Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Padiri Nahimana Thomas mu myiteguro yo kuza guhangana na Perezida Kagame. Ese arabasha kubigeraho ?

Padiri Nahimana Thomas ari kuzenguruka hirya no hino mu mahanga asaba inkunga avuga ko ari kwitegura kuza kwiyamamaza mu Rwanda. Akaba ahamya ko mbere y’uko umwaka urangira araba ari mu Rwanda. Iyi ikaba ari inshuro ya gatatu atangaje ko agiye kuza mu gihugu kwiyamamaza. Inshuro 2 zabanjirije iyi ntiyabonetse. Ese kuri iyi nshuro bwo araboneka ?

Mu gihe Abanyarwanda biteguye kuzatora uzabahagarira muri 2017, Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda , Padiri Thomas Nahimana amaze kwiyemeza ko azahangana na Perezida Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu atahiwe.

JPEG - 30.8 kb
Padiri Nahimana Thomas ese azagera ku ntsinzi yifuza?

Nahimana aravuga ko agiye gufatanya n’abaharanira ko impinduka nziza n’ uburenganzira nyabwo byagerwaho mu Rwanda.

N’ubwo agiye kuza mu gihugu aracyafite ingorane zikomeye zirimo :
Kumenya niba koko afite abo bazafatanya imbere mu gihugu, Kumenya niba yifitemo icyizere ku mutekano we n’abo bazafatanya , Ese asanga imiterere y’amategeko n’imyifatire y’ubutegetsi muri iki gihe, bitazagira inzitizi kuri we na bagenzi be ? , Ese afite amikoro yo gukora ibikorwa bya politiki birimo no gutegura amatora

Ese Padiri Thomas Nahimana yaba yizeye imbaraga za bagenzi be bo muri opozisiyo

Padiri Thomas Nahimana, arashimangira ko nta mpamvu izamubuza, we na bagenzi be kujya mu Rwanda bitarenze Ugushyingo 2016. Avuga ko inzira y’amahoro, ukwishyira ukizana na demokarasi, biharanirwa, bikanasaba ubwitange budasanzwe. Iyo nzira, ngo nta Munyarwanda itareba.

Padiri Nahimana, asobanura ko we na bagenzi be, bazi neza inzira n’urugamba rubategereje. Yemeza ko niba abanyarwanda bashaka impinduka nziza, bagomba guharanira uburenganzira bwabo, bityo bagera ku butegetsi bagakosora ibyananiwe n’abari baburiho, ndetse bagakora n’ibindi byirengagijwe, nyamara byari bifitiye inyungu rusange abenegihugu. Padiri Thomas Nahimana asanga urugamba rwa politiki ruzamuha intsinzi.

Padiri Thomas Nahimana asobanura ko urugamba atari urw’amasasu gusa, ko ahubwo n’urugamba rwa politiki rukozwe mu nzira y’amahoro rugira uko rukorwa, ndetse rugatanga umusaruro iyo rukozwe mu bwitange.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhitamo neza, bagakemura ibibazo bitanyuze mu ntambara, kuko ngo ntawuyitangira yizeye kuyitsinda, nta n’uyitangira yizeye neza ko atayigwamo.

Aha aboneraho akibutsa abasirikare, abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano ko na bo bategerejweho kubungabunga ituze kuri buri munyarwanda, no kwirinda ko hari uwahutazwa.

Padiri Thomas Nahimana waciwe na Kiliziya Gatolika ubwo yari mu padiri muri Diyoseze ya Cyangugu, ni we Perezida w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda kuva mu w’2013.

Ateganya ko akigera mu Rwanda azakoresha inama nkuru y’ishyaka (Congrès), y’abazaba bahagarariye inzego zose, by’umwihariko nibura buri karere kagize u Rwanda kakagira abagahagarariye batanu muri iyo nama nk’ uko tubikesha EJCM.
Urwo rwego nirwo ruzemeza ku buryo bushimangiwe nk’uko n’amategeko abisaba, gushinga imizi no kubaho guhamye ku iri shyaka mu Rwanda.

Nahimana Thomas, utuye mu Bufaransa unafite n’ikinyamakuru acishaho amakuru cyane cyane ayibasira Leta y’u Rwanda, ubwo yashingaga ishyaka rya politiki yise Ishema yavugaga ko ngo agamije gukura Abanyarwanda mu karengane bakorerwa na Leta y’u Rwanda.

Ubwo yavuganaga na BBC, Nahimana yatangaje ko yizeye ko afite abambari mu gihugu cy’u Rwanda barimo inshuti, abavandimwe n’imiryango kandi ko bafite ubushake bwo guhindura ibintu.

Abajijwe uburyo akuyemo ikanzu ya kiliziya akayoboka politiki, yasubije agira ati: “na Papa Umukuru wa Kiliziya Gatolika ni Umukuru w’igihugu”.

Nahimana yagiye avugwaho byinshi mu itangazamakuru birimo icyiswe amahano akomeye yo guhangana ,gutuka no kwandagaza Abasenyeri.

Ibyo ngo akaba ari ibyaha bikomeye muri Kliziya Gatolika yamwambitse ikanzu akarahirira kuzayikorera ubuzima bwe bwose yamamaza inkuru nziza ya Yezu kiristu.

Ikindi kandi Nahimana yagiye avugwaho ni ukujya mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda ziba mu mahanga abangisha igihugu cyabo by’umwihariko ko yazitwazaga yaka inkunga amahanga agamije kwishyirira mu mufuka,.

Nanone kandi Padiri Nahimana yagiye avugwaho inshuro nyinshi kuba mu matsinda yo kubiba inzangano mu bantu no kubiba amacakubira ashingiye ku moko.

Avugwaho nanone kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside aho ari mu mahanga ndetse no mu ishyaka rye Ishema akaba yaranze ko hagira abo yita abatutsi baryinjiramo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruthian - 28/09/2016 saa 20:36

Padiri Natubabarire Kuko Ubunidukennye Ubuyobozi Kd Yirinde Kuko Harigihe Yazishyira Mumitegomyinshi Atazikuramo Nabagenzibe Naho Ibyokuyobora Igihugu Abyibagirwe Kuko Nakiriziya Yamunaniye
Kanda hano umusubize

Ruthian - 28/09/2016 saa 20:27

Afite Ibibazo Abanze Yige Kuyobora Na Kiriziya
Kanda hano umusubize

Ruthian - 28/09/2016 saa 20:24

Yananiwe Kuyobora Kiriziya Ngo Arashaka Kuyobora Igihugu Cyose Ahhh Aracyafitebyinshibyokwigira Kuri H S Xrent Poul Kagame
Kanda hano umusubize

Dusabe - 26/09/2016 saa 15:37

Uyu mugabo afite ibibazo byo mu mutwe ndamuzi ni Uwo muri Nzahaha /Rusizi rwose nagumane amateshwa ye nabo barikumwe bamubwire ko Indorerwamo yireberamo atariyo abanyarwanda tukireberamo turangajwe imbere HE Paul Kagame turajwe ishinga n'iterambere rwose yarasigaye keretse niba aje muri penetensiya ahoho tuzamukubita icyuhagiriro n'abandi Narayobotse
Kanda hano umusubize

iganze - 26/09/2016 saa 07:50

Ingengas ye ni iya kera. Kamere ntikurwa na reka, yahunze ubumwe none se ubu azi ko butagihari? ahubwo bwabaye inganzamarumbo! Kuza naze, ariko aze aje kwiga, ataje kwigira nyirandabizi itagira icyerecyezo.
Kanda hano umusubize

muzuri clement - 25/09/2016 saa 15:08

garuka dufatanye kurwubaka kuko ibyiza bikorwa n'abantu intambara irasenya ntiyubaka. umva yewe padiri wavutse i rwanda, capiteni wavutse i rwanda , lieutenant wavuyse i rwanda, dore wararwanye uratsindwa,uwagutsinze ntaho yagiye ahora agusaba gutaha mu ituze nuza mu matora muzabonanaaaaaa. iyi ndirimbo bazayimusubirizeho. gusa nawe arabizi,ahubwo arishakira abaterankunga ka mpemuke ndamuke.
Kanda hano umusubize

Theoneste - 24/09/2016 saa 18:01

Niba Uwomugabo Yarananiwe Kurinda Isezerano Yagiranye Na Kiliziya Gatorika Ubwo Yashyobora Kurinda Iryoyagirana Nabanyarwanda Najye Kubeshya Ahobatamuzi.
Kanda hano umusubize

kamo - 24/09/2016 saa 15:35

turamusetse naze.asange Ingabire
Kanda hano umusubize

Alphonse - 24/09/2016 saa 06:54

Uwo Mugabo Yabuze ikibuga akiniramo manda Twemeye ntizirarangira
Kanda hano umusubize

uwizeyimana alice - 23/09/2016 saa 21:28

Umva padi,ntacyo tugukeneyeho uzatwungura,muzehe Wacu paul kagame yo kabyara ntacyo twigeze tumuburana.tuzajya rero waribagiwe nizo ncuti zawe,twebwe amatora twarayarangije umunsi twatoraga itegekonshinga.ntamatora rero tuzakora kuko utuyoboye arahari kd turanyuzwe.jyana iyo ngengabitekerezo yawe benibyo twarabihaze turabiruka.uzanibeshye uze nayo magambo yawe,urebe ukuntu URwanda urimo urwitiranya.turatuje,nawe uzagume ishyanga.
Kanda hano umusubize

icyuki - 23/09/2016 saa 19:44

tomasi oyeeeeee dore rero ukuntu bimeze intwari yidi iraje 2 nge rwose ntimunyumve nabi uko mbibona karabaye ntimumugore maze mwirebere rero ngo karaba
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 16:56

Ndakeka kuva aho batoye kugeza ubu ntawahejwe ubwo nage mubandi niba yujuje ibisabwa ngo atorwe ntakizamukoma kuko mu rwanda ukora uko ushatse icyo ushatse mugihe udahungabanya umutekano wabo usanze.
Kanda hano umusubize

mukama - 23/09/2016 saa 11:14

Uyu mupadiri arasetsa gusa. Ubu arabona yatorwa nande koko niyo ngengas. Aho twavuye naho tujya turahazi ntwatujijisha padi....kandi dufite umugabo uturangaje imbere ariwe PK
Kanda hano umusubize

mukama - 23/09/2016 saa 11:14

Uyu mupadiri arasetsa gusa. Ubu arabona yatorwa nande koko niyo ngengas. Aho twavuye naho tujya turahazi ntwatujijisha padi....kandi dufite umugabo uturangaje imbere ariwe PK
Kanda hano umusubize

Eric - 23/09/2016 saa 09:14

Yewe ntacyiza cye dushaka azi kwirirwa asebya urwatubyaye gusa tukabura gutora muzehe wacu nahantu agejeje igihugu cyacu muze nuko ntanka nfite nari kuzayiguha njya mpora nsenga imana ngo izampe inka rwose nyiguhe ndashimira na bingira ubwo yabohozaga bugesera akanshyira kurutugu ndetse kuko nari meze nabi akandamiza amata yinka yokabyara
Kanda hano umusubize

Bagabo - 23/09/2016 saa 07:37

Iyo muvuga amatora ya perezida wa Repubulika muri 2017 jye simbyumva! Musome neza itegeko nshinga riherutse gutorwa : rivuga ko hashingiwe kubusabe bw'abaturage hashyizweho manda y'imyaka 7 kugirango perezida uriho abashe kurangiza gahunda z'iterambere hanyuma manda igahita ijya kumyaka 5. None se murumva amatora ari ngombwa ko iriya manda uzayiyobora abaturage bamaze kumutora binyuze mu busabe bwabo itegekonshinga naryo rikaba ryarashyizeho umukono!
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 11:19

Aha simbyumvise neza.itegekonshinga rivugako yongerewe manda y'imyaka 7 kuyo yaranganywe?uretse ko ntan'icyo byaba bitwaye.
Kanda hano umusubize

DEMOCRATE - 23/09/2016 saa 06:51

Agira azane babapadiri b'incutize nazanterahamweze,1994 bafashe tingatinga bagasiturirako abatutsi kilizia bagapfa bose.Abapadiri nabo bari kumaetage hejuru bafise zamitraeze barasa abatutsi bahunga.NAZESHA AZODUSANGA
Kanda hano umusubize

Dvpt - 23/09/2016 saa 06:36

Uyu MUGABO njye ndabona agifite byinshi byo gukosora, ngaho se afite amacakubiri, urwangano, gusebya ubuyobozi n' ibindi, uyu nta bumwe n' ubwiyunge yatugezaho, nta mahoro arambye yatugezaho, nta mibereho myiza yatugezaho,nta Terambere yatugezaho, nta miyoborere myiza yatugezaho nta n'ubutabera. none se uko mumubona yagira ikihe cyerekezo koko. Ntiwananirwa kuyobora paruwasi ngo ushobore kuyobora igihugu, iyo aba afitiye impuwe abanyarwanda aba aba mu Gihugu, avuga ko azi ibibazo by'abanyarwanda ate aba mu mahanga? ajye amenya ibibazo byo mu bufaransa.
Kanda hano umusubize

Dvpt - 23/09/2016 saa 06:34

Uyu MUGABO njye ndabona agifite byinshi byo gukosora, ngaho se afite amacakubiri, urwangano, gusebya ubuyobozi n' ibindi, uyu nta bumwe n' ubwiyunge yatugezaho, nta mahoro arambye yatugezaho, nta mibereho myiza yatugezaho,nta Terambere yatugezaho, nta miyoborere myiza yatugezaho nta n'ubutabera. none se uko mumubona yagira ikihe cyerekezo koko. Ntiwananirwa kuyobora paruwasi ngo ushobore kuyobora igihugu, iyo aba afitiye impuwe abanyarwanda aba aba mu Gihugu, avuga ko azi ibibazo by'abanyarwanda ate aba mu mahanga? ajye amenya ibibazo byo mu bufaransa.
Kanda hano umusubize

- 23/09/2016 saa 06:13

Urarushywa n'ubusa,twamaze kurenga imitekerereze n'imiyoborere mibi,ivangura n'amacakubiri.Icyaruta iyo ngengabitekerezo wenda usandarana nayo.
Kanda hano umusubize

celestin - 23/09/2016 saa 02:35

uyu naze anyuzwe mu itorero.afite umwuma kbsa.
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 23:13

Ndi nyaza iyomyada yabuze aho ayimena umudigi yawushyize imbere
Kanda hano umusubize

Aliyas - 28/09/2016 saa 09:17

Ibyo bigatuma winyaza, ni akumiro?
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 22:05

harya Rukokoma yabonye 3.00% padri azabona nkayo uhereye inyuma, ubwo ni 0.03%. hhhhhhh!
Kanda hano umusubize

john - 22/09/2016 saa 21:04

Urabuzwa niki sha gukina amabwa dore ko atari amatavu!!!!!!!!!!!!!abafaransa bakugaburiye iki sha!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 20:46

Harya uyu mugabo afite ubuhe budahangarwa buzatuma atabazwa amacakubiri yirirwa yamamaza? Gusa ashobora kuba afite ikibazo nawe atariwe ahubwo akaba yajyanwa mu ngando agahabwa umurongo muzima.
Kanda hano umusubize

umusaza - 22/09/2016 saa 20:03

Hahahhahhh. Ngo aje guhangana na Kagame????!!!! Niyikusanirize utwo dufaranga yirire naho ibyo kuza guhanganira kuba perezida abireke? Ese yizeye iki cyatuma yiyamamariza kutuyobora : experience, intelligence, cash... ??? Cyangwa aracyari mu kigare ngo abahutu ni nyamwinshi bazamutorera ko ari we gusa. Ayinya
Kanda hano umusubize

Muvunyi Victor - 22/09/2016 saa 18:53

Uyu mupadiri "NAHIMANA THOMAS" ubanza ari "THOMAS" koko nka wawundi uvugwa muri BIBLIYA pe !!! (.) Burya ngo "URUGAMBA" uzi neza ko utazatsinda : Wirinda KURUSHOZA !!! (.) =/=
Kanda hano umusubize

Muvunyi Victor - 22/09/2016 saa 18:52

Uyu mupadiri "NAHIMANA THOMAS" ubanza ari "THOMAS" koko nka wawundi uvugwa muri BIBLIYA pe !!! (.) Burya ngo "URUGAMBA" uzi neza ko utazatsinda : Wirinda KURUSHOZA !!! (.) =/=
Kanda hano umusubize

BIGEGA - 22/09/2016 saa 18:11

PAD UZUMIRWA PEE NINDE WAGUTORA
Kanda hano umusubize

NGABONZIMA - 22/09/2016 saa 17:40

Uyu mugabo NAHIMANA no kuyobora paruwasi byaramunaniye ngo igihugu nicyo yashobora? Inkunguzi y'inkware yona imbagare agaca kayireba, niba ashaka kugarura amacakubiri mu Rwanda, abashinzwe kuyarwanya nabo barahari. Ni kalibu mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

ahwiiiii - 22/09/2016 saa 16:15

jye nashimishwa nuko aza akitaba inkiko agasobanura ibintu yirirwa yandika; afite byinshi yabazwa jye batanamufashe natanga ikirego munkiko rwose; naho kuyoborwa na NAHIMANA ndibaza ko bidashoboka tuzi ikobi n'ikiza; rwose we ntari mubafite umwanya wo kuba president aracyari kure cyane mu mutwe.
Kanda hano umusubize

value prosper - 22/09/2016 saa 19:38

nahimana agiye kuborera muri prison pe! ese,ntamuryango afite mu rwanda ngo gumugire inama? ajekubaza Inkabire Ahari!
Kanda hano umusubize

Tigo - 22/09/2016 saa 16:10

ntushobora kuva kumana ngo ibindi ugiyemo bigutunganire ingaruka za satani ugiye kuzibona .
Kanda hano umusubize

Rohi - 22/09/2016 saa 15:49

Muheto, uvuze ukuri pe. Uyu mugabo iyo umukurikira ibyo avuga, usanga afite ikibazo gikomeye cyane. Ndezera aje azasobanukirwa neza ko arushwa nubusa kandi igihe cyose atarafata umurongo abanyarwanda benshi bahisemwo, bizamurusha cyane. Karibu iwanyu.
Kanda hano umusubize

dudu - 22/09/2016 saa 15:35

yewe hari kera ubu buriwese yarajijutse
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 22/09/2016 saa 15:23

uyu Mugabo agira ivanguramoko cyane nazana amacakubiri azahite ashyikirizwa ubutabera nta bintu by'amoko dukeneye azasange Ingabire Victoir,kuko amagambo ye yuzuyemo inzangano ntabwo abanya Rnda dukeneye intambara.
Kanda hano umusubize

ZENAWI - 22/09/2016 saa 15:04

AHUBWO WATEVYE NYARUKA
Kanda hano umusubize

zacky - 22/09/2016 saa 15:00

Sha padi Kontamunyarwanda wakubwiye ko aboshye , ubwo wowe utarahagikwe na ukaristiya ziroma ubwo ibigoribyacu byativunnye tubihinga nibyo biza guhaza? Ayo macakubiri yewe twarayarenze kerala.
Kanda hano umusubize

didi - 22/09/2016 saa 12:41

ubwo c uwo ariruhiriza iki aza? niba afite iyo ngengabitekerezo, yibaza ko abanyarda bakiri injiji!
Kanda hano umusubize

muheto - 22/09/2016 saa 12:09

Ngo iyo imbwa ijya gupfa isara ibirunge
Kanda hano umusubize

Gakuru - 22/09/2016 saa 13:17

Gutukana byagishyumba byo urabizi kdi ntutinye Democratie,n'umyarwanda original.
Kanda hano umusubize

Kanuma - 23/09/2016 saa 13:49

Umunyarwanda original, abatari original nibande? nawe ndabona mumeze kimwe!!! aho bipfira nuko mwibwira ko murabanyarwanda kurusha abandi, mwarangiza mugasebya abandi. ntamwanya wamacakubiri ukiri mu rwanda, nuwabigarura yazahura n'akaga..., abafite ibibazo mwarazwe muzabizike mumitima yanyu ubundi muze twubake urwatubyaye twese dufatanije...
Kanda hano umusubize

- 22/09/2016 saa 13:57

Ntitukirimumwijima'wohambere
Kanda hano umusubize

nina - 22/09/2016 saa 17:59

mureke uwo mutamutwe yasize urwanda atarureba nutariwe ntiyakwibeshaye kagame oye waduhaye umutekano
Kanda hano umusubize

Anonymous - 22/09/2016 saa 18:46

Wowe ndande mutakiri mumwijima wo hambere yeeeeee!!!!!
Kanda hano umusubize

Mami - 23/09/2016 saa 05:21

NaZe yige Uko Abanyarwanda Tubanyeneze Nahubundi Ndumva Afitigifukinini Kireka Nabanza Kucyibagisha Bakakigabanya
Kanda hano umusubize

Mami - 23/09/2016 saa 05:22

NaZe yige Uko Abanyarwanda Tubanyeneze Nahubundi Ndumva Afitigifukinini Kireka Nabanza Kucyibagisha Bakakigabanya
Kanda hano umusubize

Mami - 23/09/2016 saa 05:23

NaZe yige Uko Abanyarwanda Tubanyeneze Nahubundi Ndumva Afitigifukinini Kireka Nabanza Kucyibagisha Bakakigabanya
Kanda hano umusubize

namahoro - 23/09/2016 saa 07:40

Perezida wacu Paul Kagame ni n' umubyeyi w'abanyarwanda kandi ni umubyeyi w' imfura , twamurazwe n'ababyeyi, ikindi n' impano y'imana kubanyarwanda bose, none ngo Padiri arashaka kuza mu rwanda kuba iki? perezida ? cangwa mwabyumvise nabi , arashaka kuza kuba musenyeri ? wiyihe diyocese se ? hari Diyocese ni mwe idafite musenyeri mu rwanda? iyo bavuze u Rwana ntabwo baba bavuze Diyocese, aha padiri abikosore kandi nkeka ko kuba musenyeri ntabwo biyamamaza buhabwa ubukwiriye kandi ubishoboye. so padiri mu mureke n' umusazi uretse ko nta muryango ubura iki..... n' iroma bagushije ishyano.
Kanda hano umusubize

Eazone - 23/09/2016 saa 09:23

Huuu, ariko we!!!! Uyu muntu icyo abanyarwanda twamukorera ageze ino ni kimwe: kujyana ibirego my nkiko akaburana kuko twari twaramubuze naze rwose atubwire ukuntu avangura amoko, asebya igihugu, abayobozi beza bacu abandagaza nibindi naze niba atatubeshya ubu ikirego ngiye kuba ngitegura neza azaba agikandagira ino musaha imwe ikirego kizaba cyahageze urumva iyo bwa ishaka gitesha abantu umwanya apu uzaze tukwereke wa .......... .
Kanda hano umusubize

amani mahoro - 22/09/2016 saa 11:27

Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh birasekeje nuvuye guhamba byamusetsa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X