Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Pascal Simbikangwa ushinjwa uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi yasabiwe gufungwa imyaka 25

Pascal Simbikangwa ukurikiranyweho kugira uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi 1994, yasabiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko mu Bufaransa.

Ubushinjacyaha mu rukiko rw’Ubufaransa,bwasabye ko Pascal Simbikangwa ahanishwa gufungwa imyaka 25, nyuma y’uko yari yaranagisabiwe n’urukiko rw’i Paris mu mwaka wa 2014.

Ibi byabaye mu gihe Simbikangwa yari yatanze ubujurire nyuma yo kutishimira imyaka 25 y’igifungo n’ubundi yari yasabiwe n’urukiko.

Simbikangwa yatangiye kuburanishwa taliki 25 Ukwakira 2016 ubwo yari yaratanze ubujurire, nyuma y’uko atawe muri yombi afatiwe mu birwa bya Mayottes mu mwaka wa 2008.

Yari afite ipeti rya Kapiteni mu ngabo zarindaga Umukuru w’Igihugu ndetse akanakora mu rwego rw’iperereza ariko we akavuga ko yari umuntu usanzwe.

Mu gihe cyo kuburana ibyo yarabigaramaga akavuga ko yari umuntu woroheje mu gihe abamushinjaga bavugaga ko yari umwe mu bantu bakomeye cyane mbere no mu gihe cya Jenoside.

Pascal Simbikangwa ashinjwa kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho Abatutsi benshi mu Mujyi wa Kigali no gutanga intwaro n’amabwiriza ku Nterahamwe, urukiko rw’ibanze rukaba rwari rwamukatiye igifungo cya burundu.

Kugeza ubu yaburanaga ari mu kagare k’abamugaye nyuma yo kugira impanuka mu mwaka wa 1986.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Peter - 2/12/2016 saa 23:37

icyo gihano ntabwo gikwiranye nubutabera kunterahamwe yatumariye abantu abafaransa ntayindi ntego bafite keretse korora interahamwe zatumariye abantu tunyotewe nokubona ubutabera kubatumariye abantu haba abanyamahanga cyangwa abanyarwanda bene wacu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X