Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Octavie Ngenzi na Tito Barahira basabiwe igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Paris mu Bufaransa rwasabiye ababurugumesitiri (bourgmestre) babiri Octavie Ngenzi na Tito Barahira igihano cya burundu kubera uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari komine (Commune) Kabarondo mu ntara y’I Burasirazuba.

Ni mu rubanza rwari rumaze amezi abiri aho umunyamategeko Philippe Courroye yasabiye Octavie Ngenzi w’imyaka 58 na Tito Barahira w’imyaka 65, igifungo cya burundu nyuma yo kubahamya ko aribo nyirabayazana wa jenoside yakorewe abatutsi bo muri Komini ya Kabarondo.

JPEG - 45.9 kb
Tito Barahirwa, na Octavien Ngenzi basabiwe igifungo cya burundu

Aba bagabo uko ari babiri barinze bagera ku musozo w’urubanza bataremera ibyaha bashinjwa. Ubushinjacyaha buvuga ko Ngenzi ntacyo yakoze ngo ahagarike ubwicanyi ndetso ko Barahira we yashishikarije abahutu kwica abatutsi.
Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.

Jean Pierre TUYISENGE

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X