Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Hirya no Hino >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame arashaka ko abayobozi bose bava mu cyiswe bureaucracy

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul, yasabye abakozi ba Leta bose kwirinda kurandaga mu kazi, ibyo yise “Bureaucracy’’, abibutsa guharanira gukora neza no kwihutisha ibintu kuko ngo nta mpamvu yo gutakaza igihe mu gihugu cyihuta mu iterambere.

Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma.

JPEG - 45.5 kb
Perezida Kagame ageza ijambo rye ku bayobozi bari bateraniye mu muhango w’irahira ry’abayobozi bashya

Kagame yashimiye abarahiye abibutsa inshingano ziremereye biyemeje zo gufatanya kubaka amajyambere. Yasabye abarahiye n’abandi bayobozi gukorana bagaharanira gushaka gukora ibintu bizima ariko banabyihutisha kuko nta mpamvu yo gutakaza igihe.

Ati “Turusheho gukora neza, kwihutisha ibintu no kugerageza gukomeza gushaka guhindura ibintu, naho abayobozi bashya nubwo mwateye intambwe hari indi mugomba gutera imbere kandi mukamenya ko akazi katagabanutse.

Iyo ukora neza uhora ufite impungenge zo kugira ngo ibintu bidasubira inyuma cyangwa ngo bihore aho biri. Ni ugutekereza guhora tujya mbere, Abamaze kurahira rero ni ukubibutsa ko inshingano ari nk’ibisanzwe iteka tubadushaka gukora neza, kwihutisha ibintu no kubihindura.”

Yavuze no ku mikorere isa n’iyabaye akarande mu nzego za Leta, aho usanga hari izigorana mu kwihutisha ibintu.

Mbere yo gutanga ubutumwa bwe nyuma yo kwakira indahiro y’abayobozi, Perezida Kagame yifatanyije n’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena kwibuka nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse kwitaba Imana agiye mu kazi.

JPEG - 97 kb
Abayobozi bashya baraye barahiye bari kumwe na Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu

Perezida Kagame ati “Nyakwigendera Mucyo yari umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ze, atari wa wundi wiremereza cyane nk’ibyo tujya tubona, yari umuntu muzima, dukoreshe aka kanya tumwibuke tunamushimira.”

Abarahiye ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC, Munyeshyaka Vincent, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Munyakazi Isaac, n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi, Fulgence Nsengiyumva.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamomo - 9/10/2016 saa 03:21

Nyuma y'imyaka irenga 20 biteye agahinda kubivuga ubu.
Kanda hano umusubize

Bosco - 8/10/2016 saa 11:47

Kuba baturuka Gikongoro se bitwaye iki?icyi ngenzi ni ugutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyacu kandi mu iterambere ryihuse!Naho ibindi by'uturere muturukamo mujye mubivamo .
Kanda hano umusubize

ZIRUGURU EPA - 7/10/2016 saa 15:43

AKAZU ka Gikongoro karagarutse.PM,presidente wa sena na minister Fulgence ni from Gikongoro.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 7/10/2016 saa 21:29

WIBAGIWE NABANDI...REKA MVUGE UMWE, UWUBUCURUZI SE.
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 7/10/2016 saa 13:19

Impanuro za Paul bazishize mubikorwa ntawakongera gutaka,mbona benshi bameze nka yona,va à droit,il fait le contraire il va à gauche.Ubu mubyukira twaridukwiye kujya tubaza Perezida ibibazo bya karengane ninzego nyinshi zibeshyera ko zibishinzwe.Perezida no wogushima tumaha impundu na mashyi suwo gutura ibibazo,kandi harabantu babaye ibigugu muri leta niyompamvu,ntibashobora guhinduka baziko amazi ari ya yandi.FINI LA RECREATION. Nimureba nabandi babishoboye ntahezwa iryo ariryo se rihabaye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X