikindi giteye ubwoba cyane,nuko North Korea yamaze kubona Atomic Bombs,long range Missiles na Submarines.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000.Zishobora gusenya isi inshuro nyinshi.Ukeka ko imana yacu izemera ko abantu basenya isi yiremeye?NTIBISHOBOKA. Igitabo imana yiyandikishirije,kitwereka the FUTURE of Mankind (Iherezo ry'ibi bintu). Mu gihe gito,imana izamenagura ubutegetsi bw'abantu ku isi (Daniel 2:44).Hanyuma ubutegetsi bw'isi yose ibuhe umuhungu wayo,YESU KRISTU (Ibyahishuwe 11:15).Izabanza itwike intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice kandi n'abazikoresha bose (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Hazarokoka abantu bake bakora ibyo imana ishaka,bativanga mu byisi (Yohana 17:16;Imigani 2:21,22).Jya wima amatwi abanyamadini bigisha ko imana itajya yica abantu.Baba banga kugutera ubwoba ngo ukomeze ubihere ICYACUMI.Soma icyo imana izakorera abantu bibera gusa mu byisi ku munsi wa nyuma (Yeremiya 25:33). Burya ARMAGEDDON ivugwa muli BIBLE.Bisobanure HAR-MEGUIDDO mu giheburayo.Ishushanya ukuntu imana izatwika abantu babi bose ku munsi wa nyuma wegereje.Hinduka we kwizera abisi n'ubutunzi kuko byose bizatwikwa.Soma Zaburi 146:3,4.Iga Bible uhinduke kugirango ubone ibintu uko imana ibivuga.And not Humans'way.Ntabwo ukeneye kuzuka no kubaho iteka?Soma Yohana 6:40.Cyangwa ushaka gukomeza kwibera mu byisi gusa hanyuma ukazipfira nta kuzuka?Be wise my friend.God never lies (Titus 1:2).Ibintu bizahinduka isi ibe Paradizo (2 Peter 3:13).
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin Nkurunziza - 31/08/2016 saa 11:28

jehova Mana Tabara Abaturage,ba Korea, Yaruguru. Ubakizeurimwicanyi Wamabinga
Kanda hano umusubize

Makanzu Benjamin Nkurunziza - 31/08/2016 saa 11:21

Ubukoko,habuze'abasirikare Biyemezabakamukuraho Nimutamwicahakirikare Azabamarirakwicumu.Mr:kimy Jong In.Warensekwica Abantu,nkugire Inamanutabireka Uzapfa Nka Benito-musolini.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X